Digiqole ad

Microsoft igiye gusohora Windows 8 mu ndimi zirimo n’Ikinyarwanda

Uruganda rwa Microsoft  ruri kuvuga ku isohoka rya Windows 8. Ni ‘Operating System’ cyangwa ‘Système d’exploitation’ nshya ije ikurikira Windows 7 yari ku isoko. Iyi nshya ikazafasha mu gukoresha indimi 109, zirimo n’ikinyarwanda.

Windows 8 yifitemo ikinyarwanda izagera ku isoko bidatinze
Windows 8 yifitemo ikinyarwanda izagera ku isoko bidatinze

Windows 7 yashoboraga gukoreshwa mu ndimi 95, kuri Windows 8 izasohoka ku matariki Microsoft itatangaje, hongeweho indimi zindi 16.

Muri zo harimo; Ikinyarwanda, panjābī na  sindhi (zivugwa muri Pakistan), sorani (kivagwa muri Kurdista) ouïghour (kivugwa muri Chine) biélorusse (cyo muri Biélorussie) tigrigna (cyo muri Ethiopie) tadjik (muri Tadjikistan), wolof (kivugwa muri Sénégal), K’iche’ (cyo muri Guatemala) ururimi rwitwa cherokee (ruvugwa mu bwoko bw’abahinde baba muri USA), gaélique (kivugwa muri Ecosse), ndetse n’iki valencien (kivugwa muri Espagne).

Muri iyi ‘Système d’exploitation’ nshya izi ndimi zizajya ziba ziri kumwe nayo, bitandukanye na Windows 7 ho izindi ndimi zabaga ari inyongera zikenera gutyazwa (update).

Microsoft ivuga ko yahisemo kwagurira ibikorwa byayo muri izi ndimi, kuko amabarura yabo yagaragaje ko abakoresha ziriya ndimi zongeweho umubare wabo ukoresha ibikorwa bya Microsoft ugenda wiyongera cyane.

Agashya kuri iyi Windows 8 izakoreshwa no mu Kinyarwanda, ibijyanye no gutyaza ziriya ndimi (mise à jour/ update) muri Windows Update, Windows 8 yo ntibiyireba kuko zizajya ziba zikoranye neza neza nayo, ifite kandi uburyo bwo guhitamo ururimi ushaka gukoresha no mu gufata (télécharger) ibyo wifuza.

Uruganda rwa Microsoft rwatangijwe muri Leta ya New Mexico n’umuherwe Bill Gates na Paul Allen mu 1975, nubwo rutaratangaza igihe Windows 8 izagerera ku isoko, rwemeza ko izafasha benshi mu gukoresha mudasobwa mu ndimi biyumvamo no guhinduranya uva muri rumwe ujya mu rundi ku buryo bworoshye.

Izindi Système d’exploitation zakozwe na Microsoft twavugamo nka Windows XP, Windows Vista na Windows 7 iri ku isoko ubu. Ndetse n’izakozwe mbere ya Windows nka; Xenix, MS-DOS na MSX-DOS.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndumva Abarundi n’Abanyamurenge bahize bunguka byinshi batavunitse, kuko Ikinyarwanda cyumvikana neza nabavuga izi ndimi, nakare bavuga ko Kanyarwanda ariwe mukuru hanyuma Karundi na Kanyamurenge bagakurikira ntakibazo.

  • N’ubundi miliyoni hafi mirongo ine 40.000.000 z’abantu (abanyarwanda,igice cya Uganda, Tanzaniya, Congo kugera i Masisi…)wongeyeho n’umubare w’abarundi; Abo bose bazi kandi bavuga i Kinyarwanda… Erega ku ngoma za cyami hari mu Rwanda aho hose! None ntibitangaje ko bazabyungukiramo nyine!

Comments are closed.

en_USEnglish