Digiqole ad

Abariye imbwa za Gatera bategetswe kwishyura Miliyoni

Inteko y’abunzi mu kagaki ka Nyabagengwa, umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, nyuma yo guterana kuri uyu wa kabiri tariki 21 yategetse abagabo batanu bariye imbwa ebyiri n’ihene imwe bya Gatera Jean Bosco kumwishyura miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Tariki 16 Mutarama ubwo bafatanwaga inyama z'imbwa/ Photo Kigalitoday.com
Tariki 16 Mutarama 2012 ubwo bafatanwaga inyama z'imbwa/ Photo Kigalitoday.com

Habinshuti Emmanuel, Hagenimana James, Nzakizwanimana Yofesi bita Mabuye, Ndagijimana Alexis, Nzabihimana Alphonse nibo barezwe na Gatera kumurira no kugurisha inyama z’amatungo ye.

Gatera yareze aba bagabo ko tariki ya 24 Ukuboza 2011 bateye mu rwuri rwe bagashimita amwe aya matungo ye, bityo ko asaba amafaranga ibihumbi 500 ku mbwa ya mbere yari ifite n’ibibwana, ibihumbi 100 ku ihene ye yari ifte abana babiri n’ibihumbi 400 ku mbwa y’impwerumwe. Ndetse n’indishyi y’akababaro y’ibihumbi 154.660.

Taliki 16 Mutarama 2012 nibwo bariya bagabo baguwe gitumo n’abari ku irondo, bamaze kubaga imbwa y’impwerumwe hasigaye inyama nke izindi baziriye.Hari taliki 16 Mutarama uyu mwaka.

Inteko y’abunzi ikaba kuri uyu wa kabiri yategetse ko abaregwa bishyura Gatera Jean Bosco miliyoni imwe y’amanyarwanda, naho indishyi zo akazaziregera mu nkiko niba azishaka.

Gatera avuga ko imbwa ze yazihaye agaciro kenshi kuko ariko zarindaga urwuri rwe. Nyuma yo kubaga no kurya izi mbwa, Nzakizwanimana Yofesi, Ndagijimana Alexis na Nzabihimana Alphonse bakaba baraburiwe irengero kugeza ubu.

Muri aba baregwa Hagenimana James niwe wenyine wari aho iyi myanzuro yafatiwe, yemera ubufatanyacyaha ariko agahakana kurya ku nyama ya ziriya mbwa.

Abaregwa bakababa bemerewe kujuririra ku rwego rw’abunzi b’Umurenge, igihe batanyuzwe n’icyemezo cy’abunzi b’akagali ka Nyabagengwa.

Source: umuryango.com
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ni hatali koko!
    Burya hirya no hino byarakomeye!
    Abo bagabo babuze nabo nibashakishwe bishure imbwa zabandi!

  • ko mwifashe se? jye reka nibarize mu nkuru hari aho bavuga ko abariye ziriya mbwa baguwe gitumo n’abari ku irondo hanyuma kandi ngo nyuma yo kurya izo mbwa hari ababuriwe irengero !! ibyo bisobanura iki?

    • Kambari we! bivuze ko aba bariye kariya kaboga ka nyarubwana nubwo baguwe gitumo ariko batahise bafungwa, bityo babona uko bitorokera. Gusa biratangaje, niba ari inzara, niba ari ingeso niba ari iki? sinzi aho nabonye bandika ngo 98.8% by’abatuye Eastern Province nta kibazo cy’imirire mibi bafite. ubwose aba bari muri 1.9% risigaye ra?

    • Ese kambaze ko bavuga ko abariye izo mbwa baburiye irengero ese kubafotora babakuyehe?
      Ese ko abari kwirondo babaguye gitumo kuki batabafashe ahha mugye mukora esesengura mubyo bandika.

    • iritavuze umwe!bambarize rwose!

  • Aba bagabo abaturanye nabo babirinde kuko n’umuntu barebye nabi bamurya. cg imbwa niyo ibaryohera kurusha andi matungo?

  • Mbega abagabo bibicucu!

  • I Kigali naho bazimaze.Nanjye banyibiye imbwa Belger allemand kandi yari yarantwaye amafaranga menshi kuko nayiguriraga ibiryo byabugenewe ngo ikure neza! Pole Gatera ihangane!

  • Imbwa zirashize!! None se iyanjye naciririye ngo indende abajura abanabo bakaba bafite tekinike yo kuzifata ntizinamoke ubwo iyiwanjye izajya irara munzuuu bizagenda bite ?Ngaho abanyarwanda isiyose twarayijagajaze none dukuyeyo imico yo kurya nyakabwana kandi cyarigitutsi.

