Digiqole ad

Bombori bombori mu bayobozi bakuru bw’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda

Kuva hatorwa abayobozi bashya mu idini ya Isilamu,ku rwego rw’umusigiti, Akarere n’Intara, bamwe mu bayobozi bakuru b’umuryango wa Islam ku rwego rw’igihugu baravuga ko batumvikana na Mufti w’u Rwanda, Sheikh GAHUTU Abdul Karim ngo kuko asigaye akorana inama n’abayobozi batowe mu ntara, atabimenyesheje komite nshingwabikorwa bafatanije kuyobora  kandi ngo binyuranye n’amategeko.

Mufti w'u Rwanda Sheikh Abdul Karim avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe
Mufti w'u Rwanda Sheikh Abdul Karim avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe

Abatangaza biriya bavuga ko ziriya nama ziba zigamije kubirukanisha, Mufti w’u Rwanda,Sheheh Sheikh GAHUTU Abdul Karim avuga ko ibyo batangaza atari ukuri ahubwo  ari ibitekerezo byabo bidafite ishingiro.

Kuri uyu wa gatanu (Ijumaaa) nibwo Sheikh GAHUTU Abdul Karim yagiranye, icyo abatumvikana nawe, bita umwiherero n’abatowe mu ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nama ngo yaje kugaragaramo amakimbirane aturutse ku kutumvikana ku ikurwaho ry’abayobozi bamwe (nka Imam w’Akarere ka Rusizi). Bamwe mu bagize komite y’umuryango wa Islam mu Rwanda (AMUR) bavuga ko iriya nama cyangwa umwiherero yakozwe binyuranije n’amategeko kandi ikanakorwa mu ibanga.

Umwe mu bayobozi bagize Ubunyamabanga nshingabikorwa bwa AMUR,utashatse ko amazina ye agaragazawa ku bw’impamvu ze bwite, yabwiye UM– USEKE.COM ko Mufti ari gukora ibinyuranije n’amategeko y’umuryango wabo, akorana inama n’abayobozi bashya batowe, kubwo kubashishikariza kumufasha kwikiza abo batumva ibintu kimwe.

Uyu utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati:″Ikibazo giherereye mu kunyuranya n’amategeko agenga umuryango, abikora ubunyamabanga butabizi, ari nayo mpamvu muri izo nama bavuga bati:′nimudufashe muzaze mudukurireho bariya bantu batavuga rumwe nawe′″.

Uyu  muyobozi wo mubunyamabanga avuga ko ubu Mufti Sheikh GAHUTU ari gukorana n’abashinzwe ikigega cy’amafaranga, ngo kuko ari nabo bamufashije kugira ngo atorerwe uriya mwanya, bigatuma bashaka gushyiraho n’bandi bifuza, bashobora gukorana nabo neza.

Yagize ati:″Baravuga ngo reka tugushyigikire, ubakureho hageho abo dukoresha uko dushaka, batazangiza inyungu zabo, kuko urumva nibo bafite ikigenga cy’amafaranga. Noneho bagashaka ko hatazagira ikintu cyatuma bavanwa kuri icyo kigega.Ipfundo ry’ikibazo n’iryo.″

Mufti Sheikh GAHUTU Abdul Karim wimitswe kuwa 18/10/2011, nawe yemeza ko mu buyobozi bw’umuryango munini ayoboye harimo ukutumvikana kwa hato na hato, ariko ko ntazibana zidakomana amahembe.

Yatangaje ko ibyo kunyuranya n’amategeko no gushaka kwirukanisha bamwe mubo bakorana atari ukuri ati:″Uko si ukuri, ni ibitekerezo byabo,bidafite ishingiro. Kandi hari inzego zo gukemura bene izo mpaka″

Sheikh GAHUTU Abdul Karim avuga kandi ko yenagiye mu nama nyamara ari mu minsi y’ikiruhuko, ariko agirango arebe uko akemura uku kutumvikana guto guhari.

