Digiqole ad

Imishinga ya Leta n’imishinga y’abigenga ihujwe byatanga umusaruro – Prof Shyaka Anastase

Prof Shyaka Anastase ukuriye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere myiza kuri uyu wa kane yavuze ko imishinga ya Leta ifitiye abaturage akamaro iramutse ihujwe n’imishinga y’abigenga byatanga umusaruro mwinshi ku baturage.

Prof Shyaka yavuze ko abaturage bagomba guhindurwa imyumvire kugirango bigerweho
Prof Shyaka yavuze ko abaturage bagomba guhindurwa imyumvire kugirango bigerweho

Yabitangaje mu nama yahuje ibigo bihuriye mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board) nka Rwanda Governance Advisory Council (RGAC), abafatanya bikorwa mu iterambere (JADF) n’Abahashinzwe guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze (Coaches).

Mu nama yabahurije muri La Palisse Hotel i Nyandungu, barebeye hamwe uburyo imwe mu mishinga ya Leta yajya ifatanywa cyangwa igahuzwa n’imishinga y’abikorera kugirango birusheho kubyara umusaruro kubo yagenewe ku nzego zo hasi.

Prof Shyaka Anastase yavuze ko ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) cyateguye iyi nama mu rwego rwo kwigira hamwe na biriya bigo, uburyo imishinga yashyirwa hamwe ikabyara umusaruro urushijeho kuba mwinshi muri gahunda yo kurandura ubukene.

Prof Shyaka akaba yavuze ariko ko, niyo guhuriza hamwe iyi mishinga byagerwaho hatakwirengagizwa ko kubanza guhindura imyumvire y’abaturage aricyo cya mbere kuko aribo bagomba kumva ko gahunda Leta, nabo bagize, ibatekerereza ari izibafitiye akamaro.

Prof Shyaka Anastase (hagati) n'abari bayoboye inama
Prof Shyaka Anastase (hagati) n'abari bayoboye inama

Abaturage batanu baganiriye n’umunyamakuru w’UM– USEKE.COM wari uvuye muri iyi nama, batatu bavuga ko bene izi gahunda Leta ibatekerereza ngo zizabakorerweho bazemera kuko ngo ziba ari nziza.

Karinganire Aloys wicururiza utwe ahitwa ku Gisiment mu murenge wa Remera ati: “ Njye nibaza ko niba abo bahanga bicara bakavuga bati ‘ibintu byagenda bitya ngo abaturage batere imbere’ mba numva rwose ari uko bigomba kugenda, kuko buri wese yitekerereje uko ibintu bizagenda nticyaba kikiri igihugu. Ni byiza ko hari abicara bakadutekerereza, natwe tukagerageza kubikurikiza

Jean Bosco Gahunzire nawe ni umucurizi i Remera, ariko anafite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi iwabo i Kiziguro. Nawe avuga ko byaba byiza imishinga imwe n’imwe ya Leta ihujwe n’imishinga mito y’abaturage nkawe.

Yagize ati: “ Niba batekereza ko ibintu byamera gutyo ni byiza, byadufasha cyane. Ariko nkubu ubimbajije, ntabwo mpise numva neza uko byagenda, birasaba rero ko batazatwituraho ngo nitugire dutya, bazabanze babidusobanurire babitwimvishe banaduteguze

Abandi babiri bo babwiye UM– USEKE.COM ko abayobozi birengagiza ibitekerezo byabo bakabaturaho imyanzuro bafatiye mu manama yabo. Francois Munyurangabo na Claire Kayitesi, bakorana mu kurangura imyaka mu byaro bakayishora i Kigali. Kayitesi ati: ” Mu cyaro abaturage bafite ubushake bwo kongera umusaruro koko, ariko za gahunda bagezwaho ziba nyinshi zikabacanga“. Naho Munyurangabo we avuga ko ikibazo ari uko badategurwa mu mutwe ku myanzuro kenshi myiza bazanirwa.

Iyi nama kandi yari yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere 30 tugize u Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abanyarwanda batekereje neza gushyiraho iki kigo gishinzwe imiyoborere, nibaza ko biri mu bitumye u Rwanda ruza ku isonga mu miyoborere muri aka karere.

  • RGB irakora ariko ntabwo tubona ibyo igeraho, umenya bihera mu mpapuro gusa. aho dutuye aha hepfo iyo ko tutabona umusaruro ni kuki? imiyoborere yego ni myiza ariko se niwo musaruro wa RGB??? njye muzambwire ababisobanukiwe rwose, mpora numva ngo Shyaka Anastaze gusaaaa

  • NIKO SHA, IMIYOBORERE MYIZA SI RGB GUSA, NI IYO ABANYARWANDA BISHYIRIRAHO RGB NYINE ITEGURA IMIRONGO NGENDERWAHO. NIBYO SHYAKA UWO UHORA WUMVA ASHINZWE

  • Imiyoborere myiza se ni ukugenda muri V8

  • Murabura kuvuga kuri iyo mishinga ya Leta n’iy’abikorera mukaza muri za V8 naza mama wararayeee! njye mbona RGB ntako itagira mu gfasha iterambre ry’imiyoborere myiza mu gihugu cyacu, ariko nkuko uwo yabivuze RGB nirebe uko yakorana n’abaturage mu gushyiraho iyo mirongo ngenderwaho si non bazatekereza ibyo mu biro byabo gusa

Comments are closed.

en_USEnglish