Digiqole ad

Déo Mushayidi yakatiwe gufungwa burundu

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ikirenga rwahamije Déogratias Mushayidi bimwe mu byaha aregwa maze rumukatira igifungo cya burundu.

Deo Mushayidi imbere y'urukiko umwaka ushize/ Photo Internet
Deo Mushayidi imbere y'urukiko umwaka ushize/ Photo Internet

Mushayidi yashinjwaga kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano icyi cya nyuma cyo akaba yarakemeye.

Muri uru rubanza rw’ubujurire bwa Mushayidi, habanje gusuzumwa niba kugabanyirizwa ibihano bishoboka kuri Mushayidi, uvuga ko ari umunyapolitiki wavugaga ibyo atekereza.

Hanabayeho gusuzuma niba Mushayidi ari umunyapolitiki nkuko abyemeza, harebwa niba itegeko nshinga ribimwemerera, gusa ngo kubera gukwirakwiza ibihuha n’amacakubiri mu banyarwanda, kubera kandi inyandiko ze n’imigirire ye, ngo binyuranye n’ingingo y’itegeko yemerera umuntu kuba umunyapolitiki, ubujurire bwe ku ngingo yo kuba umunyapolitiki wemewe bwateshejwe agaciro.

Itegeko Nshinga ingingo ya 33 hari igika kivuga ko kwamamaza ibihuha n’ivangura bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibyo yatangaje ndetse n’inyandiko ze ngo bidafite ishingiro n’ibimenyetso ngo byari bifite ingaruka mbi ku mibanire y’abanyarwanda bityo akaba agomba kubihanirwa nkuko byatangajwe n’abacamanza.

Kujya muri Tanzania, ngo yari aje kumenyekanisha ishyaka rye (PDP-Imanzi) no gutegura intambara ibi nabyo akaba ngo agomba kubihanirwa.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje Deo Mushayidi wunganirwaga na Me Twagirayezu Christophe na Me Mutembe Protais, akatiwe igifungo cya burundu nkuko byari byanzuwe n’Urukiko rukuru muri Nzeri 2010.

Deogratias Mushayidi yafatiwe Burundi tariki ya 3 Gashyantare 2010 yoherezwa mu Rwanda tariki ya 5 Gashyantare uwo mwaka.

Urukiko rw’ikirenga kandi rwanamuciye ihazabu y’amafaranga ibihumbi 83 500.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ok

  • Bwana Deogratias Mushayidi azira usibye guharanira ibiganiro bisesuye kandi bidaheza hagati y’Abanyarwanda ku bibazo by’urudaca byabibasiye uko ingoma zagiye zisimburana. Icyemezo cyo kumufunga burundu ni icyo kwamaganwa kuko kivutsa uburenganzira Intwari izwi mu Rwanda no mu mahanga ko iharanira ibiganiro bigamije amahoro.

    • Kabalisa we! uherahe uvuga ngo Mushayidi ni intwari izwi mu Rwanda? yakoze iki? kugerageza gusubiza u Rwanda aho rwavuye niho umwitira intwari izwi? izwi nawe ariko?

      Mushayidi yagombaga guhanirwa amabi yashakaga gukorera u Rwanda, kandi kumufunga burundu ndumva bikwiye kuko kujya hanze byari kuzatuma abikwirakwiza mu bandi cyangwa no mu bato.

      Banyarwanda njye numva tutitaye kubya Mushayidi n’undi waba ufite ibitekerezo byo gutanya abanyarwanda dukwiye kumwima amatwi! tukayaha uvuga ibyubaka n’ibivana mu bukene abanyarwanda

      Mubeho neza

      • Mushyayidi Turi kumwe kandi turakubaha Na Mandela yafunzwe imyaka 26, ariko wowe turizera ko uzayigezaho

        • Mushayidi muramwemera????? Mandela se ko yafungiwe guharanira uburenganzira bw’abirabura mu gihugu cyabo, Mushayidi yaharaniraga uburenganzira bwa nde? Abanyarwanda hari igihe munsetsa!!!!
          Ngo Mandela! ngo Mushayidi ngo Ingabire?!! abababbb muba mwumva hari amahuriro koko?

          • None se ko ibyo mumurega mwabikoze mwebwe muzabyiryozwa ryari? ni ukuvuga ko mugomba kwitegura mukazafungwa ubuzima bwose namwe

  • Ni gute kutavuga rumwe na Leta biba icyaha? nagende amateka azerekana ukuri.

