Digiqole ad

Depite SHAMAKOKERA Tharcisse yitabye Imana

Kuri uyu wa gatatu ahagana saa tatu za mugitondo intumwa ya rubanda Tharcisse SHAMAKOKERA yitabye Imana mu bitaro by’umwami Faycal azize uburwayi bw’ibihaha. 

Nyakwigendera SHAMA Tharcisse/photo Internet
Nyakwigendera SHAMAKORERA Tharcisse/photo Internet

Nyakwigendera SHAMAKOKERA w’imyaka 68, yinjiye mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu Ukwakira 2008 avuye mu ishyaka rya FPR.

Shamakokera Tharcisse mu gihe yari mu buhungiro muri Uganda n’Uburundi yarakoze umurimo wo kwigisha, ndetse n’indi mirimo itandukanye yakoze mu gihugu cy’Uburundi.

Shamakokera kandi yakoze mu biro by’umukuru w’igihugu nka “Officer in charge of social affairs”,  yabaye umuyobozi mu bunyamabanga bw’ishyaka FPR- inkotanyi, aza kandi gukora mu biro bya Ministre w’Intebe.

Nyakwigendera asize umugore n’abana bane (abahungu babiri n’abakobwa babiri) akaba yari atuye Kimironko mu mujyi wa Kigali. Imihango yo kumuherekeza bikaba bitaramenyekana igihe izabera.

Nyakwigendera SHAMAKOKERA abaye umudepite wa gatatu witabye Imana kuva manda ya 2008 yatangira. Yitabye Imana nyuma ya Hon NIBISHAKA Aimable witabye Imana muri Nyakanga 2011 na Hon Judith Kanakuze witabye Imana muri Gashyantare 2010.

Imana imwakire mu bayo

Uwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nubundi Imana ikunda intwari, gusa agiye twari tugikeneye byinshi kuriwe, Imana imwakire mubayo!!

  • Yakoreye Igihugu cye ndetse n’isi Uwiteka Imana Ihoraho imwakire mube.

  • Ayiweeeeeeeeeeeeeeee!!! uyu musaza yapfuye!? yoooooo ubuse koko ko atarwaye igihe yishwe n’iki koko! yari umunyamicomyiza cyaneeeee! ndibuka uburyo mu muganda Kimironko yatugiraga inama ngo dukunde u Rwanda kuko nta gihugu kikiruta. Mana we!!!!! hagenda abeza koko. Niba hari umuntu nabonye ukunda igihugu cye ni muzehe SHAMAKOKERA.Imana imwakire imushyire aheza nawe yari mwiza ku mutima

  • SHAMAKORERA yarumwalimu mwiza cyane twaramukundaga ,mubyoyakoraga byose yateje imbere igihugu ,imana imuhe iruhuko ridashira .Amina

  • Imana imuhe iruhuko ridashira!kandi nifatanyije n’umuryango we !yakundaga abantu n’Imana kandi adusigiye urugero rwo gukunda igihugu no gusiga isura nziza ku isi>Nyagasani mwakire aruhukire mu mahoro.

  • Uyu musaza ndamuzi yari inyangamugayo n’imfura muri byose kandi yagiraga kwicisha bugufi kudasanzwe. Imana imuhe iruhuko ridashira!

  • IMANA IMWAKIRE KANDI ARUHUKIRE MU MAHORO

  • Ohlalaaa!!!
    atuvuyemo yari umugabo!
    Imana imwakire mu bayo maze aruhukire mu maboko yayo!!twifatanije n’umuryango asize,kdi tubari inyuma!!

  • Yooo, mana we Shamakokera rwose agiye yari agikenewe mu bitekerezo bye byiza byo kubaka u rwatubyaye. Imana imwakire mubayo.

  • Imana imwakire mu bayo.

    • My Friend,mwijuru si muri morgue,kuko abapfu bose bajyanwa muri morgue cg abarwa
      yi bafite moyens bajyanwa in the hospital so Immana ntawuyibwiriza aho ishyira umuntu kuko niba yarakoze ibyo Immana ishaka,akaba yarakiriye Yesu nkumucunguzi
      we akaba yarihannye ibyaha,ntangorane Imma
      na yacu irakomeye ntirya ruswa,mureke tujye tuvuga ijambo ry’immana dutitira kuko Immana niyo kubahwa.mureke twihane mbere y’urupfu nyuma yaho missa y’abapfuye
      ntacyo yatumalira.God bless you in Jesus’s
      holly name

  • NYAGASANI AMWAKIRE MUBAYO UYU MUSAZA

  • Ndababaye pe! uyu musaza yari umuntu w’inyangamugayo pe! Ariko abeza Imana nayo iba ibakeneye mu bwami bwayo.

    Imana imuhe iruhuko ridashyira.

  • imana imuhe iruhuko ridashira kandi imwicazanye n’abambari bayo

  • abasigaye bihangane bakomere

  • Immana imwakire mu bwami bwayo, kandi ihoze abo asize.
    Eric Kalisa,
    Toronto, Canada.

  • imana imuhe iruhukiro ryiza

  • pole sana,wajiye urintwari,icyampa ukaba wariwarakiriye yesu christo nkumwami wawe?anyway ubuzima nibugufi,hahirwe abakiriye yesu nkumwami numukiza wabo

  • sha niyo urebye ifoto urabina ko yari umushingantaye kabisa bose niba bakoraga batyo sinarimuzi aliko urareba ko yari umugabo ufise ijambo.imana yikundira abeza niyiruhukire mumahoro,abo asize bihangane kandi twese niyo tujya bazagere ikirenge muke,twifananije mu bihe bikomeye,courage.

  • imana,imuhe,iruhuko,ridashira,yarintwari,kabisa,agiye tukimukunze,kandi tukimukeneye,gusa,imana,izarinde,umuryangowe,kandi,izawuhe,ubutwari.

  • Imana imwakire,gupfa niyo nzira ya twese,akaga ni ugupfa utari wakira Yesu,naho utuvuyemo ntakatubabaze cyane ahubwo tujye tubabazwa n’aho agiye kandi n’abo asize.Umuryango,inshuti n’abavandimwe bihangane

  • INKOTANYI YACU IRITAHIYE GUSA AGIYE TWARI TUMUTEZEHO BYINSHI IMA IMWAKIRE MUBAYO.

  • Muby’ukuri uyu musaza ntabwo nari muzi ariko nkurikije comentaire zose nabonye uyu musaza yari inyangamugayo kuko abantu bose bamukundaga ikindi mbona yar’umusaza mwiza nkuko asa kw’ifoto none Imana imwakire mu bayo kndi twifatanyije n’umuryango we mukababaro

  • We loved him but God loved him more, RIP uncle

Comments are closed.

en_USEnglish