  • nsomye iyi nkuru agahinda karanyica.nibutse ibyo maze iminsi mbona mu biturage byino aha mu rwanda,abanyarwanda barashonje pe!aheraga ibishyimbo,amasaka ibirayi urutoki ndetse nibijumba ubu hahinze ibigori.bose bashiriye mu migi bibwirako ariho hari ubuzima none dore nabwo bwaranze batangiye kwirira nyarubwana.mwitegereze neza ubu ku maphoto,ubu aba bagabo bayiriye nka amuse gueule cg ni inzara yaribarembeje??mwitegereze iyo photos muribwisubize

  • Bariya bagabo ntabwo ari ibicucu ahubwo bazi ubwenge, none wowe ushobora kwiyicira imbwa?Bisaba ubuhanga n’ubunararibonye. Kuyirya byo rero bisaba kaminuza mu guteka! Njye ndabona ahubwo babashaka bakabaha akazi n’amasomo y’ibanze muri APEHOT

  • Jye nsanga kuba bariya bagabo barariye imbwa bidaterwa n’imirire mibi ahubwo ni imicyo wenda baba barakuye Tingitingi babaye, kuko abanyekongo abitwa Abarega muri Sud Kivu cg abatabwa muri katanga ni inyama z’abanyacyubahiro harimo n’abakwe. Yewe imico mibi abanyarwanda bamaze kuyifata.

  • ese imbwa zirtya izindi? kuko batakaba imbwa ntibarya imbwa barya nizindi nyama cygwa imboga ubuse bazatanga ako kayabo kamafaranga hejuru ya nyarubwana birenze???+ yewee niko biri inda ndende yishe nyirayo

  • oya ndagaya uwavuze ko ari imico y’itingitingi ahubwo ni iy’i bibwe na masisi na south kivu

  • oh !mbega abagabo kuki?these men they merit that punishment because they breach our rwandan customs .so for me justice was done but the damages are much more they have to appeal for mediation committee decision.uretse ko bana dushebeje nizere ko bitazongera.

  • Kubera ihungabana kubiribwa byínyama, uko zigenda zibura niko abaryi bazobaragenda bahanga ibiribwa bishya, ubwo n’ukuvuga ngo hatahiwe injangwe!!!!!!!!!!!!!! ahaaaa ahhh!!! Bonne Appetit

  • Kabisa muri rusange bano bantu ikosa bafite ni uko bariye ziriya mbwa bazibye naho ubu ndi ntawe utayirya kuko ari zo turya muri za sambusa zishyushye mu gitondo cya kare.nibishyure imbwas z’abandi kuko bazibye ariko nyirazo areke kwifuza.bamuhe nka 30.000frw kuko harimo n’ihene

  • hahahahahaaaa!!!!aba batipe baje baje rwose!ariko se uretse n’imbwa ubu umuntu we bamutinya?ariko n’ubundi ngo umuntu ni indyabyose buriya baradutekerereje basuzuma ko dutamiyeho ntacyo twaba.abo byahiriye appetit ariko abatararyaho attention!

  • ABASHINWA KO BAZIRYA TUBARUSHIKI AMAKOSA NUKO BAZIBYE KANDI NATWE MUSHIKAKE TURYA NTAWAMENYA.

  • ndibariza cyomoka,uvuzeko izo aringaruka za leta yakenesheje abaturage!bivuzeko ukenye arya imbwa???iyo nimyumvire yawe kdi wenyine kuko ntabwo leta ibereyeho kugirira nabi abanyarwanda

  • ni hatari peeeee

    ibintu byarakomeye.

    niba rero abantu batangiye kuvumbura udushyas, cheer up, kuko hari uwatubwiye ko ngo muriza cameroun umubirizi ari imboga ziyubashye cyane ,mu gihe hano iwacu nta kindi umara keretse koza ibibindi!!!

    Ubwo rero turetse gusebanya ibya tingitingi na masisi nk’uko nabonye bamwe babizanye muri iyi nkuru,tugaye bariya bagabo kuko bibye imbw z’abandi kandi wenda iyo bajya kuzigura zitari kurenza nka 400fr,ariko nanone tugaye abashinzwe kwita ku mibereho yabo batabashakiye HIMO na VUP kugirango bivane mu bukene!

    Murakoze,mugire ubukire!!!!!

  • Gaju, ubwo wowe ibyuvuga n’ibyabantu biyubaha koko?

