Digiqole ad

Charles Ntakirutinka nyuma y’imyaka 10 muri ‘1930’ yarekuwe

Kuri uyu wa kane mu gitondo kare nibwo ubuyobozi bwa gereza ya Kigali  ikunze kwitwa ‘1930’ bwarekuye umunyapolitiki Charles Ntakirutinka wari mu munyururu kuva muri Mata 2002.

Charles Ntakirutinka/Photo Internet
Charles Ntakirutinka/Photo Internet

Charles Ntakirutinka n’uwahoze ari president w’u Rwanda Pasteur Bizimungu n’abandi bagabo batandatu batawe muri yombi mu 2002 bashinjwa amanama akorwa rwihishwa, kubangamira umudendezo w’abatrarwanda, guteza amacakubiri no kugambira kwivugana abayobozi.

Charles Ntakirutinka arekuwe nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’ubucamanza, nyuma y’uko muri Gashyantare 2006 Urukiko rw’ikirenga rwanze ubujurire bw’uyu mugabo wabaye ministre mu gihe Bizimungu yari President wa Republika.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa mu Ububiligi ni uko, Ntakirutinka amaze kurekurwa yahamagaye umuhungu we Erwin Ntakirutimana uba hanze, amumenyesha iby’iyo nkuru y’irekurwa rye.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Arakaza neza hanze ariko azanye n’imigambi yo guteza imbere igihugu.

  • Ni iwabo wa twese wana!

    • Sha ibyo uvuze se niki ahubgo nae twubake urwanda

  • @cyomoka, ndagirango nkubwire ko yafunguwe kuko igihe yakatiwe cyarangiye. ibyo wita ibinyoma sinzi aho ubikura nasubira kugwa mumutego nkuwo yishyizemo noneho azapfiramo, urwanda ntiruvogerwa kd ntawe utuvugiramo. gusa mwifurije kugaruka neza muri société nyarwanda

  • Kaze neza muzehe Ntakirutinka.

  • Muvandimwe jya wirinda kuvuga ibintu bififitse!! none se Pasteur yasabye imbabazi kuko atari umugabo! ubu se ntabayeho neza hari ikibazo, uriya nawe niyitwara neza ndizera ko nta kibazo azagira, naho ubundi ntukavange amasaka namasakaramentu biseruka ni biseruka na ntakirutinka ni ntakirutinka!

  • NIYITWARE NEZA RERO AGIRE INAMA NZIZA ABANDI BAYOBOZI AREKE KONGERA GUSHAKA AMACAKUBIRI MUBANYARWANDA.

  • Kaze neza ariko ibitekerezo byamacakubire bisigare aho uvuye

  • arabe abonye isomo rero! ntazongere ukundi kandi nabwo niba atarumvise,igihe kizagera yumve kuko ubutabera bw’u Rwanda ari ntagereranywa

  • karibu mu gihugu cy’ikoranabuhanga,u Rwanda rugeze kure naze asubire mu ishuri yige ikoranabuhanga

Comments are closed.

en_USEnglish