Digiqole ad

Musanze: Robert Mugabe afungiye gusambanya umwana w'umunyeshuri

Kuri uyu wa mbere,  mu mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza Akarere ka Musanze umusore witwa Robert Mugabe yatawe muri yombi nyuma yo kumufatana umwana w’umukobwa akekwaho kumusambanya.

Robert Mugabe mu isoni nyinshi/ Photo Ernest Ndayisaba
Robert Mugabe mu isoni nyinshi/ Photo Ernest Ndayisaba

Ikinyamakuru umuryango.com dukesha iyi nkuru kiratangaza ko uyu mwana w’umukobwa we yemezaga ko afite imyaka 19 y’amavuko, nubwo ngo byaba ari ukwikingira. Kugeza ubwo nawe yajyanwaga na Polisi yari ataratangaza ikigo yigaho, akaba ariko yari yambaye impuzankano y’ishati yera n’ijipo y’ubururu.

Kuri uyu wa mbere ahagana saa tatu z’igitondo ubuyobozi muri uriya mudugudu bumaze kumenya ko uriya musore ashobora kuba ari gusambanya uriya munyeshuri, bwahise bujyayo maze Robert Mugabe abanza guhisha uyu mukobwa ariko baza kumuvumbura aho yamuhishe munzu.

Robert Mugabe, yajyanywe na Polisi agihakana ko atasambanye n’uyu mwana w’umukobwa, nubwo hagaragajwe udukingirizo yakoresheje, nyamara we akavuga ko ari utwo yakoresheje ikindi gihe.

Abayobozi batangarije umuryango.com ko uriya musore atari ubwambere avugwaho gusambanya abana b’abanyeshuri bakiri bato. Bwemeje ko hari umunyashuri wigaga mu kigo cya Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri (ESIR) yateye inda.

Nyuma yo gukeka ko uriya munyeshurikazi yaba yiga kuri kiriya kigo, hahamagajwe umuyobozi wacyo, ariko yemeza ko uwo mwana atamuzi mu kigo ayobora.

Umuseke.com uganira n’umuturanyi wa Robert Mugabe yadutangarije ko bitamutunguye kuba Mugabe yafatiwe mu cyuho, ngo kuko yakundaga gushuka abana b’abakobwa.

Uyu muturanyi wa Mugabe wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati: “ Iyi ngeso yo ‘kurya abana’ ireze cyane mu basore ba hano, ariko Robert we ntabwo bintunguye kuko yabaryaga rwose ni ibintu tuzi

Icyaha  cyo  gusambanya  umwana utageze ku myaka 18 y’amavuko  giteganywa  n’ingingo  ya  33 kigahanishwa  ingingo  ya  34  y’Itegeko  n°27/01  ryo  kuwa 28/04/2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa.

Iri tegeko rivuga ko gusambanya umwana uri hagati y’imyaka 14 na 18, uwabikoze ahanishwa igifungo  cy’imyaka 20 kugeza kuri 25, n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500. Iyo kumusambanya bimuviriyemo kwandura indwara idakira, icyo gihe afungwa burundu.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • None k’umukobwa arengeje imyaka 18, bivuga ko afite 19ans,uba bamuriye nkuko mubyita ikibazo irihe?kui mwivanga mubuzima bw’abantu???kuko mugabe arya abana ikibazo nuko yabafata kungufu, kuva bumvikanye kdi barengeje imyaka y’ubwana ndumva ntakibazo kirimo ahubwo ndumva harimo ishyari.

    • Arko nanjye ndumva uwo musore arengana! Nonese ko umukobwa ari over 18 ubwo ni mineure ra? She has arleady grown up enough. So let the guy freely.

    • u r right man amatiku yabantu uwo muturanyi bamukurikirane neza afitanye biff na type

  • ego nari ngize ngo ni umunyazimbawe bana! Ngaho niyihanagane yumve ingaruka z’icyaha

  • abo banyagwa koko baziritse rukamba zabo!!!! leta nikore akazi kayo niba uwo mwana akiri muto mais niba yarifatiye umwanzuro mubareke bahuze ibyabakuru.

  • niba uyu mukobwa afite imyaka 19,rwose robert mugabe baramuhohoteye,ese ababayobozi bo nishyashya ra,police nirebe neza harikindi bapfa n’uyu musore pe,kandi mujye mutwubaha nkabanyarwanda,ntabwo muzajya muza gusaka munzu ngo harumukobwa urimo,uwo muco ni mubi kabisa.

  • KUBWIBYO BIHANO MUVUZE NDABONA MUGABE BITAMUREBA KUKO MWATUBWIYE KO UWO MWANA AFITE 19 KEREKA HABA HABAYEHO KWIBESHYA. GUSA MWANATUBWIRA KUKORA ICYO CYAHA KUMWANA URENEJE 19. MURAKOZE

  • aha ahubwo se iyo nkumi mwita umwaana urumva itamenyereye akazi?ubwo umwana bamukora nyuma bakanashyiraho na prudence ikinjira?ni umukecuru kandi w’umukinnyi mujye mureka ibyo ngo gufunga ko yemeye ko bamuhisha?
    ahubwo twaragendesheje pe ntabana bakibaho.

