Digiqole ad

Abayobozi b’ingabo muri Ethiopia baje kugira ibyo bigira ku ngabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki 29/2/2012 Ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura, Minisitiri w’Ingabo Gen.James KABAREBE yakiriye mugenzi we Minisitiri w’ingabo wa Ethiopia mu rwego rwo gusangira  ubunararibonye mu bikorwa bya gisirikare.

Abayobozi b'ingabo z'u Rwanda na Ethiopia bungurana ibitekerezo
Abayobozi b'ingabo z'u Rwanda na Ethiopia bungurana ibitekerezo

Aba ba ministre b’ingabo, bavuganye kandi ku bijyanye n’ubwiteganyirize bw’abasirikare n’ibindi byatuma imibereho y’umusirikare irushaho kuba myiza.

Breham Abera, Ministre w’Ingabo wa Ethiopia, yatangaje ko yaje mu Rwanda kuko igihugu cye cyifuza kugira ibyo cyigira ku gisirikare cy’u Rwanda mu byiza cyagezeho.

Bimwe mu byo yavuze ko yavanye mu Rwanda, harimo ikigega cy’ubwiteganyirize bw’abasirikare kibaha inguzanyo zirimo izo kubaka cyangwa kwikorera ibindi bikorwa byabagirira akamaro.

Breham n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi, aho ngo bari kwitegereza imikorere y’ibigo by’imari iciriritse bya gisirikare bya CSS Zigama.

Mu 2010, ubuyobozi bw’ingabo muri Ethiopia bwari bwashyizeho ikigo bwise ‘Army Foundation’ kigamije gufasha abasirikare baho kwikura mu bukene, gusa ngo ntibyagenze uko babyifuzaga nkuko byatangajwe na Braham Abera, ariyo mpamvu baje kugira ubumenyi bavana mu Rwanda.

Ministre w'ingabo Gen James Kabarebe na mugenzi we Braham Abera
Ministre w'ingabo Gen James Kabarebe na mugenzi we Braham Abera

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ethiopian defense minister, you are so welcome!Rwose nimuze murahure ubumenyi,ubuhanga,no kwiteza imbere twarushije abandi, tubikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu. Be felt happy, secured in our peaceful nation.
    Thanks

  • uyu muyobozi ko asa neza neza nabanyarwanda akitwa Abera.

  • komeza ube ubukombe mugutanga urugero RWANDA, ibi bintu nibyagaciro k`Umunyarwanda ukunda u Rwanda n`Abanyarwanda.

  • Iki gikorwa kirashimishije kandi kiraryoshye, mba mbaroga…..

    That is genuine cooperation between two, very important institutions of our mutual countries. Yes we are the same, yes we are brothers and sisters…..

    Bavandimwe, rero muramenye ntihagire unyumva nabi!!!

    Ntabwo jyewe Ingabire-Ubazineza mpfa kogeza no gushimishwa n’igikorwa nta mpamvu ndende nshingiyeho…

    SOUTH-SOUTH COOPERATION. Impamvu nishimye cyane buri wese aramutse asesenguye arahita ayumva….

    Kuva Afrika yabona ubwigenge jyewe nsanga, ubu magingo aya, aribwo dutangiye koko kwegerana no gufatanya. Kera muri za 1970 ibi twahoraga tubyifuza ariko byahereraga mu mvugo gusa, cyangwa mu ruzinduko rw’abakuru b’ibihugu gusa. None nimwirebere ukuntu dusigaye dufatanya na Nigeria, Congo-Brazzaville, Uganda ndetse na India….

    Abayobozi bacu bo muri za 1960 bahataniye ubwigenge, abayobozi b’ubu nyuma ya 2000 barimwo barahatanira ITERAMBERE LIRAMBYE RY’AFRIKA….

    NDABASHYIGIKIYE BYIMAZEYO. NDABASABIRA BURI MUNSI. MURAGAHORANA IMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

  • asa na banyarwanda ndetse nizina “ABERA” ashobora kuba ari NSANZ’ABERA.

Comments are closed.

en_USEnglish