Digiqole ad

Abagenzuzi b’imikoreshereze y’imitungo ya Leta z’aka karere bahuguranye

27 Gashyantare  –  Kuri Lemigo Hotel niho abayobozi ba Komisiyo zishinzwe Kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu ibihugu biturutse mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo bateraniye i Kigali.

Abagize Public Account Committees  zo mu bihugu by'aka karere
Abagize Public Account Committees zo mu bihugu by'aka karere

Aba bayobozi ba Eastern Africa Association of Public Account Committees (EAPAC) na Southern Africa Development Community Organization of Public Accounts Committee (SADCOPAC) bagamije guhugurana no gusangira ubumenyi mu kunoza akazi kabo bashinzwe.

Juvenal Nkusi umuyobozi wa PAC Rwanda yavuze ko abahuriye muri iyi nama bashaka guhuza imikorere ndetse no gusangira ubumenyi (Experience) na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bahuriye ku kazi kamwe.

Nkusi yavuze ko hari ibyo bari bwigire ku mikorere y’ibindi bihugu bikenewe ko bazana mu mikorere yabo.

Kassiano E. Wadri wungirije umuyobozi wa PAC ya Uganda, yavuze ko atangajwe n’uburyo u Rwanda rugaragaza ubushake no gutera imbere muri gahunda yo kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu gihe rwinjiye muri iyi gahunda vuba.

Wadri akaba yavuze ko aka kazi gakomeye cyane kuko abagakora baba bagomba gucungana n’abantu bababonamo imbogamizi ibabuza gukora ibyo bishakiye.

Iyi nama yanitabiriwe n’uhagarariye igihugu gishya cya Soudan y’amajyepfo, ibaye nyuma y’uko PAC Rwanda isohoye raporo ishingiye ku igenzura ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, inenga bimwe mu bigo bya Leta gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Kuva yashyirwaho mu 2006 inama yo kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, yagiye yaka ibisobanuro abatungwaga agatoki naza raporo ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta, kugeza ubwo mu ntangiriro z’uyu mwaka inasabye ko abazajya bahamwa no gukoresha nabi umutungo wa Leta bakurwa mu mirimo yabo ndetse bagashyikirizwa inkiko.

Ibihugu byitabiriye iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere ni Angola, Zambia, Tanzania, Zimbabwe, Kenya, Sudan, South Sudan, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish