Digiqole ad

Urukiko rwa Arusha rwanzuye kohereza Fulgence Kayishema mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gashyantare Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha, rwafashe umwanzuro wo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Fulgence Kayishema
Fulgence Kayishema

Bishingikirije itegeko numero 11 ry’uru rukiko rirwemerera kohereza urubanza ahandi, abacamanza bemeje ko ruriya rubanza rwoherezwa mu nkiko zo mu Rwanda.

Iki cyumba cy’abacamanza cyemeje ko amadosiye (dossier) ashinja Kayishema agomba kugezwa ku mushinjacyaha w’u Rwanda mu minsi 30 uvuye kuri tariki 28 Gashyantare ubwo hafatwaga umwanzuro.

Kayishema wahoze ari umugenzacyaha w’igipolisi mu cyahoze ari komini Kivumu ya Kibuye, arashinjwa uruhare rutaziguye muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyoko muntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Uyu mwanzuro wo kohereza Kayishema mu Rwanda ubaye uwa kabiri ufashwe n’uru rukiko nyuma y’uwari wafashwe muri Kanama umwaka ushize wo kohereza Jean  Uwinkindi.

Iyoherezwa rya Pasitoro  Uwinkindi  ryo rikaba ryahagaritswe by’abagateganyo n’uru rukiko kuri uyu wa kabiri, nyuma yo kutumvikana hagati y’Urukiko rwa Arusha n’akanama nyafurika k’uburenganzira bwa Muntu.

Fulgence Kayishema kugeza ubu akaba ataratabwa muri yombi kuko akiri mu bwihisho. Guverinoma ya America (US) yashyizeho igihembo cya miliyoni 5 US$ ku muntu uzatanga amakuru yageza ku ifatwa rya Fulgence Kayishema w’imyaka 52.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • aba bacamanza ba Arusha na bo ni urukerereza. Ejo bati mube muretse kohereza Uwinkindi mu Rwanda, none ngo ni Kayishema bazohereza? Ibi byose bivurugutamo kandi ni ukugira ngo iminsi yicume bakomeze baryoherwe n’amajenoside. Genda Rwanda waragenderewe.

  • Bazohereza uzo batigeze bafata? Babanje bakamufata bakabona kuvuga ibyo bavuze>. Ubanza ari ikinamico !!

  • Uyu Kayishema ni we koko ndamwibuka i Rubengera aho yize Tronc Commun muri za 78 nabwo yari umugome kabamba! Buretse ngiye kumuhigisha uruhindu wasanga ari hano muri Zambia cyangwa Malawi!

  • ariko abantu babashijacyaha bo muri arusha bameze bate !kontunva nako bameze bagiye barangira ubushijacyaha bwo mu Rwanda abobantu aho bari nubundi ko byakorewe mugihungu cyacu sha ndunva hasubiraho itegeko ryo kwica uwishe ariko bakabanza bakamukoresha tige

Comments are closed.

en_USEnglish