Yagize ati:″Turi gutegura umwiherero uzahuza abayobozi bakuru bose b’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, ahari ikibazo hagaragare,abateza ibibazo bagaragare bagirwe inama. Hanyuma n’inama nkuru izabaho. Izo zose ni intambwe ziri guterwa mu gukemura ibyo bibazo bivugwa. Kwicara hamwe no kuganira ku kibazo hashakwa umuti, nibyo byiza kurusha kukivugira hasi″.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ntibibe nk’ibyo mu bihugu by’abarabu ariko. walah

    • Nyamara mumenye ko nta wubaka inzu ngo ikomere atabanje kubaka umusingi (Fondation)ukomeye.Ibyo bahora Mufti w’u Rwanda bamenye ko atari byo kuko umu Leader wese iyo ashaka kugera ku ntego ze zirambye yubaka Team ifite ingufu. Ntabwo rero waba usimbuye umuntu ngo nurangiza ugendere ku bityekerezo bye cyane cyane iyo bipfuye.

      Abayislam benshi bashyira mu gaciro bazi ko Mufti HABIMANA Saleh yagoretse idini atanisha abaislam. Uyu mushya mu by’ukuri arazwe umusaraba kandi agomba guhekana n’abiteguye guindura ibintu.

      Mureke rero turebe iherezo rye kuko na HABIMANA twamuhaye amahirwe arinanirwa.Ubu se ntimureba ako Nyakubahwa Kagame agejeje u Rwanda? Ntimuzi se aho yarusanze?

      Ntimuzi se abantu bamurwanyaga? Iyo se abanyarwanda tubishinga ntituba twaratanye maze tukabura uyu mugabo w’intwari? Uyu munsi se abamurwanyaga bamwe si bo bamuyobotse nyuma yo kubona ukuri kwe? Iyo adafata ibyemezo biryaye se aba akituyoboera?

      Nimureke rero na Mufti Abdul karim ashinge imizi yubake ubuyislamu butajegajega bufitiye igihugu akamaro butari bwa bundi bwa HABIMANA bw’akarimi keza mu mutwe ari zero. Njye rwose nshyigikiye Abdul karim kandi muzabona ko afite ukuri.

      • Abayislam nibareke amarangamutima.
        Kuba Mufti mushya arimo guhindagura abo agomba gukorana na bo ni sawa. Kuko ahubwo abari basanzwe ku buyobozi bagombye guhindura imitekerereze maze bakayoboka amatwara ye kugita ngo bamufashe gutunganya mission afite ku idini. Bo gusigara ku ruhu kandi inka yarariwe kera. Bamufashe rero.Kuko umuslamu agira ikibazo iyo hagoretswe amahame shingiro ashingiye ku idini. Ni ukuvuga iyo Koran na suna bitewe umugongo. Na ho iyo uyobora ababwiriza koran na suna basabwa kumukurikiza. Kandi mubakurikira amateka y’abashehe mu Rwanda, benshi bemeza ko MUfti Abdul karim ari umwe mu bahanga kugeza ubu dufite. Ni yo mpamvu twagombye kwihangana tukareba aho ashaka kuganisha idini. mu mezi amaze nta washa kumugaya. Dutegereze turebe. Nyama igihe kirigisha!
        Two kugaya umugabo tutarabona icyo agamije!Saleh yamaze mandat ebyiri. UNDI NTA MWAKA ARAMARA!!!!

  • Yewe, nababwira iki!!! Gusa nabagira inama bose yo gutinya Imana kuko izababaza ibyo bakora. Bashatse bakumvikana bagahuriza hamwe bakima amatwi abo bose bashaka kubayobya (cyane abakire bihaye kuba abavugizi babasilam mu Rwanda badashaka ko hagira igikorwa bata badashyizeho accord kabone niyo byaba bifitiye inyungu imbaga nyamwinshi). Ariko bayobozi m’umuseke muzatubarize nanone ibijyanye n’umushinga wa zanyubako kuko uwashishoza neza yasanga ari baringa ntaho projet yanditse iri, yewe nabyabishushanyo batweretse kulaidi bishoboke kuba ari photoshop y’izindi nyubako bafashe bagakora. Ngaho rero umuseke mbahaye umukoro wo gukora ubushakashatsi.

