Digiqole ad

Imihango yo gusezera Hon Shamakokera murugo no mu Nteko

Kuri uyu wa gatanu nibwo inshuti n’abavandimwe basezeye kuri nyakwigendera Hon SHEMEKOKERA Tharcisse iwe ku Kimironko no mu nteko Ishinga amategeko yari amazemo hafi imyaka ine.

Mu rugo ku Kimironko umubiri we winjizwa ngo usezerweho
Mu rugo ku Kimironko umubiri we winjizwa ngo usezerweho

Nyuma yo kumusezeraho mu Nteko igitambo cya Misa kirabera kiliziya gatolika ya Regina Pacis i Remera nyuma umubiri we ujyanwe kuruhukira mu irimbi rya Rusororo.

SHEMAKOKERA Tharcisse yavutse muri 1944 i Gahini mu ntara y’Iburasirazuba, yize amashuri abanza mu cyahoze ari Byumba, akomereza ayisumbuye muri Seminari into ya Rwesero, yiga kandi muri Seminari nkuru i Kabgayi.

Yaje kwiga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, ariko aza kuyirangiriza muri Kaminuza y’i Lubumbashi.

Yakoze akazi k’Uburezi muri Ntare School muri Uganda, i Burundi muri Lycee Nyabibare. Atashye mu Rwanda yakoze imirimo itandukanye; muri Ministeri y’Uburezi mu biro nteganyanyigisho, mu biro by’umukuru w’igihugu nk’ushizwe ‘Affaire social’, ndetse no mu bunyamabanga bukuru bw’umuryango wa FPR-Inkotanyi.Mbere yo kujya mu nteko ishinga amategeko mu 2008, yakoraga mu biro bya Ministiri w’Intebe .

Shamakokera yashakanye na Mukankusi Florida mu 1973, babyaranye abana ba 4: abahungu 2 n’abakobwa 2, yitabye Imana afite abuzukuru 4.

Umwe mu bari bahagarariye umuryango wa FPR mu mihango yo kumusezeraho mu rugo yagize ati: “ Shamakokera yari intangarugero, tuzamwibukira ku bwitonzi n’ituze byamurangaga. FPR itakaje intore y’inyangamugayo, u Rwanda rubuze umugabo warukundaga. Gusa ibyo yakoze bizatuma adapfa mu mitima yacu

Mu muhango wo kumusezeraho
Mu muhango wo kumusezeraho

Ubutumwa bwa Perezida Paul KAGAME  bwasomwe aho, bwagiraga buti: “ Nababajwe n’inkuru y’incamugongo yo kwitaba Imana kwa Hon Shamakokera. Yaranzwe n’umurava n’ubwitange mu mirimo yashinzwe. Nifatanyije n’umuryango we mu kababaro”.

Mu cyumba cy’abadepite hatangajwe ko babajwe n’uko batazongera kumubona, ariko ko inama yabahaye zo bazakomeza kuzizirikana. Nyakwigendera Shamakokera ngo ntawe yigeraga abwira nabi, abadepite kandi ngo bazajya bamwibukira ku rukundo, umurava, ubwenge n’izindi impano Imana yamuhaye uyu musaza yakoresheje neza.

Abadepite basabye ko abakiri bato ko bagerageza kugera ikirenge mu cya Shamakokera.

