Digiqole ad

Umupolisi yasubije £ 2 225 yari atoye ku kibuga cy’indege i Kanombe

Jerome Bisetsa, umupolisi mu bashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuwa gatandatu yatoye amapound 2,225 (arenga miliyoni 2 z’amanyarwanda), abasha no kuyasubiza nyirayo.

Bisetsa Jerome wakoze akazi ke uko abigomba/Photo RNP
Bisetsa Jerome wakoze akazi ke uko abigomba/Photo RNP

Aya mafaranga yari aya Samson Bakure, umunya Ethiopia wari wayataye ubwo yari akigera mu Rwanda ahagana saa saba (1.45AM) za mu gitondo ku cyumweru.

Nkuko byatangajwe na Asfaw Mesfin, umuyobozi wa Lalibela Restaurant ikunze kujyamo abanya Ethiopia baba cyangwa baza mu Rwanda ari nawe waje gukura Bakure ku kibuga cy’indege,  ngo Bakure yabonye ko yataye agakapu ke abikamo amafaranga ubwo yari agiye kwishyura amafaranga ya Hotel yari igiye kumucumbikira muri iryo joro.

Ambwiye ko yataye amafaranga ye kuri Airport, namwijeje ko turi buyabone. Twasubiye ku kibuga cy’indege mbwira umupolisi wari uhari uko byagenze, maze atubwira ko amafaranga yabo ahari nta kibazo” Asfaw Mesfin

Mesfin yavuze ko impamvu yari afite icyizere ko bari buyabone byatewe n’ibyo amaze iminsi yumva, byatumye agirira icyizere cyinshi police yo mu Rwanda.

Jerome Bisetsa yavuze ko yatoraguye agakapu karimo ariya mafaranga ahagana saa munani z’ijoro, agahita abimenyesha bagenzi be ko nihagira uwo bumva ataka ko yataye amafaranga bamubwira ko yatowe kandi ayashyikirizwa.

Ni akazi kanjye gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kuba inyangamugayo no gufasha abaturage niyo myitwarire abapolisi dutozwa” ni ibyatangajwe na Bisetsa umaze imyaka ibiri akora ku kibuga cy’indege.

Niyo mpamvu twe abanyamahanga benshi twumva mu Rwanda nko mu rugo iyo duhari”  ni ibyavuzwe na Mesfin uvuga ko mu Rwanda hari gahunda (order) bitandukanye n’ibindi bihugu byinshi muri Africa. Mesfin amaze imyaka 17 akorera mu Rwanda.

Mu mpera z’umwaka ushize abapolisi basubije amafaranga yari yatoraguwe ku kibuga cy’indege, Frank Bizimungu yasubije US$ 40 000, Willy Bizimana asubiza US$19700 na Jeanette Mujawamariya asubiza US$ 800 kuri ba nyirayo.

Source: police.gov.rw

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abakorera kukibuga hamwe na RNP mwese bravo, gusa murabe maso kuko hari abashobora kubatekera ho imwitwe, ese ubundi amafaranga angana atyo agendera mubikapu bisanzwe kandi bataba bamenyekanishije ntimwumva ko hari cyihishe inyuma/ mubemaso ejo bitazaba umutego wabo banyamahanga. ese no kubindi bibuga byindege niko bigenda mubemaso harimo imitwe. Murekere aho ntimukongere kuyabagarurira muzahita mumenya ahoruzingiye.

  • So wonderful…Nta kintu ciza nko kuba inyangamugayo,uba wiheshesheje agaciro ugaheshesheje n’igihugu cawe..Nice job guys..Ishema ni iryanyu..xxx..

  • yewe ni byiza pe nigeze guta amadorari 4000 kukibuga i zanzibar.nyamara uwayatoye naramubonye kuyansubiza byarananiranye.kuko babonye nihuta indege igiye kunsiga.police zahandi nibisambo gusa.

  • Merci wamusorewe,abantu batajyenda ntibamenya ukuntu aribyiza kuba mu Rwanda,jyewe njyenze ibihugu,aliko ntahantu njyanumva mfite umutekano nk’iwacu mu rwa Gasabo,Imana ihe umugisha ingabo z’igihugu,police,n’abayobozi bacu,vrema you have made our home a paradise,God bless you mightily

  • Ibyindangare biribwa n’abapfumu sha!! mwebwe muzajya mwishinga izo ndangare zabakire babanyamahanga batagaguza amafaranga uko bishakiye!!! hahahahaahahah nzaba mbarirwa da!!!!!!!!!!!!!!!!

    • ariko wowe wororewe he sha nibyo uvanye hahahndi umaze iminsi? wisubireho

  • murakoze mukomeze guhesha igihugu cyacu agaciro murakoze ndasaba muzehi i mean president ko yamwongera grades kuko grade zihabwa uwakoze neza murakoze

  • That’s so wonderfur kugira abantu binyangamugayo nkaba, ibi nibigaragazako ingabo zacu zatojwe neza kdi haribyinsi ziyemeje guhindura mumateka y’abanyanyarwanda, byumwihariko jye ndashimira uyu musore BISESTA kubera ubunyangamugayo bwe kuko muzi tukiri abana bato cyane, twarareranywe kugeza igihe yaberaga umuporisi rero nkaba nunvako akwiye gushimirwa igikorwa nkiki cyiza yakoze,murakoze.