  • IBYO MUFTI AVUGA NIBYO KABISA KUYOBORA NAKAZI GAKOMRYE KANDI CYANE BISABA KO UMUNTU AGOMBA GUKORESHA IMBARAGA NYINSHI KUGIRANGO AGIRE ICYO AGEZA KUBA MUGIRIYE ICYIZERE BAKAMUTORA MUBANDI BENSHI BARI BIYAMAJE HAMWE NAWE UBWORE ABAVU IBYO BISHAKIYE NGOBAKORA MUBUNYAMABANGA IBYO NTAGACIRO BIFITE KUKO AJYA GUTORWA BARI BAHARI KUKI SE BATABIVUZE AHUBWO BO BASHAKA NGO BAYOBORWE NKUKO BAYOBORWAGA MBERE KANDI NTIBISHOBOKA KO ABANTU BAYOBORA KIMWE BABIKOZE NTACYO BYAAGEZA KUBAYOBORWA NTAN’UBWO TWAKWIRIRWA DUTORA UBWORE UMUYOBOZI MWIZA NI UHINDURA IBINTU GUSHWANA KWANYU NTASHINGIRO GUFITE MUFTI KOMEREZA AHO WITA KUNYUNGU ZABURI MU ISLAM .UBUMWE UBW’UMVIKANE N’UBWOROHERANE NAKACI KACI

  • Birababaje kubona abayobozi batanga urugero rubi niba atari amakabyankuru y’itangazamakuru. ubundi korowani itegeka abemera ba kiyisilamu guhora bafatanye urunana bagamije guharanira ineza ya buri wese. kandi baharanira ijuru.

  • IMANA IBAFASHE CYANE NTABWO UKUTUMVIKANA TUBISHYIGIKIYE ,ARIKO TUGE TUZIRIKANAKO NTABUYOBOZI BUDATURUKA KU MANA

  • Mbanje kuramutsa ubuyobzi bw’Umuseke.com. nkaba mboneyeho nakanya ko kubamenyesha ko AMUR atari umuryango w’abayislam mu Rwanda nkuko bo ubwabo babyiyitirira ahubwo AMUR n’umuryango w’abayislam bo mushami cyangwase itsinda tyaba Wahab mu Rwanda. muri Islam harimo amatsinda menshi. ntabwo AMUR ihagarariye cyangwase ibumbiyemo ayo matsinda. ahubwo bakwiye no gufasha abayislam bagasobanura imikorere yabo neza aho kugirango bajye biyitirira buri muyislam kandi twese tutibona muri uwo muryango. hari hakwiye kubaho Muslim Council of Rwanda ifite amategeko yibonamo buri wese. niba hari uhinyuza ibyomvuze arebe cyangwase ajye kuri website yibihugu byateye imbere byose birimo abayislam maze ashake Muslim Council ahariho hose arebe uko ikubiyemo amatsinda yose. naho umuryango waba Wahab mu Rwanda nureke kujijisha no kubeshya imbaga yabanyarwanda ko ihagarariye buri wese kandi atariko biri. muriyi nyandiko mwari mukwiye kuyikosora muvuga muti abayislam bo mutsinda ryaba wahab ntibavuga rumwe numuyobozi wabo(Mufti) Murakoze

  • ninde witurikije ho igisasu ni islamu Boko haramu ,Al-shababu,Al-kayida etcc..murasenga koko

  • indanini yishe ukuze mwese mukundi bintu nibyubahiro gusa ntanyu ngu yumuyisiramu muri guharanira kereka inda zanyu nimwicare musangire ubundi mwihere abaturage amahoro niyo bashak.

