Digiqole ad

Gakenke: Umubyeyi yabyaye uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze

Nyiranizeyimana Claudine w’imyaka 20 utuye mu mudugudu wa Buganda, akagali ka Karukungu, umurenge wa Janja mu karere ka Gakenke yibarutse uruhinja rufite amara n’umwijima biri hanze mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 23/05/2012.

Muganga avuga ko nta mahirwe afite yo kubaho
Muganga avuga ko nta mahirwe afite yo kubaho

Uyu mubyeyi ubyaye uburiza (umwana wa mbere), yabyariye mu bitaro bikuru bya Nemba mu karere ka Gakenke abyara neza ariko uruhinja ruvuka amara n’umwijima biri hanze kandi igice cy’inda kibyimbye cyane kubera ko iyo myanya y’umubiri iri hanze.

Dr. Kamugisha Jean Népomuscene wagize uruhare mu kumubyaza avuga ko Nyiranizeyimana yaje kwa muganga tariki 23/05/2012 mu rukerera afite inda nini cyane bigaragaza ko umwana wo mu nda yari afite ibibazo, nyuma y’amasaha ane abyara neza ariko umwana afite amara n’umwijima biri hanze.

Ubufasha bw’ibanze bakoreye urwo ruhinja rukivuka ni ugupfuka iyo myanya y’umubiri iri hanze kuko idashobora gusubiramo no kuguma hamwe maze bashyiramo n’umuti umurinda ubwandu bw’ubukoko.

Kuri uwo munsi, bamwohereje ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) abaganga baminuje mu kwita ku babyeyi na bo babura icyo bamukorera maze bamugarura ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo ari ho akomeza gukurikiranirwa.

Dr. Kamugisha atangaza ko impamvu itera iyo ndwara yitwa « Laparoschisis » itazwi ariko abahanga mu buganga bwa kizungu bavuga ko iyo ndwara ishobora guterwa no kunywa umuti witwa « Pseudoephyrine » ukoreshwa mu mwanya w’ikinya udakunda gukoreshwa mu Rwanda.

Uruhinja rwavutse amara n’umwijima biri hanze. Ahabyimbye mu nda hapfukishije ibitambaro niho amara n’umwijima biri.
Uruhinja rwavutse amara n’umwijima biri hanze. Ahabyimbye mu nda hapfukishije ibitambaro niho amara n’umwijima biri.

Ubusanzwe uko urusoro ruri muri nyababyeyi rugenda rukura ni ko ku mukondo n’iruhande rw’aho hifunga, ariko kuri uwo mwana ntabwo ari ko byagenze, bityo bituma amara n’umwijima biguma hanze ; nk’uko Dr. Kamugisha yakomeje abisobanura.

Urwo ruhinja nta mahirwe rufite yo kubaho uretse gutegura uwo mubyeyi akabasha kubyakira kuko igihe cyose urwo ruhinja rwakwitaba Imana ; nk’uko byemezwa na Dr. Kamugisha.

Mu gahinda kenshi, umubyeyi wibarutse uwo mwana yicaye iruhande rw’uruhinja rwe mu nzu y’abana bavutse batuzuye (néo-natale) avuga ko ameze neza kandi yabyakiriye kuko nta kintu yakora keretse Imana ikoresheje abaganga bakagira icyo bakora.

Abaforomokazi baganiriye n’umunyamakuru wa Kigalitoday dukesha iyi nkuru batangaje ko bidakunze kubaho ko abana bavuka imwe mu myanya y’umubiri iri inyuma. Ariko ngo hari abavuka amara ari hanze kenshi na kenshi bakabagwa bakayasubizamo bakaba abantu bazima ariko abavuka amara n’umwijima biri hanze bemeza ko ari bwo bwa mbere babibonye.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • God have mercy.

  • IMANA ITUBABARIRE KANDI IRUGIRIRE IMPUHWE. MANA TABARA UWO MWANA.

  • Yeeweeeh,Mana tuziko ushobora byose.arko kdi ninawe uzi ibidufitiye akamaro ukore ugushaka kwawe kuri uyu mwana.