  • ikibazo nuko batazamuha ni akagarade agahora kuri cpl

  • nibyiza cyane

  • mukomerezaho

  • Iyi nkuru iranshimishije cyane. Kubaka izina n’igihugu si umukino.Bisaba ubwitange buhebuje. Umunyarwanda twubaka mu Rwanda rushya agomba kugira super-nature with positive values. Muzarebe abubatse izina bose babanje kwitandukanya n’ingeso yo kwigwizaho ibintu n’ubusambo kandi badategereje ibihembo: Jesus, Karl Max,Rudahigwa, n’abandi. Our national police is professional, ni intore zizi inshingano zazo. Ni unique: uko bambara, isuku ibaranga,gender sensitive, humble but professional, etc.It’s an excellent Police in the region. Mubareke ubutore babugaragaze in these successful stories.

    Umwanzuro: Nihereyeho, twese dufate urugero kuri aba basore duharanire gutanga service zinoze mu byo dukora byose, usibye n’abanyamahanga n’abavandimwe bacu b’abanyarwanda barazikeneye cyane vulnerable people at the foremost voiceless and disadvantaged children.

    Long life RNP

  • turabyishimira ariko hari akadari k’ihimwe aba bantu babona? ko baduhesha agacro

  • Good job Rwandan police, aliko sa abanu bajandana amafaranga ayo yosa hari amakarita nukubara iki kandi bashobora kuyafatira murwanda?

  • Jerome uhesheje u Rwanda isura nziza mugokomeza inshingano zawe.
    arega mu Rwanda biragenda neza gusa icyo rubuze ni Ubutabera

  • Mubyukuli ibyo president yatubwiye nukuli at:umuntu niwe wihesha agaciro,nonese murabona police itihahesha agaciro ikora inshingano zayo nkuko zili ndetse bigatuma abanyamahanga bashimira kwibera murwatubyaye.babikomeze maze bibe nkumuco urebe ngo Investment iriyongera iwacu.big Rwanda National Police.

  • very well

  • Sha muyabasubiza ngo mwihejeje agaciro ahubwobaraseka.uwakwere iwabo ibyobadukora ubundii ikosa rikomeye nugusubiza amafaranga nkayo umunyamahanga umunyarwanda nayata uzamusubize numutima mwiza nabobazungu kuyabasubiza utabasubiza ntibabura kutwita inguge

    • @Oliva. babivuze ukuri koko, wowe tubana muri uru Rwanda cg? indanga gaciro zacu abanyarwanda harimo n’ubunyangamugayo kuwariwe wese nahariho hose. birababaje pee nibakoko uri n’umutegarugori.( dore niyompamvu tugira umugisha nukubera abantu nkaba, iyaba nawe wahindukaga)iyo mumahanga twe abanyarwanda duhesha ishema igihugu cyacu, tutitaye kubyo bobadukorera.

  • aba polici nkabo nibo bakenewe mu gihugu.

  • Aho ntibaba bayasubiza kuko nubundi Camera zihuzuye zagaragaza uko byagenze byanze bikunze ,dore ko zo nta na ruswa zirya? bibaye atari uko bimeze turashima ibyo bikorwa by’indashyikirwa. Uko niko gukizwa ubundi.

  • aba police nkabo nibo bakenewe mu gihugu.

  • Bravo Bravo Rwandan Police.Muri imanzi pe!! Muje mubaha envelopes zacu baje bayashiremo nkuko tubigenza mu mabanki yacu babone itandukanyirizo.Long live Rwanda.

  • Gusa ibera muRwanda ntamuntu numwe bitashisha,bariya bana n’infurakweri ibyobakoze byashobora bacye kur’iyisi yaRurema shamuzakomereze aho.imbutoyanyu izakwire isiyose.

    • ibi ntacyo nabivugaho,Cyaneko nta nigitangaje mbona!kuba umuntu yasubizwa ibye yataye ni ukuri kwe ndetse n’umupolice ni inshingano ze,bityo ntampamvu ya coments nyinshi.Ariko kurundi ruhande umuntu ya kwibaza impamvu umupolice yakoze kuriya ,,,,,ni discipline cg ni ugutinya camera.?Imana NIYO IZI UMUGAMBI YARI AFITE kandi twirinde kumutaka cyane tutamutera kwibona,ni ba yabikoze kubera gutinya imana bravoooo!

  • Ariko ko ntawe ndumva ayasubiza yayatoraguye ahandi? kukibuga k’indege haba camera hose nawa Mudamu wagerageje kuyabika wabonye ko ahita ko afatwa nabwo ari izindi mpuhwe! nkaba police baba bazi neza ko camera zibaruzi! Hazagire uyasubiza yayatoraguye muri taxis se cg mukabari!!!!

  • ngaho ni ,mutake nababwira iki, abo bapolisi uwabajyana mu muhanda ngo urebe ukuntu barya ruswa ya bibili n’igihumbi ibi ntacyo mbivuzehi kinini icyo nzi ni uko umuntu yimenya kumutaka si ngombwa cyane kuko nu bndi aba ari inshuingano ze kurinda abantu n’ibyabo rero no comments

Comments are closed.

en_USEnglish