  • Ariko ko uyu muyobozi akunzwe gushyirwa m majwi aho none ntibyaba biterwa n’abo yasimbuye? Kuba noneho muri uyu muryango bashobora kuvuga ndetse bakanagaragaza ibitagenda. nSANZE AHUBWO ARIBWO UYU MURYANGO UGIYE WAGIRA ABAYOBOZI NYAABO. Igihe cya ba HABIMANA, Harerimana ntawakopforaga, uyu munsi abantu bumva ko hari ibitavugwaho rumwe muri uyu muryango bakumva ari ibidasanzwe. Ibisanzwe nuko byavugwa ariko ntibigere mw’itangazamakuru. Niko imbere byari bimeze.Hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko bamwe mu bahoze bayoboye uyu muryango wa AMUR baba bari inyuma y amatiku ahora avugwa muri uyu muryango. Ubutaha nzabigaragaza.

  • Nyamara nibakurikiza uko coran ivuga bazumva ukuri aho guherereye ni ubwa mbere bibayeho mu mateka ya Islam kutumvikana habanje kubaho ibyo bita Abashiha bacibwa mu musigiti ntashatse kuvuga none hakurikiyeho abayobozi bitoreye.Abyobozi bashyirwaho n’Imana.

  • Assalam walaykum wa rahmatu allah wa barakatuhu.

    Jye ndi umusyislam utarize ibyidini ariko kandi urisobanukiwe wabonye amahirwe yo kumenya icyarabu kandi neza nkaba nshobora gusoma no kumva ibitabo byanditswe n’abamenyi b’idini hakabamo n’igitabo kitubereye umuyoboro aricyo Qor’an,Allahuma amina.Bayobozi bashyizweho mutinye imana kukitwa ubuyobozi muranabizi uko ubuyobzi Rasulu yagiye abuvugaho n’abamwe musangirangende be baribo ba Omar Bun Alkhatab,Radhiya allah anhu.

    Mureke kuba ibikoresho by’abacuruzi nka Omar nzamwita naba Muhamed Mazimpaka n’abandi bari muri Beytu almali kandi mwibuke icyo icyo kigega cyagiriyeho n’amateka yacyo,abacuruzi iyo utajyana n’imigambi yabo ijyanye no gushaka imali ntimubana.

    Mu gihe amateka atwereka ko bamwe mubasangirangendo b’Intumwa Muhamad(swa)batanze imitungo yabo kugirango ubuyislam bagere aho bugeze ubu abandi bo barabubonera mundorerwamo yo kubusahura bayislam!!!! Subuhan Allah, Subuhana Allah allah akbar.Ubundi ntwabo wayobora abatagushaka bavandimwe.

    Niba rero Mufti w’u Rwanda ashakira amahoro abo ayoboye ni abahe abayobozi bobonamo ni barebe urugero rwiza H.E Kagame uko abaturage bamwibonamo byaragaragaye mugihe cy’amatora biragaragara iyo abasuye,biragaragara iyo abateze amatwi yumva ibibazo byabo.

    Bayislam ibyo HE akora biri mu mateka y’ubuyislam ni musubize amaso inyuma musome murabibona.Ariko mwe mwabiteye umugongo ,Imana nayo izabatera umugongo ni mukomeza,kandi ngo iyo ibishaka iba yaraboretse kazana abandi bantu bayikorera.Mutinye Imana mubya bayislam.
    Murakoze.

  • Iby’umushinga wo kubaka ikicaro wo mushobora kuzawutegereza kugeza Yezu agarutse, kuko ntiwigeze ubaho, uriya ni umushinga w’abanyemari bari bashyiriwe bafite n’ibibazo by’imyenda, mwarakoze kubikemura, Imana izabaha ijuru mwe mwese mwitanze. Ubundi igikurikiyeho ni ukwikiza ababuza izo nyungu abiyita abakire kugirango batava ku mugati. Naho izo nama za Mufti, ese kuki zikorwa hataranatangazwa ku mugaragaro ibyavuye mu matora, Komisiyo y’Amatora yari ifite igihe kitarenze ukwezi cyo gutangaza ibyavuye mu matora, wakwibaza impamvu idashira ahagaragara abakandida batsinze!!

