Digiqole ad

Nyabihu: Abahinzi batibasiwe n’ibiza bazagoboka abo mu mirenge yangirijwe

Imwe mu mirenge igize Akarere ka Nyabihu umusaruro w’ubuhinzi abayituye bari bateze mu mirima yabo yangijwe bikomeye n’imvura ihaherutse, ibi bikaba bituma abo mu mirenge itaragezweho n’ibyo biza basabwa gukora cyane kugirango bongere umusaruro uzafashe abaturanyi babo bahuye n’isanganya.

Uko bafatanyije mu muganda wo gusubiranya ibyangijwe n'ibiza ngo niko bazafatanya mu kurwanya inzara ihangayikishije abibasiwe/photo Orinfor
Uko bafatanyije mu muganda wo gusubiranya ibyangijwe n'ibiza ngo niko bazafatanya mu kurwanya inzara ihangayikishije abibasiwe/photo Orinfor

Hegitari nyinshi z’imirima y’ibirayi, ibigori, ibishyimbi, ingano n’ibindi zo mu mirenge nka Mukamira, Shyira, Jomba, Rugera na Muringa zangijwe bikomeye n’imyuzure kuburyo hari impungenge ko mu minsi iri imbere hashobora gutera inzara kuri aba baturage kuko ibyari kuzabatunga byangiritse.

Cyakora abaturage bo mu mirenge ya Karago, Jenda, Kabatwa, kintobo, Rurembo na Rambura ntabwo bagezweho cyane n’iyo myuzure ngo yangize imyaka yabo.

Mukaminani Angela, Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu  n’iterambere avuga ko bari gushishikariza abaturage bo muri iyi mirenge itarahuye n’ibiza gushyira imbaraga mu kongera umusaruro wabo kugirango bazafashe abaturanyi babo bazahajwe n’imyuzure.

Abatuye muri iyi mirenge nabo bemeza ko bumva bakwiye kugira icyo bakora kugirango bagoboke abo bavandimwe babo babuze umusaruro wari kuzabatunga.

Kamwezi Vestine umuturage wo mu murenge wa Jenda yagize ati: “ Abavandimwe b’i Rugera ubu bafite ubwoba bw’inzara. Ariko tugiye gukora ibishoboka twongere umusaruro tuzabahe, cyangwa se tubahahire kuri macye kuko bahuye n’ibyago

Akarere ka Nyabihu kagizwe n’imirenge 12, n’abaturage bagera ku 298 386, bibumbiye mu ngo 61 741 ku buso bwa km2 535.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nibyiza

Comments are closed.

en_USEnglish