    Uwasoma ibyo uvuga yamenya uwo uri we.

  • Babareke mwirire akaboga. Bon appetite

  • nyama ni nyama!!

    • ibibintu mbere ya GENOCIDE ntibyabagaho IMANA iturinde izongeso mva mahanga

  • Bano mu banya Bugesera baranyumije ,ariko ni utuntu twabo .nari nsanzwe nbaziho kurya utubeba ngo ni utwa kizungu .none n’imbwa zaziyemo? ahaaa ndumiwe pee.gusa ntawabatera ibuye.inyama zarabuze

  • Cyomoka we,niba cyera nta munyarwanda wariye imbwa,ariko hari ibindi bibi byabagaho birenze kurya imbwa,urugero nk’IVANGURAMOKO n’ibindi.ubuse haribyo ukibona?Umusanzu wawe nawe urakenewe ngo uwo muco mubi ucike ndetse nubwo bukene, aho gutunga agatoki Leta kdi Leta ari wowe nanjye.N’abandi bose numva murimo gufata iki kibazo mukakita icya Leta mumenye ko ari nko gutunga urutoki umuntu nyamara eshatu zisigaye zikureba ndetse igikumwe kikabyemeza.Ntabwo vision 2020 ivuga ko tuzareka guhangana n’ibibazo nk’ibyo,turaharanira kwegera ibihugu byateye imbere ariko nabyo uzabaze neza unasome maze ubanze umenye umubare w’abantu batagira aho baba ndetse banaburara muri biriya bihugu.Njye numvaga icyo dusabwa ari ugushyira hamwe,kuko nubundi niyo dusebye duseba twese nk’abanyarwanda.Ntibikwiye rero ko duterwa ngo natwe twitere.Murakoze

    • Urasobanutse sha! ndagushimye pe!

  • aba bagabo simbashimiye ko bibye ariko nkabantu bashyira mu gaciro, twagombye kwibaza icyabibateye!kuko wasanga yenda bari bashonje babuze aho bakura icyo kurya!aha byaba ari ukwirwanaho!naho uvuga ngo they breached “our rwandan culture”byari ibyakera abanyarwanda bakiri abakire ubu ubukene bwarateye rero nta muntu nuyu numwe wabasha kwihagararaho mu nzara!kdi niba baraziriye(imbwa) ntibapfe, it means ko uretse umurengwe ziraribwa!!

  • kabisa,numiwe ababagabo bakoze,ikosaryokwiba ariyamatungo mwarimukwiye kubagabanyiriza kariyakayabo kamafranga . erega ibyokuryabyarabuze esetuzatungwanibigorigusa.

  • NIBYO ABA BAGABO BARAKOSHEJE ARIKO ARIYA MAFARANGA BABACIYE NI MENSHI BIRENZE AGACIRO K’IMBWA EBYIRI NIYO YABA ARI INKA BIBYE NTIBAGOMBA KWISHYURA FR ANGANA KURIYA.

  • INZARA MES AMIS, ABANTU BARASHIZE. AKABOGA KUBU GASIGAYE KABONA UMUGABO KAGASIBA UNDI. NJYE MBAGAYE KO BIBYE NAHO KUZIRYA NIBA NTACYO ZABATWAYE NDUMVA NTA KIBAZO. AHUBWO BAZASHAKE ABA VETERINERI MBERE YO KUZIRYA BAZAJYE BAZIPIMA KUGIRA ZITAZABATERA INDWARA.

  • Ntabwo aribwo bwa 1 abanyarwanda barya imbwa kuko abagiye mu mikino ya olympique mu bushinwa niko kaboga ko mu rwego rwo hejuru bahawe mu gufungura imikino.Ahubwo ibiribwa birabonetse,uretse ko mbona ikilo cyazo kirusha agaciro izindi.Twihaze mu bilibwa.

    • Hahaha! njye ndavuga kuri izo mbwa zarindaga urwuri rwose, nukuri uwo mugabo yarakabije kuzicira amafaranga menshi even kurusha amafranga y’ihene!! mbese ko yavuze ko zarindaga urwuru, ubwo zarinze iki? ndetse kugeza naho baziriye!!!

      Hahahahah! muzambwire niba mu rwanda hari itegeko rihana umuntu wariye imbwa?