    • Marie, waba uvuga igifaransa? sorry, jye sinzi kubishira mukinyarwanda ibi bikurikira. Cyakoza, nimutareka ishyari, murambabaje. Erega mugomba kwemera ko hano kwisi abantu batangana. Ese kuko umuntu yakwiyita umukire, hanyuma agashaka gutungwa n’udufaranga twagenewe abakene?

      Accuser le musulman d’un acte répréhensible sans preuve fait partie des péchés majeurs qui nécessitent une punition et une correction. Le colportage relève de la médisance qu’Allah a interdit et assimilé au fait de manger la chair de son frère mort.  ce propos, le Très Haut dit : «ô vous qui avez cru! ةvitez de trop conjecturer (sur autrui) car une partie des conjectures est péché. Et n’ espionnez pas; et ne médisez pas les uns des autres. L’ un de vous aimerait- il manger la chair de son frère mort? (Non!) vous en aurez horreur. Et craignez Allah. Car Allah est Grand Accueillant au repentir, Très Miséricordieux.» (Coran, 49: 12) et Il dit : «Ceux qui aiment que la turpitude se propage parmi les croyants auront un châtiment douloureux, ici-bas comme dans l’ au-delà. Allah sait, et vous, vous ne savez pas. » (Coran, 24:19).

    • NNUTI NKWIBWIRIRE NDABONA NIZINA RYAWE RITANYEREKA KO URI UMU ISLAM UMENYAGUTE IBYABO NAHO UWOMUSHINGA WICYICARO WINZU YABA ISLAM NDUMVA UTANDUKIRIYE MURABO UVUGA NGO BARI BASHIRIWE NDIBAZAKO MILLIAR 5 ZITARI KUBAKURA MURIBYO BIBAZO BARIBAFITE NIMYENDA WAVUZE ESE BARI BA ACTIONAIRE BAWE NGUMENYE IMITUNGO BARI BAFITE IKINDI AHUVUZE NGABARAKOZE KUBIKIZA GUPFA NURWATWESE NTAWE UZASIGARA SINZI NKAWE UFITE URWO RWANGO KUWITABYE IMANA NANJYE NAGUSABIRA KUZAPFA NYUMA YABANDI KUGIRANGO UJYE UTANDUKANYA AMRONKO NUBUGIZI BWANABI NAHO UWO MUSHINGA INSHALLAH UZABAHO KANDI HARIMO NIBINDI BIRIMO BIRAVUKA BIZUNGANIRA UWO MUSHINGA BIZATEZA UBWISLAM IMBERE MBONEYEHO KUDATEGA AMATWI NKABANTU NKABA MARIA KUKO BATUMA DUTESHUKA MARI IMANA IKIJYE IMBERO UZABE UGIRE NICYUBAHIRO USABIRWE UGIRE NINSHUTI NKIZANYAKWIGENDERA KUKO NUBUNA NAGACE GATO UZABA UBONYE LAISSE PASSE YUBUZIMA UTIYISE MARIA

  • Muraho mwese Banyarubuga,

    birashimishije kandi biraryoshye gukurikirana ibitekerezo byanyu. Cyane cyane iyo nzirikana ko benshi muri mwe mukiri batoya, ndishima nkirya akara, kuko nsanga imiryango yacu, igihugu cyacu gifite ejo hazaza heza kabisa…..

    PARTICIPATORY APPROACH. Nkuko mugenzi wacu “Analyst” yabivuze, umuyobozi wese yarakwiye kwitegereza uko H.E KAGAME yitwara. KAGAME afite impano yiherewe na RUREMA. Twari dukwiye rero kumwigana, kuko kumenya kwigana ukurusha ubuhanga, na bwo ni ubwenge….

    Ikindi nshaka gushimangira ni ya mvugo y’abakurambere igira iti: “Iyi si turimwo ntabwo ari paradizo. Tugomba kwihangana kandi tukihanganira abandi, kuko iteka ahari abantu hazahora hanuka urunturuntu”.

    TOLERANCE. Abandusha kumenya ibyanditse muri “KORANI” munyomoze niba mbeshya. Ubusanzwe ikintu kitwa IMPUHWE NO KUGIRA IMBABABAZI ni ikintu buri Muyislam wese akomeyeho. Aha ndetse ndemeza ko ISLAM yakagombye kutubera twese ikitegererezo….

