Digiqole ad

Abanyeshuri biga ubuvuzi muri UNR bagaye muganga waminuje nka Sindikubwabo

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda basuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi kuri uyu wa gatanu tariki ya 25/05/2012, baboneraho kugaya muganga wari waraminuje nka Theodore Sindukabwabo wagize uruhare rutaziguye mu byabaye mu Rwanda.

Aba banyeshuri mu by'Ubuvuzi binjira ku rwibutso rwa Gisozi/photo Corneille Killy
Aba banyeshuri mu by'Ubuvuzi binjira ku rwibutso rwa Gisozi/photo Corneille Killy

Nyuma yo kuzenguruka urwibutso, umwe mubari muri icyo gikorwa yabwiye Umuseke.com ko icyamukoze ku mutima ari inzu yagenewe abana, aho berekana ibyo bakundaga, urupfu bapfuyemo, amagambo ya nyuma bavuze atanga urugero rw’umwana wabwiye umubyeyi we ati: “Ihangane MINUAR izadutabara” nyamara bose baje kwicwa.

Uru rubyiruko nyuma yo gusura uru rwibutso, usanga ruhavana imyumvire myiza yo kubaka u Rwanda ruzira amahano nk’aya.

Mu gihe aba basore n’inkumi basuraga uru rwibutso, bakaba biboneye ko umuyobozi mubi nka Theodore Sindukabwabo, wari umuganga waminuje mu buvuzi bw’abana, batagomba kugira imyumvire imeze nk’iye nubwo nabo bari kwitegura kuzaminuza mu buvuzi butandukanye.

Aba banyeshuri bagera kuri 90 biga iby’ubuvuzi kandi bari no kubwimenyereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali bakigera ku rwibutso bakiriwe n’umukozi warwo wabasobanuriye amavu n’amavuko yarwo, ibice birugize, amateka ya Genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, n’ibindi bigize uru rwibutso.

Nyuma yo gusobanurirwa,berekeje kumva zishyinguyemo abazize Genoside bagera ku bihumbi 259, barushyiraho indabyo mu rwego rwo kubaha icyubahiro bakwiye.

Bashyize indabo ku miniri ishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi
Bashyize indabo ku miniri ishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

Nyuma berekeje munzu y’amateka bagenda berekwa ibigize urwibutso, amateka ya Genoside, imitegekere mbere y’ubukoloni, mu gihe cya gikoloni, uko abanyarwanda batanyijwe mu ndererwamo y’amoko, uko repubulika zaje, bamwe bakirukanwa mu gihugu, inzira igana kuri Genoside hifashijwe itangazamakuru, abanyapolitiki babi, amashyaka avangura, intege nke z’umuryango w’abibumbye,n’ibindi.

Aba banyeshuri bahagurukiye kubitaro bya CHUK aho abenshi bimenyereza umwuga
Aba banyeshuri bahagurukiye kubitaro bya CHUK aho abenshi bimenyereza umwuga
Umukozi w’urwibutso asobanurira abanyeshuri uko urwibutso ruteye
Umukozi w’urwibutso asobanurira abanyeshuri uko urwibutso ruteye
Bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Genocide
Bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Genocide
Uru rumuri rwacanywe na Perezida Kagame ruzamara iminsi 100
Uru rumuri rwacanywe na Perezida Kagame ruzamara iminsi 100

Photos/Corneille K

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ABO BANYESHULI N’ABANDI BAREBEREHO

    • ni igikorwa cy’ubutwari kandi bijye bihoraho no mu yindi minsi atari mu cyunamo

  • Aha nonese bazi ko genocide yateguwe nabatarize? egoko nabakiyihakana nabize amashuri menshi cyangwa za diplome zihanitse ntizi kuraho ubunyamanswa abantu bababafite mu mitima yabo bababarigishijwe imyaka myinshi iruta iyo bamara mwishuri ngaho da MAUGESERA we si nunva ngo ni Docteur. G

Comments are closed.

en_USEnglish