Digiqole ad

Ubujurire bwa Ntaganda bwongeye kumvwa mu rukiko rw’Ikirenga

Kuri uyu wa mbere ku rukiko rw’Ikirenga humviswe ubujurire bwa Me Ntaganda Bernard ujuririra igihano cyo gufungwa imyaka ine kubera imvugo zisesereza zirimo amacakubiri no gukangurira abaturage kwanga ubuyobozi buriho.

Me Ntaganda Bernard/Photo igihe.com archives
Me Ntaganda Bernard/Photo igihe.com archives

Ntaganda yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru gufungwa iriya myaka ine n’ihazabu n’ihazabu y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwerekanye ibyaha Ntaganda akurikiranyweho birimo guhungabanya umudendezo w’igihugu, amacakubiri no gukora imyigaragambyo itemewe.

Ku bijyanye n’imvugo yatangaje zamamaza ibihuha bigamije kwangisha ubutegetsi abaturage, Ntaganda ngo yaragize: “Tura tugabane niwanga bimeneke.”

Aha ubushinjacyaha bwavuze ko ari imvugo zitera abaturage gutekereza nabi ku buyobozi, harimo no kubagumura.

Ntaganda we icyo gihe we yavuze ko atari byo kuko abatangabuhamya mu rubanza rwe bamubeshyeye.

Kuri uyu wa mbere Ntanganda yahawe umwanya yo kongera kwisobanura kuri iyo nvugo  ya « tura tugabane niwanga bimeneke »  yasobanuye ko kuri we iyi mvugo atayifata nk’icyaha.

Urukiko rw’Ikirenga rwo rwashimangiye ko iyi mvugo ya Ntaganda ari icyaha bityo nta kiri buhinduke kuri dossier ye nk’uko yabisabaga.

Urukiko rumubajije niba hari ibindi bisobanuro afite kubyo ashinjwa, Ntaganda yavuze ko nta bindi bisobanuro afite.

Mu bujurire buherutse, uhagarariye urubanza rw’Ubushinjacyaha ntabwo yari ahari, uyu munsi nubwo yari ahari, ndetse agahabwa umwanya, ntibyabujije ko urubanza rwongera gusubikwa.

Abacamanza b’urukiko rukuru bakaba batangaje ko Ntaganda azasomerwa imyanzuro tariki 20 Mata 2012.

Ntaganda Bernard yatawe muri yombi tariki 24 Kanama 2010 ashinjwa amacakubiri, gukangurira abaturage kwanga ubuyobozi buriho n’ibindi. 

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ngibyo, nguko!!!!!!!!

  • Ibirego biragwira!!Iki kirego ni”ubusutwa”

  • Ibitangaza : Kubona USA na Israel bishimira ndetse bakanafasha abarwanyi bizwi neza ko bashobora kuba bakorana na Al Qaeda. Kubona USA na Israel bari gushaka ndetse bakaba baranemeye ko ibikoresho byabo(puppets) bihirima kandi bazi neza ko “Intagondwa” zishobora guhita zitsinda amatora(kandi ni nako biri kugenda). Kubona Uncle SAM na “Chosen People of God” baha intwaro al Qaeda(Libya na Syria) Abareba hafi barakeka ko batazi ibyo bakora. Ukuri : Barashaka ko intagondwa zifata ubutegetsi hanyuma Israel igahita yereka amahanga ko ikikijwe n’intagondwa ko iramutse itagize icyo ikora ishobora gusibanganwa kw’ikarita y’isi. Ubwo Israel izahita itangira intambara ndende(hashobora kwifashishwa Nuclear arms) irawnye Iran, Egypt, Pakistan, Gaza… Abasoma”ubuhanuzi ” bwa bibiliya ubanza aka gakoryo karabihishe. Bazasome ubuhanuzi bwa Islam icyo bita Al Dajjal(anti-christo). Israel rero izahita igaragara nk’igihugu cy’igihangange ihite isimbura usa kuruwo mwanya(ruling state of the world).(ibaze impamvu USA idashaka gutera Iran kuko izi ingaruka bizagira k’ubuhangange bwayo ariko urebe ukuntu Israel ikomeje kubishyuhamo). Egypt yo yamaze kugotwa(Libya), Pakistan nayo iragoswe(Afghanistan na India), na Turquie nayo Ubu iragoswe.

  • Nonese iyo urubanza rwasubitswe batangaza igihe cyo kurusoma? Cg batangaza igihe cyo kurusubukura? Hano sinzi niba mubivuze uko biri!!!

  • Ni hatari kabisa! Imana nikugirira neza ujye uyiturira mu biremwa byayo kuko iyo igukuyeho amaboko na satani akwereka ibihembo bye..

Comments are closed.

en_USEnglish