Abakobwa babiri nyakwigendera asize
Abakobwa babiri nyakwigendera asize
Nyakwigendera avanywe mu rugo yerekezwa mu Nteko gusezerwa na bagenzi be
Nyakwigendera avanywe mu rugo yerekezwa mu Nteko gusezerwa na bagenzi be
Muzehe Sayinzoga (iburyo) yari yaje gusezeraho inshuti Shamakokera
Muzehe Sayinzoga (iburyo) yari yaje gusezeraho inshuti Shamakokera
Yinjizwa mu Nteko ishinga amategeko
Yinjizwa mu Nteko ishinga amategeko
Mu nzu y'Inteko ishinga amategeko
Mu nzu y'Inteko ishinga amategeko
Wari umwanya wa bagenzi be wo kumusezeraho
Wari umwanya wa bagenzi be wo kumusezeraho
Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe avuga kuri Nyakwigendera
Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi Francois Ngarambe avuga kuri Nyakwigendera
Hon Rose Mukantabana yavuze ko Shamakokera agiye bakimukeneye mu Nteko
Hon Rose Mukantabana yavuze ko Shamakokera agiye bakimukeneye mu Nteko
Ministre w'intebe Dr Habumuremyi (imbere ibumoso) asezera kuri Hon Shamakokera
Ministre w'intebe Dr Habumuremyi na Sam Rugege umukuru w'urukiko rw'Ikirenga basezera kuri Hon Shamakokera
Hon Bernard Makuza asezera kuri Nyakwigendera
Hon Bernard Makuza asezera kuri Nyakwigendera
Nyakwigendera asize umugore n'abana bane (bose yarabashyingiye) asize abuzukuru bane
Nyakwigendera asize umugore n'abana bane (bose yarabashyingiye) asize abuzukuru bane
Nyakwigendera Tharcisse Shamakokera
Nyakwigendera Tharcisse Shamakokera

Photos: Sadiki Daddy

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Namwe Bana musigaye muzaharanire kuba abagabo nka so muzirinde gucishwamo ijisho So bitaramugezeho. Mugenzi gupfa si bibi ikibi nugupfa nabi, twese niho tujya iyo tuza kuhamenya hari igihe twakwifuza kujyayo ariko kuko tutahazi nicyo kidutera kubabara iyo uwacu agiyeyo.

  • Ntakindi cyiza nko kubyara ukuzukuruza, ugataha nomugihugu cyawe ukagikorera warangiza ukabona kwitaba Imana ntakibazo Imana Ikomeze Abasigaye, kandi bo barasabwa gukora byinshi byiza uyu Mzee adusigiye, Mukomere.

  • Yego Ta gupfa sikibazo kuko ntanukundi twabihindura, ikibizo nugusiga inkurumbi imusozi.Imana ikomeze abo asize kandi nawe imwakire mubayo.

  • urwanda rubuze imfura. Imana iabane n’umuryangowe

  • Izina ry’Immana nirishyirwe hejuru iteka
    n’iteka,turihanganisha famille ye.

  • Imana imwakire mu bayo kdi ikomeze kuba hafi y’umuryango we!

  • Imana imwakire kandi twe abatoya tugere ikirenge mu cye kandi twifatanyije n’umuryango we.

  • murakoze kutugezaho imihango y’umubyeyi mwiza. ndagira ngo mukosore ntabwo yashyingiye abana be bose hasigaye umwe atarashyingira w’umuhungu kandi witonda nka papa we rwose.

  • yoo Imana imwakire mu bayo jye sinigeze mbona umusaza w’imfura nkuyu mubyeyi yicishaga bugufi nukuri yanyigishije kwicisha bugufi aruhukire mu mahoro

  • Papa wacu imana iguhe iruhuko ridashira.
    ndihanganisha umuryango wawe ko aho ugiye atari habi natwe tuzagusangayo tuguhobere.mukomere twese tibafashe mu mu gongo

  • Ntakizankogupfa utanduranyije,nonenese uyumusaza yariyaratahutse?yoo Imana imwishimire ahoyamuhamagaye duharanire gusiga amateka meza.

  • Kuki abantu tubabazwa nuko uwacu yitabye IMANA?Imana ntabwo idukunda?tujye tubabazwa n’ibikorwa bibi tumuziho,naho kwitaba imana byo bikwiye ahubwo kuduha isomo.Twe muri islamu turavuga tuti TWAVUYE KU MANA KANDI NIHO TUZASUBIRA.Ngaho Aurvoire SEMAKOKERA T.niba ugiye ntampamba washatse yibikorwa byiza bitavangiwe no gusenga ibitari imana,shauliyako. ibyo ni akazi kawe.Isangire umuremyi wawe

Comments are closed.

en_USEnglish