Digiqole ad

“Abahinzi bato bakwiye kwitabwaho kuko batunze benshi” – President Kagame i Roma

Roma 22 – 02  Mu nama ya 35 yateguwe na IFAD, umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi, President Kagame yavuze ko ubuhinzi buciriritse aribwo butunze imiryango myinshi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bityo ko aba bahinzi bakwiye kwitabwaho kugeza ku muhinzi muto cyane.

President Kagame mu nama ya IFAD i Roma kuri uyu wa gatatu
President Kagame mu nama ya IFAD i Roma kuri uyu wa gatatu

Muri iyi nama, higwaga cyane cyane ku buryo umuhinzi muto yagira umusaruro ariko kandi hanabungabunzwe ibidukikije, ndetse n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

President Kagame yavuze ko mu gushaka umuti wa byose, hakwiye kurebwa ku ngamba zitafashwe mbere, buri gihugu kigashyiraho ingamba zacyo mu kuzamura umusaruro w’umuhinzi muto no kubungabunga ibidukikije.

Yavuze ko mu Rwanda, umuyobozi wese afata kubungabunga ibidukikije nk’imwe mu nshingano ze, kuko buri wese azi neza akamaro ibidukikije bifite no ku musaruro w’umuhinzi.

Kuba mu myaka itanu ishize umuhinzi muto wo mu Rwanda yazamuye umusaruro we ngo byagize uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda benshi.

Yavuze ko Miliyoni y’abanyarwanda yazamutse iva munsi y’umurongo w’ubukene nkuko byemejwe n’impuguke mu ubukungu, ibi ngo byatewe n’uko umuhinzi muto umusaruro we wazamutse mu gihe bizwi ko aba bahinzi aribo batunze imiryango myinshi mu Rwanda.

Kuri we kandi, ngo guhinga ibihingwa muri gahunda yo guhuza ubutaka hagamijwe kuzamura umusaruro, yasobanuye ko byazamuye umusaruro ku buryo bugaragara. Yatanze urugero ati: “ kuva 2007 kugeza 2010, umusaruro w’ibigori wikubye gatatu, uw’imyumbati n’ingano wikubye inshuro zirenze ebyiri

President Kagame ati: “Niba u Rwanda rwarageze kuri uyu musaruro mu gihe cyingana gitya n’inzitane zitari nke?  si byinshi byagerwaho mu gihe hatari inzitane nyinshi hari n’uburyo bwinshi buri kuboneka ku bihugu bya Africa?

Hari abatumirwa bagera ku 167 baturutse mu bihugu bitandukanye
Hari abatumirwa bagera ku 167 baturutse mu bihugu bitandukanye

Kuri Kagame, ngo kuko Abahinzi bato mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere ari bo babeshejeho imiryango myinshi muri ibi bihugu, niyo mpamvu nta muto muri aba bahinzi ukwiye kwirengagizwa mu gutezwa imbere.

Ikigambiriwe ngo si ukwihaza mubiribwa gusa, ahubwo guhinga umusaruro ugasagurirwa amasoko.

President Kagame yavuze ko gahunda y’abanyarwanda ya “gira inka” yanatewe inkunga na IFAD yafashije aba bahinzi cyane cyane abato mu buhinzi bwabo no kuzamura umusaruro.

Kugeza ubu ariko ngo haracyari byinshi byo gukora, kuba ubu u Rwanda ruhinga ari uko imvura yaguye ngo biracyari imbogamizi, yavuze ko ubu bari gukangurira aba bahinzi uburyo bwo kubika amazi yo gukoresha mu gihe imvura yabuze.

Mu gusoza ijambo rye President Kagame yashimiye imiryango mfatanyabikorwa muri gahunda z’u Rwanda zo guteza imbere umuhinzi no kubungabunga ibidukikije nka  FAO, WFP ndetse na Bill & Melinda Gates foundation.

Akaba yanzuye ko hari ikizere cyo kurandura amateka mabi y’imirire mibi n’inzara mu Rwanda no muri Africa muri rusange mu gihe hakomeje kubaho gufasha umuhinzi, gushora imari mu buhinzi no kugeza ikoranabuhanga mu buhinzi.

President Kagame na Hon. Joseph Boakai Vice president wa Liberia bari mu batumirwa bakuru
President Kagame n'umunya Nigeria Kanayo Nwanze, President wa IFAD kuva mu 2009
President Kagame na Ministre w'intebe Mario Monti binjira mu nama ya IFAD i Roma
President Kagame na Ministre w'intebe Mario Monti binjira mu nama ya IFAD i Roma
Mario Monti ibumoso (wasimbuye Silvio Berlusconi) yagiranye ikiganiro kihariye na President Kagame
Mario Monti ibumoso (wasimbuye Silvio Berlusconi) yagiranye ikiganiro kihariye na President Kagame

 Photos:PPU

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • GO GO go OUR PRESIDEN, WE LOVE YOU, AND WE ARE BEHIND YOU EVER. mAY GOD GUIDE YOUR STEPS

  • nothing is permanent rather than change,that’s why we have to change our history of poverty,history of begging, history of HIPC. we will achieve these since we have competent commandant, good leader, our president Kagame. I love him and follow his ideas. vive Kagame!!!!

  • nicyo nkundira afande wanjye biragaragara ko uduhesha agaciro.

  • Our president, Wari uziko iyo umunyarwanda ageze hanze wese bamwubaha kubera umuco wadutoje. Biradushimisha kwihesha agaciro

  • j love you so much and god bless you every day and protect you.tks .aba presidents bose ba africa bakora nkawe twaba USA KABISA MALHEURE– USEMENT URI WENYINE SO URWANDA RWACU RUZATERE IMBERE BAJYE BATUREBERAHO.URI NTWARI YACU AFANDE SONGA MBERE TUKURI INYUMA.

  • OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE INTWARI YACU, OYE AFANDE WACU, OYE RWANDA , OYE BANYARWANDA

    TURAGUKUNDA KAGAME WACU IMANA IKOMEZE IKURINDE WOWE NABANYARWANDA N’U RWANDA RWACU.

  • basobanurire uburyo igihugu cyiyubaka nyuma yibihe nk’ibi tuvuyemo. Thanks Kagame our President

  • Ntagishimishije nko kubona amahanga yose ateze amatwi peresida wacu.Babwire bamenye ko natwe mu Rwanda hari icyo tumariye isi. Abanyarwanda benshi tukuri inyuma NYAKUBAHWA!

  • President wacu tuzahora tukuri inyuma kandi Imana yakuduhaye Ntizigera igutererana.Komereza aho.

  • Tunakupenda mzee weetu,you surely make us happy to be Rwandese, i wish u would go to sfb and suck Papius the vice rector and that rector who is only good at talking!!!!!they have surely made our lives miserable by forcing lecturers to examine what they never taught under the disguise that they are standard papers

    I hate them i must confess

  • abanyarwANDA BATEYE INTAMBWE ISHIMISHIJE MUMIYOBORERE

Comments are closed.

en_USEnglish