Digiqole ad

Arusha: urubanza rwa Lt Col Munyarugarama Pheneas rugiye koherezwa mu Rwanda

Hassan Bubacar Jallow, Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, yasabye ko hashyirwaho akanama k’abacamanza bo kwiga uburyo amadossier y’urubanza rwa Lt Col Munyarugarama Pheneas yakoherezwa mu Rwanda.

Amadossier ya bamwe mu bagishakishwa agiye koherezwa mu Rwanda
Amadossier ya bamwe mu bagishakishwa agiye koherezwa mu Rwanda

Uyu musirikare wahoze ayobora ikigo cya gisirikare cya Gako kuva mu 1993 kugeza tariki 14 Kamena 1994, akekwaho uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi, akaba ariko kugeza nubu agishakishwa aho yaba ari mu bwihisho.

Kuba yari ayoboye abasirikare mu gace k’Ubugesera bivugwako yaba afite uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakorewe abatutsi ahantu hatandukanye cyane cyane ahabaga hahungiye benshi.

Munyarugarama  bivugwa ko ariwe wari ushinzwe ibijyanye no gutanga imbunda ku bantu batari abasirikare mu rwego rwo guha umurindi ubwicanyi.

Kohereza dossier ye mu Rwanda bikaba bigomba gufatirwa umwanzuro n’uru rukiko, ruri gufunga imiryango, ruhereye ku busabe bwa Hassan Bubacar Jallow

Urubanza rwa Jean Uwinkindi ndetse nawe ubwe, ruherutse kwimurirwa mu Rwanda. Urundi rubanza rwa Charles Sikubwabo (wahize ari burugumestri wa Komini Gishyita/Kibuye) nawe ugishakishwa, narwo tariki 26 Werurwe uyu mwaka rwoherejwe mu Rwanda.

Ubwo Hassan Bubacar Jallow aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi, yavuze ko imanza z’abagishakishwa n’urukiko rwa Arusha, zimwe zigomba koherezwa mu Rwanda nubwo hari indi nteko y’abacamanza icyenda yashyizweho izakomeza kubikurikirana ubwo urukiko rwa Arusha ruzaba rwarafunze.

Abantu bataratabwa muri yombi kandi imanza zabo zigomba kuburanishwa ni; Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo, Charles Sikubwabo, Augustin Bizimana, Félicien Kabuga,  Protais Mpiranya n’uyu Pheneas Munyarugarama.

Source: Hirondelles news

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish