Digiqole ad

Gacaca irangiye iburanishije hafi imanza miliyoni ebyiri

Biteganyijweko inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zizafunga tariki 16/06 uyu mwaka, Domitila Mukantaganzwa ukuriye izi nkiko akaba yatangaje kuri Radio Rwanda ko Gacaca igiye kurangira iciye imanza 1 951 388.

Domitila Mukanaganzwa uyobora Inkiko Gacaca/Photo Internet
Domitila Mukanaganzwa uyobora Inkiko Gacaca/Photo Internet

Muri izi manza yasobanuye ko ababuranishijwe bagashyirwa mu rwego rwa mbere ari 31 453, abagera ku 649 599 bashyizwe mu rwego rwa kabiri naho mu rwego rwa gatatu hashyirwa abagera kuri 1 270 336.

Mukantagazwa yavuze ko kuburanisha mu nkiko Gacaca byahaye urugero amahanga n’abandi benshi bibazaga uko abagize uruhare mu bwicanyi mu 1994 bazakurikiranwa, kuko ngo iyo zijyanwa mu nkiko zisanzwe byari kuzafata imyaka myinshi cyane.

Yavuze ko Inkiko Gacaca zaburanishije zishingiye ku Ukuri ku buryo bushoboka, nubwo bwose hari abatsinzwe imanza ariko batemera ko batsinzwe. Imanza zizaza nyuma yo gufunga kwa Gacaca zikaba ariko zizajyanwa mu nkiko.

Nubwo ariko nyinshi mu manza zaciwe zikarangira, ariko ngo ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ryakomeje kuba ikibazo.

Inkiko Gacaca zari mu gihugu zigera ku 8 140 ahatandukanye mu gihugu,  zashyizweho na Leta mu 2001 zitangira imirimo yazo tariki 18/06/2002.

Izi nkiko zishingiye ku muco nyarwanda zishyirwaho zari zifite intego zo gutanga  Ubutabera bwunga kandi bwihuse nkuko byatangajwe mu gihe izi nkiko zatangizwaga.

Izi nkiko zaburanishije abantu zibashyira mu byiciro, ikicro cya mbere kigizwe n’abantu bateguye bakanatanga amabwiriza yo kwica, kirimo kandi abicanyi bamenyekanye cyane ndetse n’abafashe abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ikiciro cya kabiri kirimo abashyize mu bikorwa ubwicanyi cyangwa bagerageje kwica. Ikiciro cya gatatu cyo cyashyizwemo abakoze ibikorwa by’urugomo ku bahigwaga. Ikiciro cya kane cyo cyashyizwemo abantu bagize uruhare mu gusahura imitungo y’abandi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni gute umuntu yica abantu akababarirwa, agasubizwa mu buzima busanzwe, agahabwa ibye, ariko umuntu wasahuye agaterezwa ibye byose ntasigarane namba agasigara yangara, ese koko ubwo ni ubutabera??????

Comments are closed.

en_USEnglish