    • no kubiba amacakubiri si icyaha?ubugambanyi no guhakana genocide se byo?ni ubwo abihakana ariko ntibimuhanagurah icyaha kuko ibyo byose yabikoraga yihishe inyuma y’ibyangombwa by’ibihimbano kuko nawe ubwe yabaga azi amabi arimo gutegura.

  • Ariko umuntu ukuze yanduranyiriza iki?? we ubwe yiyemereye ko yagenderaga ku byangombwa by’ibihimbano, kandi yemera ko yagiranaga amabanga yihariye na za FDLR! Icyo zakoreye abanyarwanda n’aba nye congo twarabibonye rwose ntakindi yari kuba akwiye uretse gufungwa! Uzarebe ko nyuma y’uko abantu nka Mushayidi na Ingabire bavumburiwe FDLR itacitse intege! bigaragare ko ababafashaga bamwe nabamwe kandi bari bakomeye bafashwe bigatuma nabandi bacika intege zo gukomeza guhungabanya umutekano! Ahubwo anabasigaye bazabafate ubundi naziriya nyeshyamba bazicyure iwabo.

  • kwiyoberanya ugahimba ibikuranga ubwabyo bigaragaza imigambi mibisha mushayidi yari afite n’ubwo abihakana,niba yari umunyapolitiki se kuki atagendaga yemye ku byangombwa bye?

  • Ibyo BIGARASHA byose uwabikatira burundu kugirango hatagira udusubiza inyuma. Ariko ko ntasoni mugira iyo mugereranya MANDELA ni iriyandashima ngo n MUSHAYIDI koko!!

    • ngo ibigarasha!!!!!! Ese ibyo mumurega sibyo mwakoraga mu ntambara yo muri 90 na 94, uriya ni Mandela kuko azafungurwakabone igihe cyose azamaramo kandi AZAHABWA ICYUBAHIRO mubana b’u Rwanda kuko icyo aharanira kirazwi. Muribeshya rero Mushayidi Mandela Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee, tukuri inyuma. Kandi abakwanga bose bazakorwa nisoni

      • Yewega Ngombwa!!! mumurinyuma se wowe nande? wowe n’izindi Rumenyakwaya ziri kwicirwa n’inzara muri America zisabiriza zitwaje HUTU-TUTSI????? Abandi barubaka u Rwababyaye mwe muri mu matiku Mushayidi ni Mandela!!! ababab ndabagaye mba ndumwami! sha ni hahandi hanyu mushatse mwatuza tugafatanya kubaka u Rwanda tukareka guha urwaho amacakubiri kuko aho yarugejeje murahazi.

  • Ariko jye mbona ingabire ariwe ukwiye gufungwa burundu uriya mugore ni umugome cyane kandi ntazabishira agira amagambo mabi mbese arerura we ko ari mumacakubiri kandi avangura amoko ntawe utabizi.ndezera ko nawe azakatirwa burundu.

  • Nahanwe rwose! naho abo numvise bigamba kuri BBC ngo ibitekerezo bye ntibifunze, bazabigumane ntitubishaka i Rwanda. Nibabizana nabo Inkiko zizabafunge zibabuze kubikwirakwiza, ni UBUROZI ku bana b’u Rwanda ubu bahangayikishijwe no guhashya ubukene, bo bakaba barara bacura imigambi yo gutanya abanyarwanda, ngo bamwe ni abasagya, abandi ni abatutsi, abahutu ngo barakandamijwe, ni UBUROZI rwose nongere mbivuge.

    Ndi umuhutu w’i Byumba, ariko ndababwiza ukuri ko abana banjye batazi iby’ubuhutu n’ubututsi n’ubusagya. Nonese Mushayidi uwo nibamurekera hanze cg abo bamushyigikiye bagakwirakwiza izo ngengabitekerezo zabo zishingiye ku mazuru n’indimi, abana babjye bakazabimbaza dore ko bamze gukura nzabasubiza iki koko banyarwanda?

    Ubu bambaza impamvu ntafite imodoka, bambaza impamvu tudafite television nini cyane nk’iyo babonye kwa Rwasa mu kabari, bakambaza impamvu ntubaka Piscine mu rugo. None umunsi umuhungu wanjye ugiye kuzuza imyaka 15 yambajije niba ari umusagya, umuhutu cg umututsi kubera abo bavunamuheto nzabigira nte koko????

    Hoya nibahanwe rwose, urabona n’amagambo babyutse bamvugisha nari nzndutse nshakira abana na nyina ikibatunga!!!!

