Digiqole ad

Nyamasheke: Ntahondereye yateye umwana urushinge yitaba Imana

Umunyeshuri wimenyerezaga umwuga Ntahondereye Jean Baptiste ku bitaro bya Bushenge yateye urushinge rwa kinini ( Quinine) umwana witwa Adelaide Nishimwe  ahita yitaba Imana nkuko byemezwa na Police i Nyamasheke.

Ntahondereye mu maboko ya Police/photo RNP
Ntahondereye Jean Baptiste mu maboko ya Police/photo RNP

Uyu musore wimenyerezaga umwuga kuri ibi bitaro bya Bushenge yateye urushinge uyu mwana kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ahita ahunga ntiyongera gukandagira ku bitaro.

Mu gukora iperereza abashinzwe umutekano baketse ko uyu musore ashobora kuba yarahungiye muri Congo aho yigaga, nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, yaje gutumwaho n’ibitaro ngo agaruke ku kazi maze afatwa kuri uyu wa kane tariki ya 24/05/2012 .

Abajijwe niba koko ariwe  wateye urushinge uyu mwana, yiyemereye ko  ariwe koko, avuga ko yarumuteye ku kuboko agahita yitaba Imana bityo nawe ahita agira ubwoba ahitamo guhunga.

Uyu musore ubu afungiye kuri  sitasiyo ya police ya Ruharambuga, mu gihe iperereza rigikorwa mu kureba niba yaba ari impanuka cyangwa yarabikoze abigambiriye dore ko yimenyerezaga umwuga. Ubu abaganga b’impuguke bakaba batangiye gusuzuma umurambo w’umwana .

Ibitaro bya  Bushenge biherereye mu ntara y’ uburengerazuba mu karere ka Nyamasheke bikaba byarafunguwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2011 nyuma yo kuvugururwa.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bene umwana tubifurije kwihangana, kdi iperereza rikorwe neza bamenye ukuri.

  • None se ibitaro bya Bushenge bya kera ntaranabaho, ubwiye abantu ko ari ibyo muri 2011, uwabisoma yagira ngo ni ibitaro bishya!

  • kuki mudasobanura aho yiga,nubwoko bw’umuti yaba yaramuteye.gusa imiti yose igira effets secondaires bityo ntawe bitabaho atanabigambiriye.pole sana BAPTISTE na famille ya nyakwigendera.

  • bibaho, ni accident nk’izindi. bene umwana tubifurije kwihangana.

  • Iyo ni accident kyane kyane ko we yanimenyerezaga umwuga.
    Twihanganishije ababyeyi ba nyakwigendera.

  • Famille y,umwana yihangane ni accident yagize gusa koko mwatubwira ubwoko bw,umuti yamuteye uko witwa ese umwana yari afite imyaka ingahe se? yamuhaye dose ingana ite?

  • ntibikwiye ko ubuzima bw’umuntu buteshwa agaciro ako kageni.niba umuntu yimenyereza umwuga cyane cyane urebana no kuvura ,abashinzwe kumenyereza umuntu kuki batamuba hafi ngo bamenye ubwoko na dosage by’umuti?bizabazwa nde? indishyi?

  • none se uyumunyshuri yiga he se? byagenze gute mutubgire uko byagenze ahari twatanga ibitekerezo neza ikindi kandi abantu bafasha abanyeshuri muri stage usanga nabo babatererana cyane .

  • kuki ibintu nk’ibyongibyo nan’ubu amasomo ntibayabonye igihe abastagere bahereye bica abantu k’ubwubumenyi bwabo buri hasi ,kuki batagira icyo bahindura ,njye inama nagira abantu bagiye kwivuza biribube ngombwa y’uko babatera inshinge babanze bagenzure niba atari abastageres nibabona aribo ntibakemere ko babatera urushinge muganga ufite uburambe atahibereye ngo akurikirane icyo gikorwa uko kiri kugenda, iyo famille y’uwo mwana iko igire kwihangana kandi nk’abanyarwanda dukomeje kwifatanya nabo mukababaro Imana ikomeze ibarinde

    • Mutwarasibo rero icyo nakwibwirira ni uko umunsi wageze uratabaruka byanze bukinze none se abapfa bose ni uko baba bazize abastagiaires? Njye nakoze stage nk’uyu mugenzi wanjye ariko nagize amahirwe mbyitwramo neza(Imana ishimwe) none ubu ndi Muganga wemewe n’amategeko bientot nditwa Doctor! Tureke rero kwishyiramo aba stagiaires.

  • iyo famille ikomeze igire kwihanga kandi nk’abanyarwanda dukomeje kwubifuriza kugira ubutwari bwo kudaheranwa n’agahinda Imana ikomeze ibarinde kandi turizera tudashidikanya ko IMANA IMANA IZABASHUMBUSHA UNDI MWANA

  • uyu Baptiste yiga i Bukavu muri Congo k’ umugano ISTC kwa Fonde ku mupaka wa Rusizi(200 metres) muri rya shuri ritemewe muri Congo ndetse no mu Rwanda.uyu Baptiste nu mwarimu yigaga muri week_end gusa.turataza MINISANTE ikurikirane abo bastageres aho i Bushenge hariyo nabandi bomuryo shuri ngo niriku nda!

  • choc anaphilactique cg ibindi bibazo by’umwana yari afite ntiwamenya icyamwishe ariko byose birashoboka,gusa ba encandreur bajye baba hafi yabo bakurikirana kuko reanimation yateye imbere kubamenyereye akazi ari nabo bashobora guscbanura urupfu cg indi mpanuka nkiyongiyo.

  • ibyo bzabazwze abamukoreshaga naho we ararengane ntanicyo yakora nta supervision kuko nta responsabilité afite

  • turasaba leta y’urwanda kujya ikurikirana abantu nkabo kuko ntabwo waba warize gufata ikaramu cg isupane hanyuma ngo ujye kwiga gutera urushinge agombe kuba yaragize ngo ari gukanika kd tuzi ko batanga ruswa kugira ngo babahe amanota kd ikiganga bisaba guhora mu ishuri ugakurikirana nukubikurikirana rero kuko bazatumara

  • Ariko MINISANTE yarikwiye gukurikirana abantu biga Congo muri programme week end kandi bamaze kuba benshi kuko harahendutse gukora mubuzima bw’abantu bisaba ubumenyi bwimitse

  • Abo bantu bose biga Kongo bagomba kwitonderwa muri byose kuko habayo ibintu byo gutekinika bikabije

  • aliko ibintu ntibimeze bon n’ukubera iki harimo tena

Comments are closed.

en_USEnglish