Digiqole ad

Abaraye bibye mudasobwa 16 za La Colombiere batawe muri yombi

Kigali- Ku munsi w’ejo kuwa 22 Gashyantare  saa cyenda n’igice (15h30) z’amanywa, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu (5) bakurikiranweho kwiba mudasobwa 16 z’ ishuri rya La COLOMBIERE ribarizwa mu murenge wa Kacyiru.

Abafatanywe mudasobwa 15 zibwe ishuri LA COLOMBIERE
Abafatanywe mudasobwa 15 zibwe ishuri LA COLOMBIERE

Aba bagabo batanu bafatiwe mu mudugudu wa Nyakabungo umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, bagerageza gucikana izi mudasobwa zizwi ku izina rya Desktop.

Ngizo mudasobwa zari zibwe
Bari baziteruranye n'ibikoresho byazo

Izi mudasobwa zafatanywe NZEYIMANA Theoneste  alias Minibus, ufite imyaka 23 y’amavuko na KANEZA Eric ufite imyaka 26 y’amavuko.

Ngabo abakurikiranwe ho ubujura bwa mudasobwa
Bakurikiranwe ho ubujura bwa mudasobwa

Nkuko aba banyirubwite babyiyemerera ngo izi mudasobwa bazibye ishuri rya LA COLOMBIERE aho bishe urugi rw’icyumba zarimo mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare 2012 maze kazisahura.

Bo bavuga ko zibwe na NZEYIMANA Theoneste maze akazibitsa KANEZA Eric. NSHIMIYIMANA Emmanuel we  ni umumotari wabatwaye mu gihe barimo kwiba naho NZARAGIRA Augistin na MUNZEGE Jean Pierre bo ni abarinda umutekano w’iri shuri nabo bakaba bakurikiranweho kuba barifashije abibaga gusohora za mudasobwa muri iri shuri.

Umuvugizi wa Police Spt. Theos Badege
Umuvugizi wa Police Spt. Theos Badege

Umuvugizi wa Polisi Spt. Theos BADEGE yatangarije UM– USEKE.COM ko kugira ngo aba batabwe muri yombi  ari ku bufatanye bwa Police n’abaturage batanze amakuru hakiri kare. Yakomeje adutangarizako igihe nibaramuka bahamwe  n’icyaha nahabwa igihano kingana n’igifungo cy’imyaka 15.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati : ‘Muri aya makosa bakoze arimo n’ingaruka ya Company bamwe muri bo bakorera ariyo GARSEC SECURITY kuko nibo bakagombye gucunga umutekano ahubwo bawuhungabanije.’

NYIRINKWAYA Augustin ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri La Colombiere
NYIRINKWAYA Augustin ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri muri La Colombiere

Nkuko twabitangarijwe na NYIRINKWAYA Augustin ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya La Colombiere, bari basanzwe bafite mudasobwa 42 izibwe ni 16 zifite agaciro kangana n’amafaranga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri. Yakomeje ashimira Polici y’u Rwanda ndetse anagaya abakora ibikorwa nk’ibi by’ubujura.

Ibyuma bwa mudasobwa Police yabafashe ubu ni Central unities 14, Keyboard 14, Screens 13 na Mouse 8 ; Iki gikorwa cy’ubujura cyakozwe ejo kwa gatatu  mu rukerera.

 

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abajura biba machine z’abana baba batabyara cg abana babo ntabwo baba biga? Polici yacu ndayizeye ibacumbikire bihagije.

  • Wowe urabona muri bariya ufite umwana ari uri mu ishuli ari inde? babakanire urubakwiye kubuza abana bacu kwiga. akibisambo karashobotse

  • ubu ni ubujura bubi. babafate, babafunge.ni bongera bazabashyire muri cooperative.

  • yayayayaya dore uko bikanuye nkihene yanizwe nikiziriko. nibabifunge byoka.

  • U njye mba mugihugu cya Norway ,ubwon,ubujura bubi nibabafunge kabisa kuburyo nibabarekura batazongera,ariko njye ndumva hafungwa ,abo bazifatanye,abo batazifatanye,bakabarekura,kuko,bo,ntibibye,mufunge,abobabiri,aribo,NZEYIMANA Theoneste alias Minibus, ufite imyaka 23 y’amavuko na KANEZA Eric ufite imyaka 26 y’amavuko abandi ndumva bo bazira,ubusa,ariko,ibisanbo bikwiye guhanwa pe, kuko ubujura sibwiza

  • Ubukene bw’amafaranga ni akaga. Ntekereza ko atajya kwiba abikunze ahubwo aba ari inzara yamubujije amahwemo. Ahitamo kujya kwiba azi neza ko azafatwa,ahubwo abayezaye ko impungure zo muri prison ziruta kubwiriwrwa uri hanze. Naho rero mureke kuvuga gutyo ngo”ngo babakanire urubakwiye” kuko nabo bari bazi urubategereje ahobwo ni mureke tuzunguze mind duhange imirimo duhe urubyiruko rwacu imirimo,tureke kuba banyamwigendaho. Abo nabo ni abanyarwanda bene wacu,even if ari abajura.Stop rebuking them

  • Urakoze James. Mdemera ibyo wanditse hano hepfo. Ni bibere isomo ryo gutekereze kwibaza no gusesengura ku muntu uwo ari we wese. Rwandan people we are excessively judgemental. Ndebera nawe ziriya comments! Ariko se abantu muri iki gihugu bagira ubwenge bwo gukora analysis y’ibibari iruhande, ibibakikije! Wagirango hari uwabibabujije!Abantu baba aho bagatungwa no kogeza gusa nkuwogeza umupira kuri stadium!!Mwagiye mubanza mukibaza mukanisubiza ra!mbere yo guhubukira amacomments nkariya James agaya.

  • Ni byiza kuba Police ibasha guta bamwe mubajura biba za mudasobwa, nanjye nibwe Labtop kuwa 22 ukwezi kwa mbere ejo bundi aho nari ntuye mugitega ikaba ari mark ya ZEPTO kuri keyboard yayo hriho amagambo yanditse mu ibara ry’icyatsi kibisi SRS nandi mu ibara ry’umweru HDMI hagize uyimbonera yamamagara kuri 0788575540 namuhemba pe ko ko hagiyemo data z’akazi,murakoze.

  • wowe james urummva igisubizo cy’inzara ari ukwiba? none ngo kubakanira urubakwiye ntibikwiye ahubwo harimo benewanyu cg nawe iyo ngeso mbi urayishyigikiye, ubwose ushonje wese ajye kwiba wowe na Kankindi ndabagaye kwiba si umuco wo gushyigikira nibashyire amaboko hasi bakore.

Comments are closed.

en_USEnglish