Munyantwari Alphonse Guverineri w’intara y’Amajyepfo arasaba abaturage b’iyi Ntara bagituye nabi guhindura imyumvire ndetse no kwihuta gutura ku midugudu. Ibi abaturage babisabwe bahabwa ingero z’abaherutse gusenyerwa n’ibiza by’imyuzure, byibasiye ahanini abaturage batuye nabi mu karere ka Muhanga ndetse no Nyabihu mu majyaruguru y’u Rwanda. Abaturage bamaze gutura ku midugudu mu murenge wa Mushishiro mu karere […]Irambuye
Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiwe umugore w’itwa Isabelle Umutesi n’umugabo w’itwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye. Amakuru yamenyekanye ubwo Francois Bizimana, umugabo wa Umutesi, yamenyeko umugore we yakodesheje inzu asigaye acyuramo abandi bagabo nyuma y’uko bagiranye ibibazo […]Irambuye
Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012. Uyu mubyeyi ubyaye uburiza (umwana wa mbere), yabyariye mu bitaro bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke abyara neza ariko uruhinja ruvuka […]Irambuye
Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/05/2012, baboneraho kugaya muganga wari waraminuje nka Theodore Sindukabwabo wagize uruhare rutaziguye mu byabaye mu Rwanda. Nyuma yo kuzenguruka urwibutso, umwe mubari muri icyo gikorwa yabwiye Umuseke.com ko icyamukoze ku mutima […]Irambuye
None kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama harimo ikibazo cy’ibiza byibasiye uturere tw’amajyaruguru y’u Rwanda, ndetse na gahunda yo kurangira ibiyobyabwenge yatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko, n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi. Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye […]Irambuye
Biteganyijweko inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zizafunga tariki 16/06 uyu mwaka, Domitila Mukantaganzwa ukuriye izi nkiko akaba yatangaje kuri Radio Rwanda ko Gacaca igiye kurangira iciye imanza 1 951 388. Muri izi manza yasobanuye ko ababuranishijwe bagashyirwa mu rwego rwa mbere ari 31 453, abagera ku 649 599 bashyizwe mu rwego rwa kabiri naho mu […]Irambuye
Umunyeshuri wimenyerezaga umwuga Ntahondereye Jean Baptiste ku bitaro bya Bushenge yateye urushinge rwa kinini ( Quinine) umwana witwa Adelaide Nishimwe ahita yitaba Imana nkuko byemezwa na Police i Nyamasheke. Uyu musore wimenyerezaga umwuga kuri ibi bitaro bya Bushenge yateye urushinge uyu mwana kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ahita ahunga ntiyongera gukandagira ku bitaro. Mu gukora iperereza abashinzwe umutekano […]Irambuye
24 Gicurasi – Alphonse Munyatwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, niwe kuri uyu wa kane wari imbere y’akanama gashinzwe imikoreshereje y’umutungo wa Leta, asobanura uko ingengo y’imari yagenewe iyo ntara umwaka ushize yakoreshejwe. Muri rusange Alphonse Munyatwari yagaragaje ko ingengo y’imari yakoreshejwe neza nkuko byari biteganyijwe, ibi bigaragarira mu bisubizo yagiye atanga ku bibazo yabazwaga. Munyetwari ariko […]Irambuye
Hassan Bubacar Jallow, Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yasabye ko hashyirwaho akanama k’abacamanza bo kwiga uburyo amadossier y’urubanza rwa Lt Col Munyarugarama Pheneas yakoherezwa mu Rwanda. Uyu musirikare wahoze ayobora ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki 14 Kamena 1994, akekwaho uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi, akaba ariko kugeza […]Irambuye
Imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu umusaruro w’ubuhinzi abayituye bari bateze mu mirima yabo yangijwe bikomeye n’imvura ihaherutse, ibi bikaba bituma abo mu mirenge itaragezweho n’ibyo biza basabwa gukora cyane kugirango bongere umusaruro uzafashe abaturanyi babo bahuye n’isanganya. Hegitari nyinshi z’imirima y’ibirayi, ibigori, ibishyimbi, ingano n’ibindi zo mu mirenge nka Mukamira, Shyira, Jomba, Rugera […]Irambuye