  • UWO MUSORE BARAMUZIZA UBUSA RWOSE UMUKOBWA WIVANYE KUKIGO UBWO MURUMVA ARUMWANA CG NAMASHYARI YABATURANYI BE NIBA UMUKOBWA ATATABAJE NIKI BAMUSHAKAHO?

  • ntawarubara, iri rya ry’abana ry’ibirura cyangwa amasega abana bacu bashiriye mu birura, nyamuna muratange ku ishyamba ibirura bitumazeho intama!!! ariko ntimwibagirwe ko iki cyaha kibasiye abantu nacyo, nyamara murabikora Imana ikabihorera mukibwira ko ihwanye namwe, umunsi umwe izabibahanira ku mu gararo uko bikurikirana.

    • mwagiye mubahana se ? ko aribo ahubwo basigaye barya abasore ahubwo nibatareba neza aba type bazashirirramo kubera utwana twibunza hose

  • Ngaho nimunyumvire iby’amatiku y’abanyarwanda. Nyir’ubwite ntiyashakuje, yivugiye ko afite 19 ans, none robert muramushakaho iki? Abanyamatiku gusaaaaaaaa!

  • ICYAHA NIKIBI ARIKO SE
    KO BIGARAGARA KO ATARI UMWANA KDI KO MUTAZI AHO YIGA BYIBURA NGO BABARIRIZE IMYAKA YE UBWO NTAKARENGANE KARIMO RA?

  • wasanga uwomuturanyi wagiyekumurega afite inkumi, muganbe akamba atagira ikyo azimarira.

  • Yewe amatiku aragwira!!!!!!!!!
    bageze naho bajya gusaka mu mazu
    y’abandi bashaka abakobwa ako ni agasuzuguro
    .Ni akagambane k’abo Bayobozi pe.

  • ariko ndahamya ko uwomusore yarenganye afite umuntu wamugambaniye mubaturanyibe umwanga, kuko uwomukobwa arakuze azinicyo gukora ntamukobwa utamenyereye abagabo wakoresha condom , ahubwo aricuruza nawe mumufungane na Robert niba muhana ibyaha.

  • Abaryi b’abana murarye muri menge ubwo Leta yateyemo namwe muzabihomberamo!Agapfa kaburiwe ni impongo.

  • AKARENGANE KABISA!!!! ROBERT AZIZE AMAHERERE

  • ukurikiye iyo nkuru, Robert Mugabe ararengana kabisa ubutabera bubikurikirane mu bushishozi.

  • “Inkorabusa zihinga mu rukoro”

  • polisi ikore iperereza nyaryo maze ukuri kujye ahagaragara maze hakurikizwe amategeko kugirango hatagira ubirenganiramo.

  • uwo mukobwa ni ikirara bana ndumva nta mpamvu zo kumuririra kuko nta ngufu zakoreshejwe ni ubwumvikane.

  • Ararengana cyanekabisa ntiberebe ngo yasambanye gusa ahubwo banarebe imyaka yuwo mukobwa ashobora kuba ari n’indaya yimyaka 22 ugasanga ashaka indonke.Plz ubutabera bushishoze.

  • Aba bayobozi nimburamukoro kabisa. Babure kureba inkecuru n’abasaza bahonga abo babyaye ngo kuko abagabo cg abagore babo batabahagije, bagiye kubuza amahoro abato bikundaniye ku bwumvikane? Mbese Rwanda uragana he?

  • Yayaya,ubwo buyobozi buge bubanza bu shishoze kuko uwo mukobwa arakuze kd biku bitiyeho ba koresheje agakingirizo urumvarero ko mugabe arengana.

  • None ko yigemuyeyo ko ntawamujyanyeyo
    ubwo Mugabe ntarengana

  • Ahaaaaa! Abanyarwanda ni abanyamatiku gusa, aho gushaka icyabateza imbere baririrwa bacura icyagirira nabi mugenzi wabo. None se ye, izo mpuhwe ni bwoko ki? Ni uwa mbere se usambanye? Ubwo rero abo bayobozi baribwira ko bahawe amanota! Ni injiji gusa twizere ko ubutabera buzashyira mu gaciro n’ubwo urubwa arwambaye. Erega uwafata yafata abarenga 70%, ubworero n’uwabikoze uwashobora nawe yamugendaho kdi icyaha kigahama.

  • njye ndumiwe pe!!!!!!ubuse murunva hatariharimo ubwunvikane kugezaho bemera gukoresha agakingirizo, nonese uko mubizi gufata kungufu bakoresha agakingirizo, rwose uwo musore ararengana.

