MIDMAR na UN bemeranyijwe gufatanya mu bibazo by’ibiza n’impunzi
Kigali, 1 Werurwe 2012 – Ku kicaro cya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Minisitiri Gen. Marcel Gatsinzi uyihagarariye na Aurelien Agbanonci wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye basinye amasezerano y’ubufatanye mu gucunga Ibiza n’ikibazo cy’impunzi.
Gen Gatsinzi yatangaje ko gushaka ubufatanye ari ngombwa kuko gucunga Ibiza bisaba ubushobozi bwinshi n’ubunararibonye butandukanye ariyo mpamvu bishimiye kubifatanya n’Umuryango w’Abibumbye.
Aya masezerano y’ubufatanye ngo azafasha MIDIMAR guhangana ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere , ndetse no gufasha mu icyurwa ry’impunzi nkuko byatangajwe na Gen Gatsinzi.
Umuryango w’Abibumbye ubicishije mu ishami ryawo ryo gucyura impunzi ngo usanzwe ubibafashamo. Aya masezerano azatuma UN ishyira izindi mbaraga mu gushishikariza abanyarwanda bakiri mu buhunzi gutaha.
Uwari ahagarariye Umuryango w’Abibumbye, Resident Coordinator Aurelien AGBANONCI yatangaje ko koko ubu bufatanye buzasubiza ibyifuzo by’u Rwanda ku bibazo by’ibiza ndetse n’iby’impunzi.
Aya masezerano ariko ntaje gusimbura ubufatanye bwari busanzwe buri hagati y’iyi ya MIDIMAR, imaze imyaka ibiri ishinzwe, n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko byatangajwe na Aurelien AGBANONCI.
Daddy SADIKI RUBAMGURA
UM– USEKE.COM