Nyamirambo – Kuri uyu wa kane ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge Leon Mugesera n’umwunganizi we Maitre Mutsinzi Donat bari bongeye kugera imbere y’Urukiko maze basaba andi mezi abiri yo kwiga neza dossier ya Mugesera. Leon Mugesera atanga impamvu ashaka andi mezi abiri, yasobanuye ko dossier yayihawe tariki 18 Gicurasi uyu mwaka, bityo ko mu minsi […]Irambuye
23 – 05 – 2012 Mu gutangiza inama y’umuryango w’abacamanza bo mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba, Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi yatunze agatoki bamwe mu bacamanza mpuzamahanga ku kuba batubahiriza amahame agenga ubutabera mpuzamahanga, aho yagaragaje nka zimwe mu nyandiko zashyizweho mu buryo budahwitse kubwo guta muri yombi bamwe mu baturage b’abanyarwanda ndetse na […]Irambuye
Mu kiganiro kirambuye Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagiranye n’ikinyamakuru the independent yagize icyo avuga kuri Laurent Nkunda, Gen Bosco Ntaganda ndetse na Allain Juppé wagarutsweho kenshi mu mibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa. Umuryango w’abibumbye mu minsi ishize wavuze ko uhangayikishijwe n’ibiri kubera muri DRC, ibi Mushikiwabo yashimangiye ko n’u Rwanda biruhangayikishije kuko birureba […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Telecom House, Ministre w’Urubyiruko Nsengimana Philbert yavuze ko abacuruza ibiyobyabenge bahawe amezi atandatu yo kuba baretse ubwo bucuruzi kuko ngo nyuma amategeko azabahana yihanukiriye. Gukangurira abacuruza ibiyobyabwenge kubireka Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano zayo ngo igiye kubifashwamo n’inzego zibanze kuva ku mudugudu, iki gikorwa kikazafata amezi atandatu. […]Irambuye
Ku cyumweru tariki ya 20 gicurasi 2012 abagize inama nkuru y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda AMUR wari mu gikorwa cyo gutora inzego zitandukanye zirimo Mufti wungirije w’u Rwanda n’ushinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda uzwi ku izina rya Kadhi mukuru. Abatowe harimo Sheikh Nsengiyumva Jumaatatu watorewe umwanya wa mufti w’u Rwanda wungirije, mu nama nkuru […]Irambuye
19 Gicurasi – Mu nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro ya 15, yaberaga ku muryango wita ku mbabare Croix Rouge ku Kacyiru, Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga Nsengimana Philbert n’abandi bayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’igihugu bakanguriye urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga no guhanga imirimo. Urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwitabiriye inama rusange ku rwego rw’igihugu, rurasabwa kuba umusemburo […]Irambuye
Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma, imiryango igera ku 13 000 imaze kubona amashanyarazi muri gahunda igikomeza nkuko byemezwa n’ubuyobozi muri aka karere. Mu mirenge cumi n’ine igize akarere ka Ngoma ubu isigaye ntirenze ibiri nayo ngo gahunda ni vuba ikagerwaho n’umuriro. Abaturage bagejejweho amashanyarazi bemeza ko ubuzima […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere muri Lemigo Hotel, Rwanda Peace Academy yatangije ku mugaragaro amahugurwa (Senior Mission Ledears Course) agamije guhugura abayobozi bajya mu butumwa bwa L’ONU. u Rwanda rufatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ishami ryayo ryo kubungabunga amahoro kw’isi,UNDPKO bateguye aya mahugurwa yahurije hamwe abahagarariye ibihugu 25, akazamara ibyumweru bibiri. Aya mahugurwa yagenewe abayobozi b’ingabo n’aba […]Irambuye
Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa aremeza ko kuva tariki 21 Gicurasi uyu mwaka, Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo azaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Ubushinwa. Ku butumire bwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Yang Jiechi, Ministre Mushikiwabo azasoza uruzinduko rwe tariki 26 Gicurasi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa Hong Lei mu […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa gatanu, ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali harakoreshwa uburyo bushya bwo kwinjira ni gusohoka mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo bwitswe “Automated Passenger Clearence System” umugenzi yinjira mu gihugu hatabayeho guhura na ofisiye wa migarasiyo. Umugenzi anyura mu marembo abiri yashyizweho yifashishije pasiporo cyangwa laissez-passer kumuryango wa mbere, naho kumuryango wa […]Irambuye