Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye kuri uyu wa mbere hagati y’ ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Police y’Igihugu, RURA ndetse n’Abayobozi b’amashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto. Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro y’inama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abamotari ubwabo mu cyumweru gishize. Muri iyi nama hemejwe ko akanozasuku kamwe katagomba kurenza amafaranga […]Irambuye
Byatangajwe na Col. Azuma Mangar uhagarariye abandi bapolisi bari mu mahugurwa yiswe Police Intermediate Command and Staff Course ahuza abahagarariye polisi zo mu bihugu by’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia. Muri aya mahugurwa, polisi yo muri Soudan y’amajyepfo, nk’igihugu gishya, ngo yizeye kuvana ubumenyi buhagije ku gipolisi cy’ibindi bihugu by’umwihariko u Rwanda, mu kugerageza […]Irambuye
27 Gashyantare – Kuri Lemigo Hotel niho abayobozi ba Komisiyo zishinzwe Kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu ibihugu biturutse mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo bateraniye i Kigali. Aba bayobozi ba Eastern Africa Association of Public Account Committees (EAPAC) na Southern Africa Development Community Organization of Public Accounts Committee (SADCOPAC) bagamije […]Irambuye
Jerome Bisetsa, umupolisi mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuwa gatandatu yatoye amapound 2,225 (arenga miliyoni 2 z’amanyarwanda), abasha no kuyasubiza nyirayo. Aya mafaranga yari aya Samson Bakure, umunya Ethiopia wari wayataye ubwo yari akigera mu Rwanda ahagana saa saba (1.45AM) za mu gitondo ku cyumweru. Nkuko byatangajwe na […]Irambuye
Kuva hatorwa abayobozi bashya mu idini ya Isilamu,ku rwego rw’umusigiti, Akarere n’Intara, bamwe mu bayobozi bakuru b’umuryango wa Islam ku rwego rw’igihugu baravuga ko batumvikana na Mufti w’u Rwanda, Sheikh GAHUTU Abdul Karim ngo kuko asigaye akorana inama n’abayobozi batowe mu ntara, atabimenyesheje komite nshingwabikorwa bafatanije kuyobora kandi ngo binyuranye n’amategeko. Abatangaza biriya bavuga ko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ikirenga rwahamije Déogratias Mushayidi bimwe mu byaha aregwa maze rumukatira igifungo cya burundu. Mushayidi yashinjwaga kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano icyi cya nyuma cyo akaba yarakemeye. Muri uru rubanza rw’ubujurire bwa Mushayidi, habanje gusuzumwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu nibwo inshuti n’abavandimwe basezeye kuri nyakwigendera Hon SHEMEKOKERA Tharcisse iwe ku Kimironko no mu nteko Ishinga amategeko yari amazemo hafi imyaka ine. Nyuma yo kumusezeraho mu Nteko igitambo cya Misa kirabera kiliziya gatolika ya Regina Pacis i Remera nyuma umubiri we ujyanwe kuruhukira mu irimbi rya Rusororo. SHEMAKOKERA Tharcisse yavutse muri […]Irambuye
Uruganda rwa Microsoft ruri kuvuga ku isohoka rya Windows 8. Ni ‘Operating System’ cyangwa ‘Système d’exploitation’ nshya ije ikurikira Windows 7 yari ku isoko. Iyi nshya ikazafasha mu gukoresha indimi 109, zirimo n’ikinyarwanda. Windows 7 yashoboraga gukoreshwa mu ndimi 95, kuri Windows 8 izasohoka ku matariki Microsoft itatangaje, hongeweho indimi zindi 16. Muri zo harimo; […]Irambuye
Nyuma yo kubura dossier yoherejwe n’u Rwanda kandi rwarayakiriye, urukiko rw’i Paris mu Ubufaransa ntabwo rwabashije kwiga ubusabe bwo kohereza mu Rwanda Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wahoze ari ministre w’umurimo muri guverinoma y’abatabazi mu 1994 mu Rwanda, kubera ibyaha bya Genocide ashinjwa. Umucamanza Edith Boizette yavuze ko kuburirwa irengero kwa dossier yo kohereza umunyabyaha bibaho gake, […]Irambuye
Prof Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza kuri uyu wa kane yavuze ko imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro iramutse ihujwe n’imishinga y’abigenga byatanga umusaruro mwinshi ku baturage. Yabitangaje mu nama yahuje ibigo bihuriye mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board) nka Rwanda Governance Advisory Council (RGAC), abafatanya bikorwa mu iterambere (JADF) […]Irambuye