Digiqole ad

Rome: Kagame na Bill Gates baratanga ibiganiro ku buhinzi kuri uyu wa gatatu

21 Gashyanyare  –  Kuri uyu wa gatatu saa 12:15 z’amanywa nibwo President Kagame aza kuba atanga ikiganiro mu nama  mpuzamahanga yiga ku buhinzi n’ihindagurika ry’ikirere ibera i Roma mu Ubutaliyani, akaza gukurikirwa n’umuherwe Bill Gates afatanyije n’umufasha we Melinda Gates.

Muri iyi nama ya 35 yateguwe na IFAD, umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere ubuhinzi, President Kagame ategerejweho kuvuga uburyo igihugu ayoboye gihanganye n’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka rigira ku buhinzi mu gihugu cye.

Bill Gates n’umufasha we batangije Bill & Melinda Gates Foundation, barasobanura uburyo umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa byagabanya ubukene mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere. Banavuge ku ruhare rw’abikorera ibyabo mu gufatanya na Leta gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Iyi nama kandi iritabirwa na Ministre w’Intebe w’Ubutariyani Mario Monti wasimbuye Silvio Berlusconi,  Joseph Boakai Vice president wa Liberia n’abandi bayobozi ba za gouvernoma, nabatumirwa bagera ku 167 baturutse mu bihugu bitandukanye.

IFAD ifasha abaturage bo mu byaro kuzamuka no gucuruza umusaruro wabo bigamije kongera amikoro yabo ngo bibesheho.

Kuva mu 1978, IFAD imaze gushora miliyari 13 z’amadorari (US$) mu nguzanyo z’inyungu iri hasi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ku bantu miliyoni 405 bari kugerageza kwikura mu bukene ahatandukanye ku isi.

President Kagame akaba yaratumiwe nk’umukuru w’igihugu kiri kuzamuka mu majyambere gifite umubare munini w’abagituye batunzwe n’ubuhinzi n’ibibukomokaho.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Vive our beloved H.E Paul Kagame,komeza imihigo!Nkunda ko wihesha icyubahiro,ntiwite kubigambo by’urucantege,kandi ntibyabura mw’isi y’abantu.

  • Nibyo koko gutumira ababantu muri iyinama n’ibyingirakamaro kugirango bereke amahanga ibyo bagejeje kubaturage dore uRwanda rurihaza kubiribwa rugasagurira n’amahanga kubera politike ya KAGAME yo guhinga igihingwa cyijyanye n’akarere BILL GATES nawe abahishiye byinshi none nimureke tubatege amatwi natwe turebereho.

  • Imana niyo nkuru ikoresha president wacu dukunda amahanga akatwemera ishimwe ni iryayo!!

  • Oyeeee Perezida wacu Paul Kagame, kubona uhagararana na Bill Gates igihangange ku isi hose. Bakuveho watowe n’Imana

  • uyu arenze kuba president. kuko ni na Mosse uyoboye abanyarwanda pe! ndamukunda kuko ibyo akora bishobora bake! jye nzi ko Imana izamugeza kure hashoboka ariko ni umukozi basi, Imana yonyine niyo yakwihembera naho twe abana ba bantu nacyo twaguha pe. Jye mukundira uburyo yanga agasuzuguro k. imbwa ziyemera z’ abazungu n’ ukuntu banuka! Kagame we uragahora ku ngoma. love u

  • iriyanama yadushimishije

Comments are closed.

en_USEnglish