Digiqole ad

Nyagatare: abajura bitwaje intwaro bibye miliyoni 23

Abajura bambaye gisirikare bitwaje imbunda bateye muri centre y’ubucuruzi ya Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012 biba Munsasire Celestin amafaranga asaga miliyoni 23 banakomeretsa umugore we akaboko.

Akarere ka Nyagatare
Akarere ka Nyagatare

Mu ma saa mbiri z’umugoroba nibwo abo bajura bateye mu rugo rwa Munsasire basanga adahari babwira umugore ko bari mu kazi k’umutekano kandi bashaka gusaka iyo nzu. Bagiye munzu batwara akayabo ka miliyoni 23, ba nyiri urugo bavugije induru ba bajura barasa umugore bamukomeretsa ukuboko.

Muri uko kurasa abo bajura barashe mugenzi wabo ahasiga ubuzima. Abaturage bumvishe amasasu bavuza induru bituma abajura bafata moto bari bajeho bava aho.

Uretse uwarashwe na bagenzi be, amukuru yemezwa n’umuvugizi w’Ingabo Majoro René Ngendahimana, ni uko bamenye ko aba bajura babiri bari abasirikare, undi umwe ari umusivili.

Kugeza ubu abasirikare babiri bashinjwa ubwo bujura bamaze gutabwa muri yombi, umusiviri we akaba agishakishwa. Abafashwe basanganywe amafaranga y’u Rwanda 4 600 000

Majoro René Ngendahimana yavuze ko aba basirikare baramutse bahamwe n’icyaha bashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

Abaturage bo muri centre ya Gihengeri bakunzwe kwibasirwa n’ubujura cyane cyane bitewe n’uko nta banki iri hafi aho bigatuma abaturage babika amafaranga mu ngo zabo.

Abo baturage barasaba akarere kubafasha kubona ibikorwa remezo birimo amabanki, amashanyarazi n’ivuriro.

Abaturage bakomeje gushishikarizwa gutanga amakuru ku bantu baza muri iyo centre batahasanzwe no kutabafungurira nijoro; nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’umurenge wa Mukama, Hakuzwayezu Emmanuel.

Inkuru dukesha Kigalitoday.com
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Abantu bave mu bujiji, Umuntu abika ate amafaramga angana kuri iwe. Rwose Banki zaratwegereye nituve murwenya tuyoboke ITERAMBERE

  • This is not a presentation where I talk about how I would get in or the things I might be able to do. This is a talk where I am already in and I show you pictures from actual engagements that I have been on

  • Banki ya Baturage BPR LTD ko ziri hose mu Rwanda , umuntu abika amafaranga angana kuriya iwe byagenze bite?

  • Abo bajura niba ari abasirikari koko, bakojeje igisikari cyacu isoni. Bakwiye guhanwa by’intangarugero.

  • wamariya says.
    UM– USEKE.COM mutumba rizeneza uwahasize umbuzima nu musivire kyangwa numu sirikare? merci.

  • Abasirikare nabo ni abantu kandi barakosa rwose, ntabwo ari abamalaika. Kandi urebye umushahara wabo uko ungana ahubwo barihanganye, uzabaze muri Kongo uko bigenda uzatangara ahubwo uzasanga mu Rwanda ari Paradizo. Bashakaga imibereho babahane bikurikijwe amategeko ariko nanone bamenye ko nta kidasanzwe bakoze. Bibye nyine, no kuba bakoze mistake bakica mugenzi wabo buriya ni ubuginga!!! Cyangwa bababarire kuko batazi icyo bakoraga.

  • police yu RWANDA NI KAZE UMUREGO KUKO IBISAMBO NABYO BYA KAJIJE UMUREGO

  • Ningombwa ko bahanwa bikurikije amategeko y’igihugu cyacu,kandi mwibukeko bigaruka bigaharabika isura y’urwanda nabanyarwnda bose muri rusange!

  • birababaje cyane kubona umuntu ushinzwe kurinda abantu ariwe ufata iyamere mukumuhohotera. so bazahanwe hakurikijwe amategeko bibere urugero bagenzi babo na society muri rusange.

  • GUSA BYABA BITANGAJE BIBAYE ARI BYO PEE !!
    YEWE NYAMARA BYABA ARI IKIBAZO UBUNDI SE UMUNTU ITINYUKA KUBIKA KARIYA KAYABO KOSE MURUGO AHAAAA NI DANGER TU WACTH GUYZ OUTTA !!!!!!!!!!!!!

  • ariko abavugako ntawubika amafranga angana kuriya bajye basoma inkuru neza bayumve , harahantu bavuzeko nta Bank ihaba ntamashanyarazi ntanivuriro ahubwo bakabibegereje byihuse kuko ntabyo birimungaruka zibyobibazo, naho kwiba irumusilikare ndumva atarikibazo kuko icyuricyo ntibigukuraho kamere yawe, ahubwo abaturage nibakorane mukwirindira umutekano umuntu babona batazi ugendagenda murakogace bamwereke abashizwe umutekano bamubaze ikimugenza kuko umuntu ujya kwibwa nuko haramakuru baba bamufiteho mbere yuko baza , nibahanwe byintangarugero

  • muraho, iyo nkuru irababaje cyand ariko nabandi bose bibabere isomo. nubwo bank yaba kure ntabwo wakagize amafranga angana kuriya akiri mu nzu kuko abajura nkabo baba bagucungira hafi buri gihe. dukwiye kuba maso tukareka guha abantu tutazi karibu igihe cyose tukagira impungenge kuri buri muntu tutazi kuko ntabwo uba uzi ibimugenza.

Comments are closed.

en_USEnglish