Digiqole ad

Abagisabiriza ni umuco mubi, ingeso, inzara, ubunebwe cyangwa guteka imitwe?

Nubwo u Rwanda ruri gutera imbere ku buryo bushimishije, umukuru w’igihugu akavuga ko abantu bakwiye kwishakamo ibisubizo, bamwe bo baracyabishaka mu bandi basabiriza ku mihanda.

Rwamakuba umwe mu basabiriza ugana kuri Gare ya Remera uvuye Kimironko
Rwamakuba umwe mu basabiriza ugana kuri Gare ya Remera uvuye Kimironko

Abatuye mu mijyi itandukanye mu Rwanda rimwe na rimwe usanga bajya impaka ku bantu basabiriza, bibaza niba ari ingeso, niba ari ubunebwe, niba ari uburwayi bwabazonze butuma ntacyo bikorera, niba ari ubukene cyangwa se ari guteka imitwe biturutse ku bunebwe.

Kubera ingamba zabafatiwe aba basabiriza, baragabanutse ku buryo bugaragara mu myaka nk’itanu ishize.  Nyamara ariko baracyagaragara mu mijyi nka Butare, Kigali, Rubavu, Muhanga n’ahandi.

UM– USEKE.COM wegereye bamwe mu basabiriza. Uwitwa Kazitoni Pascasie ategera amaboko abatambuku muhanda ugana CHUK uvuye kuri bank ya BK ugaca kuri Ecole Belge. Yatubwiye ko afite imya 76, ari kumwe n’akuzukuru ke k’imyaka ine, yatubwiye ko ababyeyi bako bakamutanye akaba nta kundi yabigenza kuko nta mbaraga afite zo kugahahira. Avuga ko aho atuye i Karuruma ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata ntacyo bumumarira.

Kamurigo Emeliana nawe asabira abagenzi rwagati mu mujyi wa Kigali, nubwo bigaragara ko afite imbaraga, avuga ko asaba kubera ubukene, ngo afite abana batatu abakobwa be bamusigiye, n’abe babiri ngo ntiyabonaga uko abacira inshuro bose. Ahitamo kuza kumuhanda gusabiriza.

Yagize ati: “ Ndeka wa mwana we! Ubuse mfite icyo nkora nakwiha abasetsi nsabiriza aha ku muhanda

Bicamumpaka Phillipe ku myaka 36 asabiriza muri Nyabugogo ngo kuko yamugaye amaguru. Ubwo twaganiraga ahagana saa cyenda z’amanywa yatubwiye ko amaze kubona 3 000Frw.

Ubu maze kubona 3000F, nubwo ndi burye iri joro n’ejo, ariko sinzi uko ejo bundi nzamera, uwanjye sinamuraga gusabiriza kumuhanda” Bicamumpaka ukomoka i Rubavu.

Bamwe ariko kandi ngo baba basabiriza nk’ingeso ituruka ku muco mubi w’ubunebwe no kumva ko inshuti n’abavandimwe bagomba kugufasha mu mibereho yawe yose. Iyo bitagenze bitya, usanga bageraho gufata icyemezo cyo kujya gusabiriza cyangwa guteka imitwe mu mijyi.

Imijyi ivuga iki kuri iki kibazo?

Muvunyi, ashinzwe ibijyanye no kuvugira rubanda mu mujyi wa Kigali (Affaire Sociales), avuga ko aba basabiriza ikibazo gikomeye bafite Atari ubukene, ahubwo ko ari ubukene bwo mu mutwe. Benshi muri aba ngo usanga bariciriye urubanza ko ntacyo bashoboye uretse gutega amaboko, ariyo mpamvu bigoye kubavana mu muhanda.

Mu gukemura iki kibazo, ngo hashyizweho ikigo i Gikondo (Transit Center) kigerageza gutanga inama kuri bene aba basabiriza ndetse n’inzererezi cyo kubumvisha ko mu buzima hari ikindi bashobora bitari ugutegera amaboko abahita.

Abato babyiruka bakaba basabwa kugira umuco wo gukora, kwikorera no gushaka kwigenga (mu bukungu) mu mibereho yabo badategeye amaboko inshuti n’abavandimwe kuko ngo iyo bakuze bishobora kubaviramo umuco mubi wo gusabiriza.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibave muri ayo,jyewe unzi umusaza utagira amaboko,ariko atunze urugo umuntu wese atapfa kwishyikiriza muri iyi kigali afite
    abana bakuru yarihiye amashuri barangije universite,
    ikibabaje n’ukuntu hari abantu benshi bazima
    bafite amaboko n’amaguru birirwa bamuteze yombi,nabo rero bajye bamenya ko kumugara kubi ari mu bwonko bareke kwirirwa bastressa abantu,bamenye guhimba ndetse bige no gukoraaa!!! bzamusange abagire inama bamenya aho yahereye ndetse naho amaze kwigeza!!!

    • Gusaba hari ababigize Business umugore usaba hafi ya gare ya remera ugenda apfukamye, afite amazu hafi yahahoze ULK. Ariko ntava mumuhanda kuko hamwinjiriza

  • NTKINTU KIBI NKOGUSABA ABAMUGAYE BIRUMVIKANA ALIKO HARI ASSOCIATION YABAMUGAYE UB– USE GATAGARA KO ARIHO HARI IBIMUGA BIBABAYE CYANE KO BAKORA HARI ABAPFAKAZI BARERA ABANA BENSHI KANDI BADAKORA UZI KO USHOBORA KURANGURA 1KG BYIBINYOBWA AKABIHA AKO KANA ARERA KAKABICURUZA KAVUYE KWIGA KANDI BAKABONA ICYO BARYA ASHOBORA GUSABA UKWEZI KUMWE ALIKO AGASHAKA ICYO AKORA SUBUZIMA GUSABIRIZA KANDI BITERA UBWENGE BUKE NINDAYA ZABIHEBYE USAZA NABI KABISA.

  • ibimuga bifite ingeso yo gusabiria n’ubwo bitwa ngo bifite amashyirahamwe akomeye abirengera. ariho ku izina gusa no gukiza abayobozi bayo, amenshi ayoborwa n’abatamugaye cg bakize bifitiye ubundi butunzi batitaye ku bimuga

  • ariko harabantu bashekeje,umuntu ntajya kumuhanda yiyanze,nuko,aba,abaye,aho kugirango,wibe,usige wishe numuntu,wasaba,ayomashirahamwe bavuuga ,yibimuga ,namagambo gusa,iyo,ayo mashirahamwe,aba ahari,ntawasaba,wasaba,ufite,uburyo,nimubashakire amashirahamwe,akomeye,murebeyuko bongera gusubira kumuhanda,abayobozi,nibafashe,abobantu nyamuneka,

  • 80% by’abasabirizi bashobora kwibeshaho bakoze, nongereho ko ari ubujiji butareba kure,inkundamugayo zitera kubibazaho byinshi…..!

  • Nugira icyo ushobora gufashisha ubabaye uzaba ukoreye ijuru.ariko ubanze wakire
    Yesu ho umukiza wawe rimwe utazasanga warakoreye ubusa.Umwami Immana akurinde

Comments are closed.

en_USEnglish