  • Birababaje kubona hari abantu bazamura amajwi bavuga ko uyu Mugabe yarenganye. Kw’Isi yose kirazira kuryamana n’umukobwa ufite imyaka iri munsi ya cumi n’umunani, kabone niyo yaba ariwe wagusabye ko muryamana. Abanyarwanda bagomba kubimenya kandi bakabyitwararika. Aba bayobozi bakoze akazi kabo, ndabashimira, cyane cyane ko uyu mwana yari yambaye uniforme y’ishuri. Abatipe bajya gushaka isenene bajye bamenyako “big brother is legally watching”, kandi ko bishobora kukubyarira amazi n’ibisusa.

    • Mbere yo kwemeza ibyo utazi jya ubanza usome.Icyo bita age of consent iratandukanye mu bihugu byo ku isi hose ntago ari 18 nk’uko umaze kutubeshya.Iyo myaka ihera kuri 14 kuzamura biterwa n’igihugu.

    • ntukabeshye hose kwisi he wagezehe? ibyo ubikurahe?ko mu budage gushaka ari uguhera kuri 16 ibyo wowe wabikuyehe?

      • Mu rwego rwo kumara amatsiko abasomyi b’umuseke muge kuri google mushyiremo”Worldwide Ages of consent” biraguha ishusho y’uko biteye mu bihugu byinshi.Naho uwihanukira akavuga ngo munsi ya 18 ku isi yose urahanwa bigaragara ko nta bushakashatsi yakoze.

  • Robert araernagan Umukobwa wemera agahishwa ni ikirara.Ahubwo leta nifate ingamba zo guhana benebariya bakobwa bigemurira anbasore

  • yego abasore haraho dukosa ariko noneho haraho abantu nabobakabya’uwomukobwawe ubwomurunva atari indayi hatari so afite nimyaka 19 ubwose murunva adakuze murenganure uwomusore.

  • uwo musore ararengana narenganurwe kdi nawe mukobwa komeza ubwo butwari abiruhande sibo bakubyaye ngo bagabanye imyaka yawe.!i.leta nirenganure uRENGANA NAHO ABANZI BUMUNTU NABOMURUGO RWE?

  • itegeko rirengera umwana rikwiriye kuvugururwa umukobwa w’imyaka 17 aba ari mukuru kandi aba ageze mu gihe ashyushye cyane akeneye imibonano mpuzabaitsina kandi ateye ubusambo. naho MUGABE yihangane ubwo nyine ararokorwa n’icyemezo cy’amavuko nikigaragaza ko umwana arengeje imyaka 18. Ariko bariya bakobwa batera abantu ibibazo nabo bari bakwiye gufatirwa umwanzuro.

  • Erega abantu baraza kujya barengana ngo bariye abana.Inkumi izaza kukwihera imyaka kuko nayo yumva ikeneye agashinge ngo yafashwe.Abantu mu bandi ni babi ubwo n’uwababuze wagize ishyari.Utabikora ninde muri iyi si ya nYAGASANI

  • uwo musore nafungwe akurikiranwe n’itegeko nkuko ririkandi be kumubabarira kuko burya kurya bene bariya bana ari ukwangize ingo zejo hazaza nawe tekereza umuntu mukuru ariye uruhinja rw’imyaka 17 hanyuma ubwo uwo mukobwa nakenera kuba umubyeyi akitwa nyina w’abana uwamushatse ntazaba ahuye n’ishyano wakwimenyereza abagabo uri umwana ukazaba mukuru utari rwabiciye gusa ndababaye kuko urubyiruko rw’urwanda rwafashe indi ntera mu busambanyi kandi sinzi niba tuzabona abagore bakwiriye kuko byari biri kera. cg tuzikomereze kwibera abahungu nta kundi byamera,gusa icyo gikobwa ababyeyi bakibyara bararumbije peee mbese umubyeyi yohereza umwana ku ishuri nawe akajya gushaka abamukemurira ikibabazo birarababajeee ni mutabare nyabuna babyeyi mukurikirane imibereho y’abana banyu burigihe kuko barananiranywe.

  • narumiwe kweri!

  • ni kweri?

  • Uko bigaragara, aba bayobozi bamugiriye ishyamba kuko ataja agangahura ba nyiranzage babo ngo ni abakobwa.Ariko mbibarize akabazo k’amatsiko.ko ntarumva ngo inkumi nyiraanaka ifungiye kuri station ya polisi runaka izira gufata umwana w’umuhungu w’imyaka 17.None se tuvuge ko abakobwa bo nta buhodoke bagira ra!Narumiwe.Bishatse kuvuga ko itegeko rihana gufata ku ngufu rireba abagabo n’abasore?Muzehe Karimunda narumiwe!

  • kurya abana bivuga iki?

  • ni ahanwe!!!@ ariko bamanze bakore iperereza!!!

Comments are closed.

en_USEnglish