Digiqole ad

Akanozasuku karatangira gukoreshwa kuva kuri uyu 1 Werurwe

Ibi ni ibyemejwe mu nama yabaye kuri uyu wa mbere hagati y’ ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Police y’Igihugu, RURA ndetse n’Abayobozi b’amashyirahamwe y’abatwara abantu kuri moto.

Kuva kuri uyu wa 1 Werurwe akanozasuku kagomba gukoreshwa/Photo orinfor
Kuva kuri uyu wa 1 Werurwe akanozasuku karatangira gukoreshwa/Photo orinfor

Iyi nama yari igamije gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro y’inama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abamotari ubwabo mu cyumweru gishize.

Muri iyi nama hemejwe ko akanozasuku kamwe katagomba kurenza amafaranga 40, yishyurwa n’umumotari, kandi kakaba kimwe mu bisabwa abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto. Bityo buri kasike (casquette) igomba kuba ifite akanozasuku.

Abatega moto ngo ni uburengazira bwabo guhabwa akanozasuku mu gihe cyose bateze moto. Abaturage basabwe ko bagenzura mbere,niba utunozasuku ari dushya kuko  tugomba kuba dufunitse.

Ibiciro by’ingendo kuri moto ngo ntibigomba kwiyongera cyane cyane ko abamotari batagabanyije ibiciro by’ingendo mugihe ibiciro by’ibikomoka kuri petrol nka esence byagabanukaga mu mpera z’umwaka ushize.

Hibukijwe ko isoko ry’utunozasuku rifunguye, abashoramari bose bujuje ibyangombwa bisabwa na RBS na REMA bafite uburengazira bwo gucuruza akanozasuku.

Izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa kane tariki ya 01/03/2012.

Rangira Bruno
Umujyi wa Kigali

0 Comment

  • uyu ni gakondo tu?

  • ariko se noneho ibyo nibiki? koko

  • ese uzajya arangiza kugakoresha kazajya kajugunywa hehe? umumotari niwe uzajya akajugunya ese bizajya bigenda gute?

  • Arilko kuvuga ngo abamotari ntibigeze bagabanyibiciro kuva essence yamanuka NIBATUBWIRE NIBA BABA BAZI BYIBUZE TAX YABA IJYA YISHYUZA 190 BASHYIZEHO KUVA BABITANGAZA YEWE NIYO UBAHAYE AVUNGE BARAGUTUKA NIBA MBESHYA HAGIRE UNYOMOZA YABA RURA CYANGWA UWISHYUJWE 190 MUMUGI WA KIGALI

  • Rwose ngabo urumuntu wumugabo cyane ndetse nemeranywa nawe ko amafaranga icumi bagabanije kubiciro byingendo mumujyi wa kigali kugezubu tutarayagabanyirizwa numunsi numwe .so RURA yakatuye amafaranga ariko niyigeze ikurikirana ishyirwa mubikorwa ryiyo myanzuro ubwo rero nkumva RURA ifitimikorere mibi

  • Nyamara aba bamotari murababoneranye, kuko wamugani na tax, mwagabanyije ntabyo zakoze, kdi zo mwazigabanyijeho 10 cg 20,ariko zanze kubikora. none moto ngo muzigabanyijeho 40, yose. kdi nutwo tunozasuku twanyu turapfuka, rero nkabantu dufite imisatsi sinzi uko bizajya bigenda.
    nonese nkumuntu uba ufite akandi kantu abanza kwishyirira mu mutwe mbere yuko ashyiramo casque ubwo kuriwe ako kanozasuku ningombwa?

  • nJEWE NKORERA kIMIRONKO NTUYE kICUKIRO, usibye taxi nibagiwe plaque zayo ariko irimo umu convoyeur wambara ikoti rya madowadowa ntawundi ugarura 10 uyuwe ejo nzaba nabonye plaque ye niyo wibagiwe arakwibutsa naho abandi birirwa babesha ngo ibiceri byarabuze ndetse wabimusaba agasigara avuga ko ushiruka isoni kubera 10 FRW

  • Akanozasuku kuri moto ni sawa kuko umwanda wabonekaga kuri casques zimwe na zimwe wateraga abantu ishozi iyo bahabwaga casques
    zidasukuye.
    Ariko se buri muntu(uwo batwaye) azajya agira ake kanozasuku koko ? Byaba ari byiza niba ari ko biteganijwe. Bitabaye ibyo n’ubundi isuku yaba nkeya kandi abantu bakaba bakwanduzanya indwara z’uruhu !

Comments are closed.

en_USEnglish