Digiqole ad

Abapolisi ba South Soudan bizeye kuvana ubumenyi mu Rwanda

Byatangajwe na Col. Azuma Mangar uhagarariye abandi bapolisi bari mu mahugurwa yiswe Police Intermediate Command and Staff Course ahuza abahagarariye polisi zo mu bihugu by’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia.

Abapolisi ba Soudan bari mu mahugurwa
Abapolisi ba Soudan bari mu mahugurwa

Muri aya mahugurwa, polisi yo muri Soudan y’amajyepfo, nk’igihugu gishya, ngo yizeye kuvana ubumenyi buhagije ku gipolisi cy’ibindi bihugu by’umwihariko u Rwanda, mu kugerageza kubungabunga umutekano mu gihugu cyabo kirimo gushyamirana gushingiye ku moko.

Col Azuma yatangarije Kigalitoday.com dukesha iyi nkuru, ko bakeneye ubumenyi kugirango bavane igihugu cyabo gishya muri ariya makimbirane,  ko bizeye kuvana bwinshi muri ubwo bumenyi muri ariya mahugurwa.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27, ari kubera mu kigo cya  National Police Academy i Musanze, abapolisi bagera kuri 40 bayarimo bari guhugurwa n’inzobere zaturutse mu bihugu bitandukanye.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • its good to reference bse our country we advencide in development political social and economical

  • bravo RNP.

Comments are closed.

en_USEnglish