  • gira kwihangana IMANA izaguah undi naho uwo atabaho kandi izakorera mubangaga bvure ikibondo cyawe mama!!! gusa ihangane cyane

  • Uyu mubyeyi agire ukwihangana.Ariko rero abaganga bacu bazobereye mu byubuzima bw’umubyeyi n’umwana badufashe kwiga no gushaka umuntu wiki kibazo kuko n’ubwo bidakunze kubaho jyewe ndabona biri kugenda byiyongera.Mu kwezi gushize nabonanye na mugenzi wanjye ukora mu bitaro byo muri karongi ambwira ko nabo havutse uruhinja amazuru afatanye n’umunwe ndetse n’umutima uri hanze.Gusa nyuma y’amasaha 24 rwaje kwitaba Imana.Banyarwanda dufatanye dusenge kugirango indwara nkizo zigabanuke.

  • rwose abaganga bo mu rwanda hari igihe baca intege pe! iyi ndwara iravurwa igakira pe! kwitwaza ngo iyo bisohokanye amara numwijima ntibivurwa barabeshye cyane kuko byose inkomoko yabyo ni imwe. numwenge wo mu mukondo uba utarifunze neza mu byumweru 10 na 12 umwana asamwe kd biravurwa bigakira. sinzi impamvu abaganga ba chk bahise bashushubikanya umwana bamusubiza mu cyaro batabanje no gushaka inzobere za fayçal nahandi hose! kereka niba barabonye ari umuturage babw
    ira ibyo bishakiye akemera cg ari nka bya bimmdi byo kwikuraho ibintu ngo bitajya ahagaragara. ikindi nagira inama abagore nuko iyi ndwara igaragara iyo utwite ukiri muto nukuvuga mu myaka 20. niyihangane nta kundi

    • Ninde wundi uzi byabayeho noneho akaba yaravuriwe i Rwanda? Abura ni wowe mbaza kugira ngo wenda abantu bafashanye agerweho? Bwira abanyrwanda kuko birababaje

  • birababaje.

  • Njye numva iyi ari a good opportunity ku baganga kgo bavumbure byinshi! Ntabwo bagombye gutegereza ngo umwana azapfe, ahubwo yagombye at least gupfa barimo kugerageza kumufasha mu buryo bw’ubuhanga. Yenda bamubaga cga se bakora ikindi but not just to wait without trying their best to help the newborn!

    • Ndayisaba please iyi comments yawe irimo ubujiji bwinshi uwakubwira ngo ukore ku gisenge cyinzu wicaye wahakora kandi utahakora unahagaze? none se uwo mwana yavukiye gukorerwaho research?

  • uyu mubyeyi Imana imufashe imuhe undi mwana

  • Seigneur wafashije uyu mwana akabaho ko nubundi igihe yamaze munda yanyina wabigize mo uruhare turabizi ushobora byose tabara

  • Nonese niba nubundi babona ko azapfa ubwo bakoze iki?iyo bagerageza agapfa bari kumukiza ko binashoboka ko bamukiza?ni ubwoba bagize kuko basigaye babafunga njye niko mbibona kuko cyari igihe kiza cyo gusubizamo uyu mwanya ibi bice niba bazi ikibitera nahari anomalie ,kandi ntabwo bari kwihutira kumusubiza iwabo nabyo nubundi bugizi bwa nabi kuki njya numva hari abatabarizwa ngo bafashwe bajye kwivuriza hanze uyu ni uko ntaho bashobora kumukiza ko mu buhinde babishobora cga ni uko ari uw’umukene bumvako ntawabakurikirana ,ubuse bamariye iki uyu mubyeyi iyo bibananiye ntibamwohereza aho babishoboye noneho ikibazo kikaba amikoro,birababaje kandi maman w’umwana yihangane niko umukene azajya atabarwa ntakundi

  • ariko ntimukavuge ngo umwana napfe bamuvuye se byananira ko Imana ariyo ibizi niba azapfa cg azabaho ko iyamurindiye mu nda ishoboye byose no kumurinda, no gukiza byose

  • BIRABABAJE UMUBYEYI KWICARA IMBERE YIKIBONDO KANDI NTABYIRINGIRO AFITE ;GUSA MAMAN NYUMA YABANYABWENGE BISI HARI IMANA KANDI NANYUMA YA ZERU IRAKORA REKA DUTEGEREZE IMANA.

  • Mana fasha uyu mubyeyi, kandi byose tuzi kuri Nyagasani byose bishoboka.

  • Iyo uwo mwana aba ari i Burayi abaganga bari kugerageza, les médecin bakora opération en plusieures étapes…hari abana rwose bakira. C’est une malformation très rare kuko avec les échographies anténatales abaganga barabibona!!

Comments are closed.

en_USEnglish