Digiqole ad

Huye: Bijejwe ko bazaniwe amazi meza none umwaka urashize

Bamwe mu batuye umurenge wa Huye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo ubu baravoma amazi yo mu kabande atari meza, nyamara hashize umwaka urenga EWSA n’ubuyobozi bagejeje amatiyo ayabagezaho hafi y’ingo zabo.

Mu kabande ka Rwakabungo niho hari kuboneka amazi ku batuye akagari ka Nyakagezi
Mu kabande ka Rwakabungo niho hari kuboneka amazi ku batuye akagari ka Nyakagezi

Imirimo yo gucukura imiyoboro y’ahazanyuzwa amatiyo y’amazi meza ku baturage byakozwe n’abaturage ubwabo mu mushinga wa VUP, bizeye ko batazongera gukora ingendo bamanuka imisozi bajya kuvoma mu mibande, nyamara kuva byatunganywa amatiyo akagezwa mu miyoboro, utuzu two kuvomeramo tukubakwa barategereje baraheba.

Aba baturage batangarije umunyamakuru w’UM– USEKE.COM ko ubu bababajwe n’uko bamwe muri bo bakora urugendo rw’iminota 30 bajya mu kabande gushaka amazi atari meza nyuma y’aho amatiyo ya EWSA babwiwe ko yaturitse.

Ab’intege nke batabasha kwigerera mu kabande, ijerekani ibahagarara hagati y’amafaranga 1500 na 200.

Bimenyimana Daniel, umwe mu baturage bo mu kagali ka Nyakagezi, avuga ko babazwa nuko babona amazi bikibakomereye kandi ibikorwa remezo iruhande rw’ingo zabo.

Bimenyimana ati:″Kubona amazi ni ikibazo kuko bisaba no kuyagura kandi avuye mu kabande.Amazi batubwiye ko bazayatuzanira kandi n’amatiyo arimo ariko na n’ubu twarategereje twarahebye.

Mapendo Tom Chritian, ashinzwe gukurikirana imishinga iterwa inkunga na CDF mu karere ka Huye, avuga ko amazi meza yatinze kugera kubaturage, kuko EWSA yaje kubagaragariza ko yagize ikibazo cya tekinike, maze amatiyo yagombaga kunyuramo amazi agaturika.

Kubera kudakoreshwa tw'utu tuzu twari twubatswe ngo tubahe amazi, abajura batangiye kwiba amarobine (robinets)
Kubera kudakoreshwa tw'utu tuzu twari twubatswe ngo tubahe amazi, abajura batangiye kwiba amarobine (robinets)

EWSA ariko ngo yabijeje ko ikibazo kizakemuka bitarenze ukwezi kwa gatatu. Mapendo Chritian ati:″uretse icyo kibazo cya tekinike ubundi umushinga wari kuba wararangiye. EWSA yashyizemo amatiyo bwambere araturika, yongeye n’ubwakabiri araturika, gusa ngo bari gukora ibishoboka ngo babone amatiyo meza″

EWSA ivugwaho kudindiza ibikorwa byo gutanga amazi meza,Vedaste Tuyisenge umuyobozi wayo mu ishami rya Huye, avuga ko ntakibazo cyo guturika kw’amatiyo cyabayeho, ahubwo ko bagerageje guhuza imiyoboro ibiri bikananirana, ariko hakaniyongeraho ikibazo cyo gutumiza amatiyo agatinda kubageraho.

Tuyisenge agira ati:″twagerageje guhuza imiyoboro ibiri, bigaragara ko bitazagenda neza kuko twabikoze amazi akava. Duhita dufata icyemezo ko buri umuyoboro waba ukwaho, ntuhuzwe n’uwa rusange, nibyo biri gukorwa vuba ubu.″

Ibi bikorwa byose byo gukwirakwiza amazi meza mu murenge wa Huye akegera abaturage, byatwaye miliyoni miliyoni 38. Miliyoni 20 zishyuwe EWSA kubwo gukwirakwiza imiyoboro y’amazi naho miliyoni 12 zishyurwa rwiyemezamirimo wubatse utuzu two kuvomeramo. Andi yishyurwa abaturage mu mirimo yo gucukura imiyoboro.

Aba baturage bakaba bari bishimiye iki gikorwa cyo kubagezaho amazi meza, nubwo cyadindijwe kugeza n’ubu bagitegreje.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • mboneyeho umwanya wo kumnyesha abasomyi b’ ikinyamakuru umuseke n’ abaturage batuye muri Nyakagezi ko iki kibazo tutakirengagije kandi ko impamvu atari uko amatiyo yaturitse, ahubwo ni uko twatinze kubona amatiyo yaburaga kugirango duhuze umuyoboro uva ku biro by’ umurenge wa Rukira kugera ku muhahanda wa Kaburimbo wa Gahenerezo. hari hasshize igihe cy’ amezi atanu imirimo ihagaze( ntabwo ari umwaka urenga).
    Ikindi nashakaga gushimangira ni uko amafaranga yishyuwe EWSA ni 13,916,903 frw aho kuba miliyoni makumyabiri.

    ndizeza abatuye Muri ibyo bice ko imirimo izaba yarangiye ku itariki 20/03/2012 kuko amatiyo twari dutegereje yabonetse.

    murakoze

  • @ TUYISENGE Védaste,

    thank you for you clarifying informations. Thank you very much indeed. That is what they call “REAL GOOD GOVERNANCE”….

    Muvandimwe urakoze kandi ndagusabye uzongorere n’abandi bayobozi bari mu rwego rwawe, maze bajye baza gusura bene izi mbuga za internet. Aha bazahasanga ibitekerezo byinshi, ibitekerezo bya demokarasi iboneye….

    Ikindi nshaka kukubwira ni iki gikurikira:

    Iteka dushima ubuyobozi bwo hejuru, tugashima ubuyobozi bwo hasi, ariko akenshi twibagirwa gushima no gushimira ubuyobozi bwo hagati. Nyamara iyo umuntu yitegereje neza. asanga mwebwe muri hagati ari mwe mwahamenekeye!!! Kuko mugomba gusobanura no gushyira mu bikorwa amabwiriza avuye hejuru kandi mugatega amatwi, mugatunganya imbogamizi ziturutse hasi. Buri muntu wese usobanukiwe ibyerekeye “Management” azi neza ko urwego rwanyu arirwo rukomerewe kurusha izindi….

    Sinzi neza niba ibyo nanditse byumvikana bihagije, nibiba ngombwa ubutaha uzansobanuze nzongera ngerageze kwisobanura bihagije….

    Wowe nabo mufatanya gutunganya imishinga nimukomere rero. Imana ibarinde kandi ibahe ingufu zihagije mukeneye, imbere n’inyuma…..

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

Comments are closed.

en_USEnglish