  • aliko mwabaye mute mandera se aje ate murwanda yarakosheje pe kandi biragayitse ko bari groupe kandi mwarabibonye aliko aciye bugufi agasaba ambabazi abo yakoshereje wenda bagabanya icyaha kuko nabishe ijana bagabanyirijwe igihano bimuvaho rero yakoresheje inbangombwa byimpimbano kandi arabyemera nibindi ntazi so birababaje biteye nagahinda jye sinamufunga nabanza nkamujyana hamwe bajyana abandi mungando nonerho nkabona kumuhana umugabo usa kuriya agakora ibintu nkabiriya burya inda ibyara mweru namuhima jye byarandenze birenze igipimoihangane niwowe wabyikururiye ntakundi.

    • Azisaba nde se ko bazafungurwa

  • BAVANDIMWE NKUNDA UNVAMBABWIRE,NTIMUGATERANE AMAGAMBO KUBUSA KANDI KUBYUNVIKANA. MUSHAYIDI NIBA AHAMWANIBYAHA NINGOMBWA KO ABIHANIRWA N’AMATEGEKO.GUSA JYE UKOMBIBONA NIBABARAMUSHINJAGA IBYAHA BIRINDWI AGAHAMWA N’IBYAHA BITATU HARIMO NIBYO UBWEYIYEMERERA.BAKAGOMBYE KUMUGABANYIRIZA IBIHANO.NUNVA KUMUFUNGA UBUZIMABWEBWOSE BITARINGOMBWA.GUSA MUC’INKONI IZAMBA NABARIMBUYE,IMBAGAY’ABATUTSI MURWANDA. MWARABAREKUYE BARIDEDENBYA. HANSWE MUSHAYIDI.MURAKOZE.

  • Mushayidi na Ingabire babafungire mu cyumba kimwe!
    NYIRI IKIRIMI KIBI YATANZE UMUROZI GUPFA!
    INKUBISI Y’AMAB..I IRAYITARUKIRIZA.
    UTAZI IKIMUHATSE AREBA IM..O YA SE IGITSURE.

  • ISAIE,nibyo koko amategeko ateganya ko uwemeye icyaha agabanyirizwa ibihano ariko MUSHAYIDI ntakwiye kubabarirwa kuko uburyo tumuzi s’uwo gufatanya na FDLR rwose.bamukanire nkurwo bazakanira MUGESERA na INGABIRE.kuko kudusubiza aho tuvuye uba ur’umwanzi w’Abanyarwanda twese.

  • Rwarakabije wamaze abantu ari dedembya mu Rwanda kandi ariwe wari ukuriye FDLR naho mushyayidi utavuga rumwe na Leta iriho agiye gufungwa burundu.
    Imana ibane nawe gusa Ntabutabera buba mu Rwanda ndabibonye

    • Walukoti we! Rwarakabije niyo yaba yaramaze abantu, ariko yagaragaje ubushake bwo kubaka igihugu ke, yamanitse amaboko nk’umusirikare yemera gukorana n’uwo yarwanyaga. Naho Mushayidi we arashaka koreka igihugu n’ibigambo bye bibi bitanya, kumufunga ahubwo ni byiza kuri we, ku bw’amahirwe icyo KWICWA cyavanyweho, ushaka gutanya ngo hapfe indi miriyoni yari akwiye kwicwa hakiri kare

  • nimwihangane mureke gushwana kuko uwo mugabo mushayidi niwe wizize jye simuze ariko nigeze gusoma ibintu yanditse ndahahamuka nshaka no guhunga igihugu pe nuko umugabo wange yambujije ubundi mba naraciyeho kandi hashize imyaka myinshi rero yateranyaga abantu rwose niyihanganire igihano yikosore asabe n’Imana imbabazi yenda na President wacu mubushishozi ahorana azamubabarira ariko yarakosheje cyane ntihagire umurengera

  • ariko ngombwa:Mushayidi na Mandela cases zabo zifitanye isano koko?Mandela yaharaniye ubumwe bw’abirabura,hanyuma mushayidi yaharaniye bande?keretse niba ari wowe wenyine,urasa nkaho uca kuruande ngo…mwabikoze,muzabyiryoza…?tobora uvuge ntangoyi uriho we guca amarenga

  • umuntu uhakana Genocide yakorewe Abatutsi aho ava akagera ntaho aba ataniye n’interahamwe,agomba guhanwa n’amategeko uko bikwiye,kimwe nuwayoboye ibitero by’abacengezi byahitanye abatari bacye akwiye kumusangayo wenda akayobora abandi banyururu bahuje ibyaha ariko yambaye Rose.

Comments are closed.

en_USEnglish