Digiqole ad

Intara y’Amajyepfo yisobanuye mu nteko uko yakoresheje ingengo y’imari ishize

24 Gicurasi – Alphonse Munyatwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, niwe kuri uyu wa kane wari imbere y’akanama gashinzwe imikoreshereje  y’umutungo wa Leta, asobanura uko ingengo y’imari yagenewe iyo ntara umwaka ushize yakoreshejwe.

Alphonse Munyatwari aganira n'abanyamakuru nyuma yo kubazwa n'akana kabishinzwe uko ingengo Intara ye yahawe yakoreshejwe/photo Rubangura D
Alphonse Munyatwari aganira n'abanyamakuru nyuma yo kubazwa n'akanama kabishinzwe uko ingengo Intara ye yahawe yakoreshejwe/photo Rubangura D

Muri rusange Alphonse Munyatwari yagaragaje ko ingengo y’imari yakoreshejwe neza nkuko byari biteganyijwe, ibi bigaragarira mu bisubizo yagiye atanga ku bibazo yabazwaga.

Munyetwari ariko yavuze ko mu Ntara ayoboye imirenge igifite ikibazo cy’abakozi bake, ugereranyije n’umubare w’abo bagomba guha serivisi, bityo umusaruro batanga ukaba wagaragara nk’udahagije.

Hagarutweho ikibazo cy’Akarere ka Nyaruguru kaje mu turere twanyuma dukennye mu Rwanda ko na Ngororero, nubwo umwaka ushize kari kagenewe na President wa Republika inkunga, ariko ngo iyi nkunga ntabwo ihoraho bityo hakibazwa ingamba zihari.

Guverineri Munyatwari yasobanuye ko inkunga y’amafaranga ako karere kagenewe ari mu nzira kandi azashyirwa mu mishinga y’iterambere rirambye mu kuzamura imibereho y’abatuye kariya karere. Ikindi kandi ngo ni uko turiya turere twombi tuzitabwaho mu ngengo y’imari ikurikira.

Alphonse Munyantwari yasobanuye ko uturere aritwo twikorera budge tuzakoresha ku ngengo y’imari, ariko kenshi usanga dukenera byinshi birenga ibyo ingengo y’imari iba iteganya. Bityo bigatuma hari ibikorwa bimwe na bimwe byitabwaho by’umwihariko.

Iyi gahunda yo gusobanuza abayobozi uko bakoresheje ingengo y’imari bagenewe ikaba yabaga ku munsi wa yow a kabiri, kuwa gatatu tariki 23 Intara y’Iburasirazuba niyo yari yasobanuye uko yakoresheje ingengo y’imari yagenewe ubushize.

Muri iyi nama aba bayobozi baba banagaragaza ibyo bateganya gukoresha ingengo y’imari itaha, Intara y’Iburasirazuba ikaba izagera imbere ya kariya kanama kuri uyu wa gatanu tariki 25 Gicurasi.

Mu nama yo gusobanura uko ingengo yahawe Intara y'amajyepfo yakoreshejwe
Mu nama yo gusobanura uko ingengo yahawe Intara y'amajyepfo yakoreshejwe

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Intara y’amajyepfo iyobowe n’umunyabwenge kandi usobanukiwe n’ibyo akora.
    Iby’akarere kacu ka Nyaruguru byo ni birebire, dukeneye byinshi birenze ubushobozi bw’abagatuye n’abagakoreramo.
    Nawe se nta mashanyarazi, nta mazi ahagije, imihanda yo wagira ngo ni kirazira iwacu, tubure n’agahanda nibura k’amabuye ku buryo kakorohereza na bamukerarugendo n’abashoramali batugana, ubuse Perezida azadutera inkunga ageze he koko; ni ah’umubyeyi Bikira Mariya na Yezu Nyirimpuhwe.

    • ariko ntimugakabye. nta soni zo kuvuga ngo Prezida azaduterai nkunga ageze he. cg ngo ni aha bikiramariya?!! hard work is the key, innovation, there i much to do by you who is there. kuva ejo mugitondo iterambere rya nyaruguru rikubere préoccupation ya mbere urebe ko utazabona igisubizo.

  • nonese ko umubyeyi abaho okibeho yabafashije ahubwo abantu bo mumajyepfo kuki badateza intara yabo imere ngo barize ra hari intiti gusa aliko ntibarekura cash.

  • Ni akazi kanyu mujye mumushima gahoro nanjye ndamwemera ariko nidukomeza kujya tumushima cyane bazageraho bamukureho da! tujye tuvuga tuti ” Warakoze perezida wacu kuduha umuyobozi nk’uyu!”

Comments are closed.

en_USEnglish