Digiqole ad

Abahohotewe n’inyamaswa zo muri Pariki bagiye guhabwa impozamarira

Byemejwe kuri uyu wa gatanu ubwo kuri Telecom House ku Kacyiru ikigo gishinzwe iterambere RDB n’ikigo gishinzwe kugoboka abononewe  (Special Guarantee Fund) byahererekanyije amadosiye y’abagomba guhabwa izo mpozamarira.

Rica Rwigamba na Bernardin Ndashimye uyobora Special Guarantee Fund
Rica Rwigamba na Bernardin Ndashimye uyobora Special Guarantee Fund

Abagomba guhabwa izi mpozamarira ni abaturage bangirijwe n’inyamaswa, bakomerekejwe cyangwa bimuwe n’ibikorwa byakorewe muri Pariki z’Akagera, Nyungwe n’Ibirunga.

Ku kibazo cy’uko aba bantu batinze guhabwa impozamarira zabo, Madame Rica Rwigamba uhsinzwe iby’ubukerarugendo muri RDB yavuze ko byatinze kuko bitari gukorwa bidakurikije itegeko ryari ritaratorwa.

Yavuze ko abagomba guherwaho bahabwa impozamarira, ari abangirijwe ibyabo mbere y’abandi hakurikijwe igihe bagiye babibemenyeshereza ubuyobozi.

Bernardin Ndashimye uyobora iki kigo gishinzwe kugoboka abononewe n’inyamaswa we yatangaje ko mu mateka y’u Rwanda ari ubwa mbere umunyarwanda agiye kwishurwa na Leta ibyangijwe n’inyamaswa. Bityo ko ari amateka mashya yagomba ga kwitonderwa mu gushyira mu bikorwa

Yagize ati: “Twajyaga dusaba abantu gukunda inyamaswa no kuzibungabunga ariko tukirengagiza ko nazo hari igihe zitaborohera, zikabangiriza. Ni igihe rero cy’uko Leta ibariha ibyo nazo zabangirije kuko zo zitakwshyuzwa ibyo zangije”.

Ibigega byo gutanga bene izi ndishyi, henshi mu bihugu bya Africa ngo byagiye bifunga imiryango. Ubuyobozi bw’iki kigega na RDB bemeza ko bazakora ibishoboka iki kigega kikagumaho kandi ntigihombe, mu gihe cyose bazaba bafatanya n’abaturage mu kubungabunga ubuzima bw’urusobe rw’ibibakikije rwinjiza amafaranga avuye mu bakerarugendo.

Abazishyurwa ku ikubitiro ni abangirijwe n’inyamaswa bakabigeza ku buyobozi bikandikwa bigashyingurwa neza. Naho ababimenyesheje ubuyobozi ntibubyemere bo ntibajurire ngo ibi ntibizagarukwaho.

Gahunda yo gutanga impozamarira izahera ku batuye i Rwimbogo mu ntara y’Iburasirazuba ahazatangwa impozamarira ku bagera ku 133, hari abadni baturiye Pariki y’Akagera nabo bagera kuri 306 ibirego byabo bizasubizwa, abagera kuri 34 baaturiye pariki ya Nyungwe ndetse na 14 baturiye pariki y’Ibirunga.

Amafaranga azajya akoreshwa muri iki kigega kitaratangira imirimo yacyo neza, ni azajya ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda agera kuri 5%, nk’uko itegeko rya Minisitiri w’Intebe ryashyizeho iki kigega ryabigennye.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Well, very well indeed. That is what they call “Real Process Innovation”…..

    Mu by’ukuri ubukerarugendo bufitiye inyungu nini igihugu cyacu. Ni ikimenyimenyi, magingo aya, nibwo bwinjiza amahera menshi kurusha ibindi byose….

    Iyo nitegereje ukuntu yaba Tanzania yaba Kenya baturusha ahantu heza abakerarugendo bakunda gutemberera, nsanga rwose u Rwanda twarakoze iyo bwabaga, ngo utuntu duke dufite tutubyaze umusaruro mwinshi….

    KWITA IZINA. Aha ndashima mbikuye k’umutima ukuntu Leta n’abaturage bafatanya maze bakabungabunga ibidukikije, byaba ibyimeza byaba inyamaswa. Aha harimwo akarusho karenze. Maze rero koko ariya mafaranga 5 % azakoreshwe neza neza, kuko buri wese muri community azaba yiboneye akamaro nyakuri ubukerarugendo budufitiye….

    CITIZEN-BASED DEVELOPMENT. Usibye amakabyo, umuntu uzongera guhakana ko iwacu i Rwanda iterambere atari ubuhoro, uwo muntu muzamunyereke. Jyewe Ingabire-Ubazineza, navukanye impano yo gusetsa mvukana impano yo kumenya kwishongora (iyo bibaye ngombwa). Uwo muntu nzamwishongoraho buke bwire, maze agende yimyiza imoso!!!!….

    HARAKABAHO ABANYARWANDA N’U RWANDA RWABO. HARAKABAHO ABAYOBOZI BOSE N’ABAYOBORWA TWESE. IMANA IDUHEREKEZE KANDI ITURINDE. UBUZIRAHEREZOOOOOO…..

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

  • RDB, well done that great for our Country and for the development of the population!

Comments are closed.

en_USEnglish