Kuri uyu wa mbere, mu mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze umusore witwa Robert Mugabe yatawe muri yombi nyuma yo kumufatana umwana w’umukobwa akekwaho kumusambanya. Ikinyamakuru umuryango.com dukesha iyi nkuru kiratangaza ko uyu mwana w’umukobwa we yemezaga ko afite imyaka 19 y’amavuko, nubwo ngo byaba ari ukwikingira. Kugeza ubwo […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere ku rukiko rw’Ikirenga humviswe ubujurire bwa Me Ntaganda Bernard ujuririra igihano cyo gufungwa imyaka ine kubera imvugo zisesereza zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubuyobozi buriho. Ntaganda yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa iriya myaka ine n’ihazabu n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, […]Irambuye
Byemejwe kuri uyu wa gatanu ubwo kuri Telecom House ku Kacyiru ikigo gishinzwe iterambere RDB n’ikigo gishinzwe kugoboka abononewe (Special Guarantee Fund) byahererekanyije amadosiye y’abagomba guhabwa izo mpozamarira. Abagomba guhabwa izi mpozamarira ni abaturage bangirijwe n’inyamaswa, bakomerekejwe cyangwa bimuwe n’ibikorwa byakorewe muri Pariki z’Akagera, Nyungwe n’Ibirunga. Ku kibazo cy’uko aba bantu batinze guhabwa impozamarira zabo, […]Irambuye
Kigali, 1 Werurwe 2012 – Ku kicaro cya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Minisitiri Gen. Marcel Gatsinzi uyihagarariye na Aurelien Agbanonci wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye basinye amasezerano y’ubufatanye mu gucunga Ibiza n’ikibazo cy’impunzi. Gen Gatsinzi yatangaje ko gushaka ubufatanye ari ngombwa kuko gucunga Ibiza bisaba ubushobozi bwinshi n’ubunararibonye butandukanye ariyo mpamvu bishimiye kubifatanya n’Umuryango w’Abibumbye. Aya […]Irambuye
Abajura bambaye gisirikare bitwaje imbunda bateye muri centre y’ubucuruzi ya Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012 biba Munsasire Celestin amafaranga asaga miliyoni 23 banakomeretsa umugore we akaboko. Mu ma saa mbiri z’umugoroba nibwo abo bajura bateye mu rugo rwa Munsasire basanga adahari babwira umugore ko bari mu kazi k’umutekano kandi […]Irambuye
Bamwe mu batuye umurenge wa Huye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo ubu baravoma amazi yo mu kabande atari meza, nyamara hashize umwaka urenga EWSA n’ubuyobozi bagejeje amatiyo ayabagezaho hafi y’ingo zabo. Imirimo yo gucukura imiyoboro y’ahazanyuzwa amatiyo y’amazi meza ku baturage byakozwe n’abaturage ubwabo mu mushinga wa VUP, bizeye ko batazongera gukora ingendo […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu gitondo kare nibwo ubuyobozi bwa gereza ya Kigali ikunze kwitwa ‘1930’ bwarekuye umunyapolitiki Charles Ntakirutinka wari mu munyururu kuva muri Mata 2002. Charles Ntakirutinka n’uwahoze ari president w’u Rwanda Pasteur Bizimungu n’abandi bagabo batandatu batawe muri yombi mu 2002 bashinjwa amanama akorwa rwihishwa, kubangamira umudendezo w’abatrarwanda, guteza amacakubiri no kugambira […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 29/2/2012 Ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo Gen.James KABAREBE yakiriye mugenzi we Minisitiri w’ingabo wa Ethiopia mu rwego rwo gusangira ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare. Aba ba ministre b’ingabo, bavuganye kandi ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abasirikare n’ibindi byatuma imibereho y’umusirikare irushaho kuba myiza. Breham Abera, Ministre w’Ingabo wa […]Irambuye
Clémence Umugwaneza wari waraburiwe irengero kuva kuwa11 Mutarama uyu mwaka, umurambo we wabonetse ureremba ku mugezi witwa St Lawrence mu birometero 100 uvuye aho yari atuye. Umurambo wa Clémence Umugwaneza,26, wabonywe n’abarinzi b’inkombe kuwa gatandatu nijoro hafi y’umujyi wa Louiseville, mu birometero 115 mu majyaruguru ya Montreal aho Umugwaneza yari atuye. Uyu mukobwa kugeza ubu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, rwafashe umwanzuro wo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda. Bishingikirije itegeko numero 11 ry’uru rukiko rirwemerera kohereza urubanza ahandi, abacamanza bemeje ko ruriya rubanza rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda. Iki cyumba cy’abacamanza cyemeje ko amadosiye (dossier) […]Irambuye