    ICYITONDERWA. Aho guhora mu makimbirane kandi ngateza umwiryane mu bantu, jyewe ndi Mufti Sheik Abdul Karim GAHUTU nakwegura ngatanga umwanya. Nta kinegu kirimwo na mba…..

    IMANA NIYO NKURU. IBAHEREKEZE KANDI IBARINDE.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • Bakunzi b’urubuga mwongeye kuramuka nijye Analyst ugarutse.Umwanditse ingabire ibyo uvuze ni ukuri.Impuhwe no kugira imbabazi ni indangagaciro ziranga abayislam,ariko ni uko bamwe babyiyibagiza iyo hageze ko inyungu arizo zirwana.Idini ryacu riruzuye pe nkuko Imana yabyivugiye ngo” Uyu munsi mbujurije idini ryanyu,kandi mbahundagajeho inema zanjye ,mbahitiyemo Islam nk’idini”.

      Jye mfite ubwoba ko ahubwo AMUR ishobora kuba ifite ibindi bibazo mu buyobozi bitari ibyabayobozi bashyizweho gusa hari ikindi cyab kibyihishe inyuma!!!!.Kuko kugirango MUFTI cyangwa ubuyobozi bushya buhure na resistance igeze aho ari ubu bataramara n’umwaka nibyo kureba neza.

      Hari undi mwanditse wagize ati Imana izahembe abitanze ngo hubakwe icyicaro gishya cy’abayislam,none twateye inkunga abafite inyungu mukubiboneramo ubufasha,byashoboka kuko no muri message yanjye nanditse ejo ni uko nababwiyeko Mufti atarebye neza abacuruzi bari muri Bytu Almali ngo abikureho bitaragera kure ariya mafaranga ashobora kuzatuma nt Muyislam wongera kugira icyo atanga kandi aba Activists tuzabishyira mu nkiko.

      Ndangize ngira inama Mufti n’abandi bafatanyije kuyobora AMUR muri iki gihe,Inyanja ni ngari icyeneye ubwato bugari kandi bukomeye,ni mugaruke ku gitabo Qor’an na Sunat Rusul(SWA).Kubasomyi batazi icyo sunat bivuga,ni amagambo(inama,inyigisho) cyangwa ibikorwa byiza twasigiwe n’intumwa yasojereje izinzi ariwe Muhamad(SWA).

  • assalamu alaikum,njye sinemeranya n’abantu bagamije guharabika bishingiye ku marangamutima gusa,twe abaslamu dufite quran na sunat.Bityo simbona impamvu nimwe yo gukemura ibibazo biturimo tubinyujije kumbuga nkizi za internet ahumbo,twicare hasi tuganire niwo muti w’ibibazo.ni ukuli dufite urugero rwiza ku ntumwa yacu MUHAMAD SWA.mu gusoza njye mbona sheikh gahutu ari umuyobozi mwiza kandi ushoboye kani ushaka impinduka naho abifuzako yegura bareke amarangamutima.ahubwo tumusabire ku mana imworohereze.ALLAHUMA AMINA

  • ariko bavandimwe muzi uruhare itanaza amakuru rifite mu guteranya abantu?ni ukuri intumwa muhamad swa yavuzeko umunyakuri azitwa umunyakinyoma.Ni muturekere mufti ahubwo imana ikomeze imufasha kandi atubehafi

  • mureke Mufti wacu atuyobore mwere kumutesha umutwe kuko turamwemera.Ese ubundi mwe ibyo mwatugejejeho ni ibihe? We ni umuhanga kandi twizeyw ko azatuyobora neza.yize Qoran na suna niyo azatuyoboza.gusa azazirikane suratul kafiruun kuko bashobora kumwerekeza mu ivangamadini ,itsinzi iva k’Uwiteka ntisabane mu bitekerezo no mu mirimo ye ya buri munsi.

Comments are closed.

en_USEnglish