  • ndacyeka guca urubanza urubanza biroroshye ariko igikenewe ni ukumenya impamvu igikorwa nka kiriya cyakozwe, niba ari inzara byaba biteye isoni, niba ari imico mibi byaba bibaje cyane, mbere yo guca indishyi z’akababaro umuntu yabanza kumva impamvu ya kiriya gikorwa

  • NASOMYE COMMENTS ZOSE ALIKO NABUZE IGISUBIZO GATERA NUMUKIRE AZAGURE IZINDI CYANGWA AZANE SECURITE YO KURINDA FERME YE ALIKO BAZIGURA BAKAZIMUSUBIZA ALIKO F NIMENSHI IKINDI MBERE YUKO UFUNGA UMUNTU UKORA IPEREREZA BAKOZE IBINTU BIDASANZWE BIKORWA MU RWANDA BABITEWE NIKI NINZARA NIBA ARI NZARA SINABAFUNGA AHUBWO NABAHA AKAZI BAKARINDA FERME YA GATERA KUGEZA F1000000 YABACIYE KUKO URYA IMBWA SINZIKO YARIHA 1000000F GUKEMURA IKIBAZO NTUTERE IKINDI BASHOBARA KUBA BASHONJE KANDI NIBABAFUNGA BAKABAFUNGURA NONEHO BAZARYA NABANTU NIKIBAZO CYO GUSHISHOZO BITEYE UBWOBA NAGAHINDA,MUBANZE MUREBE KABISA POLISI IKURIKIRANE NIBAREBA NABI NAGATERA BAZAMURYA.

  • abanyarwanda baravuze ngo nuwariye imbwa yariye inzungu nizere ko zari inzungu

    • Nshuti bantu b’Immana umuntu ufite icyo ku
      rya ntiyarya imbwa,ahubwo niba uturanye na
      bo bantu cg undi wese utishoboye ukarara u
      haze cg ukabimena Immana ikubabarire cyane
      kuko bizakurushya kwisobanura imbere y’Imm
      ana,reka twese dusabe Immana imbabazi kuko
      turikunda,bamwe turarenzwe abandi baricwa
      n’inzara,but one day imirimo yacu izaza ku
      ri ecran plat.Immana ntirobanura mu butoni

  • Mfite imyaka 26 y’amavuko. Ntabwo nigeze numva aho unyarwanda uba mu Rwanda yariye imbwa,ibyo ntekereza biterwa nuko umuco wacu utabyemera kandi nkaba njye mpa agaciro uwo muco, nyogokuru yafpuye afite imyaka 78 nawe yambwiye ko atigeze yumva umunyarwanda wariye imbwa. Ariko ishyano ritangiye vuba aho ABASHINWA batangiye gusakara mu Rwanda,nti mubyite food based segregation, batangiye kudama imitibwe TVR iba yahashinze ibirindiro it”imbwa ni akaboga keza kuzuyemo proteins na calcium” amaradio nayo reka sinakubwira,ndetse nibinyamakuru nabyo ntibyacitswe,abanyarwanda baba babitaye mu gutwi bati twaratanzwe abashinwa badutanze ibiryoshye baba batangiye ubwo none dore imibweti basigaye bayihoza mumasafuriya none ngo bakoze ishyano?
    TVR na amaradiyo ni bifate iyambere bamagane ibyo bintu bareke gutaka umuhore w’imbwa ndetse nabafite umuco muri attributions zabo bakoreshe ibiganiro bamagane iryo shyano mu Rwanda rwacu. Muzi ko”karye imbwa” ari igitutsi mu Rwanda?

  • mana yanjye mba muri Norway kuva navuka nibwo bwambere numvishe abantu baba, murwanda, bary,imbwa sinzara,bari bafite ahubwo nurugomo,cyokora nyirayo matungo nadohore,agabanye,amafaranga,kuko,uwibye imbwa,ntiyabona ,ayomafaranga,yose

  • yebaba weee abagabo baragwira nari ngiye kubita imbwa none nsanze ntambwa zarya izindi.ubu se mbite ba nde? nako mbite ibiki? aha cyakora isi igeze ku umusozo!!!!

  • UMUCO WO KURY’IBIKOKO NK’IBYO KUTABAGA MURWATUBYAYE WABA UTURUKA HEHE? NIHAKORWE UBUSHAKASHATSI HARI N’ABABA BARYA ABANTU DORE KO BIKUNZE KUVUGWA MUBASHINWA. IBYO BYOSE BIRIMO BIRAGENDA BITUMA ABANYARWANDA BANGIRIKA UBWONKO BAKABA IBYIHEBE KUKO IBY’UMUNTU ARYA BIMUGIRAHO INGARUKA KUBIJYANYE NA BEHAVIOURS. PLEASE BE CARE FOR RWANDAN BEHAVIOURS.

Comments are closed.

en_USEnglish