Digiqole ad

Urukiko rwa Paris rwaburiye irengero dossier yo kohereza Nsengiyumva mu Rwanda

Nyuma yo kubura dossier yoherejwe n’u Rwanda kandi rwarayakiriye, urukiko rw’i Paris mu Ubufaransa ntabwo rwabashije kwiga ubusabe bwo kohereza mu Rwanda Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, wahoze ari ministre w’umurimo muri guverinoma y’abatabazi mu 1994 mu Rwanda, kubera ibyaha bya Genocide ashinjwa.

Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki yiyise John Muhindo yihishahisha Interpol/Photo Internet
Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki yiyise John Muhindo yihishahisha Interpol/Photo Internet

Umucamanza Edith Boizette yavuze ko kuburirwa irengero kwa dossier yo kohereza umunyabyaha bibaho gake, ariko bitarangirira aho. Ni nyuma y’uko kuwa gatatu w’iki cy’umweru byari binaniye abacamanza kugira icyo bavuga ku kohereza Nsengiyumva mu Rwanda kuko dossier y’ubusabe bw’u Rwanda bari bayibuze.

Ntibivuze ko iyi dossier ibuze burundu, byanze bikunze izaboneka” ni ibyo umucamanza yabwiye Nsengiyumva wari mu cyumba cyo kuburaniramo i Paris kuwa gatatu.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, ngo nibwo uru rukiko rwabuze iriya dossier isaba kohereza Nsengiyumva mu Rwanda gukurikiranwaho ibyaha bya Genocide yaba yarakoze mu 1994.

Ministre w’Ubutabera w’Ubufaransa wari wohererejwe iriya dossier n’u Rwanda, muri Mutarama yoherereje urukiko izindi mpapuro (copies) z’iriya dossier. Gusa ngo kuko zitari iz’umwimerere nta gaciro ziba zifite mu rukiko.

Uwunganira Nsengiyumva mu rukiko, Me Vincent Courcelle-Labrousse we yahise atangaza ko ngo n’ubundi iriya dossier yabuze yoherejwe na Kigali yari ikubiyemo ibirego by’ibihimbano. Ko ndetse umukiliya we ari umwere.

Avocat wa Leta y’u Rwanda muri ruriya rubanza we, Me Gilles Paruelle we yagize ati: “ Ntibyumvikana uburyo dossier iburirwa irengero yageze mu maboko y’urukiko, kandi ruzi neza ko ushinjwa ari uwo kwitondera, kuko yabaye muri guvernoma yashyize mu bikorwa Genocide

Uyu mwunganizi wa Leta y’u Rwanda yongeyeho ati: “Abacamanza hano bashinja u Rwanda kwandika nabi (mal rediger) ibirego byabo, nyamara twe noneho inkiko zacu zirashinjwa uburangare mu kubura n’ibyo byashyikirijwe, biteye isoni

Kubura burundu kw’iyi dossier, ngo byaba intandaro y’uko kuwa gatatu tariki 29 Gashyantare, umucamanza Boizette, wa ruriya rukiko rwa Paris, ashobora gutangaza ko Rafiki Nsengiyumva atacyoherejwe mu Rwanda gukurikiranwa ku byaha bya Genocide ashinjwa.

Mu 2008 nibwo ubutabera bw’u Rwanda bwashyikirije police mpuzamahanga (Interpol) inzandiko zo guta muri yombi Nsengiyumva. Yatawe muri yombi tariki 9 Kanama 2011 ahitwa Créteil aza kurekurwa muri Nzeri akajya acungishwa ijisho.

Nsengiyumva, wari wariyise John Muhindo,  uvugwaho ubwicanyi bwakorewe ku Nyundo no mu cyahoze ari komini Kanama muri Gisenyi, uyu mugabo kandi bivugwa ko ari umwe mu batangije umutwe wa FDLR muri DRCongo.

Nsengiyumva ni umwe muri ba Ministre babiri bonyine bahoze muri guvernoma y’abatabazi utaraburanishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha.

Source: Le Monde

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Intambara nabafaransa iracyari ndende.

  • Iyo Kanama niyo abicanyi kuva kera Abagogwe bari baramaze babicisha ibisuti mana weee!!! ngo iyo dosiye yabuze? ntishobora kubura kuko we arahari ibyo nta nicyo bisobanuye namba.

  • icyaha cya genocide kirakomeye ntikijya kirangira kereka nyiri ukugikora atakiriho,uwo mugabo ubutabera nibukore akazi kabwo hamenyekane ibye.

  • DOSSIER IBURA ITE KWELI MUGIHUGU GITEYE IMBERE NKAKIRIYA. AHUBWO NIBAVUGE KO BAYIHISHE MURWEGO RWO KUGARAGAZA ITERAMBERE MUBUGOME NOGUSHYIGIKIRA ABICANYI BAGENZI BABO.KUKO NTIBAYIBITSE MWISOKO CYANGWA MULI GARE NGWIBE YATORAGURWA NUHWIHITIRA WESE.

  • Iyo ahabitswe dosiye za genocide yakorewe Abatusti hadatwistwe, dosiye zirebana nayo ziribwa i PARIS!!Ariko buriya iriya mikino ya Abafaransa izabagezahe koko!!Nzabandora ni izina ryi Rwanda

  • Erega abicanyi bahungiye kwa ba nyirarume abanyarwanda ntitwabimenya,none se mubona batarageze iwabo,ariko burya ngo Imana ihorera imbwa ntihumbya,buriya ziriya nkoramaraso Imana izazihanira hamwe,amaraso ni mabi buriya hari igihe kizagera mubone za nuclere zabo cyangwa neige byaduhoreye,amaraso ntabwo muyazi!

  • Ubwo se yarinze yihindura amazina ataco yiyagiriza,iyi si iraruhije

  • Ntabwo byumvikana ko dossier nkiriya iburira mu rukiko nka ruriya. Erega mwibuke ko n’abafaransa dufitanye amasinde

Comments are closed.

en_USEnglish