KOICA ni Ikigo mpuzamahanga cy’abanyakoreya y’Amajyepfo, kikaba gitera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 14 Werurwe cyemeje ko kigiye gutera inkunga akarere ka Nyaruguru ingana na miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi byatangajwe na Lee Sangan wari uhagarariye izi ntumwa za Korea y’Amajyepfo. Iyi nkunga ikaba izanyuzwa mu bikorwa bitandukanye by’imishinga […]Irambuye
Urubanza rukaba rwakomeje humvwa ibisobanuro bya Ingabire, aho yisobanuraga ku bimenyetso birimo inyandiko(E-mail) yagiye yandikirana n’abasirikare baregwa mu rubanza rumwe akaba ari nabo bamushinja kuba barakoranaga muri FDLR. Kuri uyu wa gatatu abunganira INGABIRE Victoire aribo, Maitre Gatera Gashabana na IAN Eduard batangarije urukiko ko ibimenyetso barega INGABIRE ko ari ibihimbano kugira ngo INGABIRE afungwe. […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ku tariki 14 Werurwe 2012 ku nteko shingamategeko habereye inama yateguwe n’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga amategeko, ifite inshingano zo guha urubuga Abagize inteko zishinga amategeko ku isi hose bagakora ubuvugizi ku icungwa ry’umutungo no gukorera mu mucyo mu bigo by’imari. Afungura inama mpuzamahanga mu guteza imbere urwego rw’abikorera muri Afurika Perezida Paul […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi hakorera imiryango 23 mpuzamahanga itegamiye kuri Leta itatu muri yo ariyo La Benevolencija, NCA ndetse na Vision for a Nation ikaba ngo idakora kandi ngo ntibiterwa n’ubushobozi buke. Umunyamabanga Uhoraho w’Akarere ka Gicumbi Nduwayezu Anastasie yadutangarije ko imiryango mpuzamahanga, abikorera na sosiyeti sivile bahura rimwe mu gihembwe hagamijwe kugaragaza ibyo iyo […]Irambuye
Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ko abana bagera kuri 39 batwaye inda z’indaho biga mu mashuri yisumbuye muri aka karere. Yakomeje atangaza ko bibabaje cyane kuba abana nk’aba bakiri bato batwara inda kandi bakiga, avuga ko ibi bigaragaza ko hari ikibazo mu miryango kerekeranye n’uburere ibi […]Irambuye
Inzobere mu buhinzi zitangaza ko ibihingwa bimenyerwa n’udukoko cyane ndetse bigatuma tugenda duhererekanywa hagati y’ibihingwa biri mu bwoko bumwe maze tukaba karande. “Guhinduranya imyaka mu murima ni byiza urugero rufatika rugaragaza ukuri kwabyo ni nk’ibirayi n’inyanya, ibi byombi bikomoka mu muryango umwe, bikaba rero atari byiza kubisimburanya mu murima umwe, kuko bituma udukoko dukomeza kororoka […]Irambuye
Kuri uyu 13 Werurwe 2012 kuri Hotel Umubano Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) yashize ahagaragra igitabo gikubiyemo gahunda yihaye zo guteza imbere gahunda y’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, mu rwego rwo gushyigikira politiki ya leta y’u Rwanda yo guteza umugore imbere mu bice byose. Minisitiri Agnes Karibata yatangaje ko icyo gitabo kigamije kuyobora ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri […]Irambuye
Hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe hagamijwe kumenya ikigereranyo cy’ihohoterwa mu turere tw’u Rwanda, uturere twa Kamonyi na Gakenye nitwo turangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina kurusha utundi twose mu gihugu. K’ubushakashatsi bwa kozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurisha mibare kubufatanye n’Umuryango w’abagabo uharanira uburinganire hagati y’umugabo n’umugore RWAMAREC, bwagaragaje ko ukarere twa Gakenke na Kamonyi […]Irambuye
Mu murenge wa Kimihurura mu mudugudu wa Urumuli, mu ijoro rya keye ryo kuwa 12 rishyira 13 Werurwe, ahagana saa saba z’ijoro igikuta cy’inzu cyagwiriye abana babiri bari baryamye maze umwe muri bo yitaba Imana. Bwana Azabe Jean Nepo se wabo w’aba bana mu kiganiro n’UM– USEKE.COM yagize ati: “Umuturanyi w’uyu muryango yasenyaga inzu ye […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu, tariki 10 Werurwe nibwo umuryango wa Tuyisenge Elie na Ingabire Sylvine n’abana babo babiri ndetse n’umusore witwa Patrick, bageze mu Rwanda baturutse muri Zambia, aho bari bamaze imyaka umunani ari impunzi. Tuyisenge hamwe n’umugore we Ingabire, batangaje ko n’ubwo bafashe icyemezo cyo gutaha kubwo gukunda igihugu cyabo no kukiboneramo […]Irambuye