Inteko ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 18 Gicurasi, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), muri aba Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe akaba yatowe. Mu badepite batowe hagarutsemo Patricia Hajabakiga na Christophe Bazivamo bari basanzwe ari abadepite muri iyi Nteko ishinzwe gushyiraho no […]Irambuye
Mu rugabano rw’Akarere ka Kicukiro n’aka Nyarugenge, hari igishanga cya Rwampala kizwi ku izina rya ETR (Ecole Technique Rwamapala), abagituriye bavuga ko nibura buri kwezi iyo haticiwe umuntu haba hari umurambo wahajugunywe. Nyuma y’urupfu rw’umusore witwa Bizimana Jean d’Amour, rwaje rukurikira umurambo w’umukobwa watoraguwe hafi aho yambitswe ubusa, ndetse n’abandi bagiye bahagwa, Umuseke.com wanyarukiye kuri […]Irambuye
Uwahoze ari Ministre w’Intebe w’u Rwanda Pierre Celestin Rwigema ari mu bantu 18 bahatanira umwanya wo guhagararira u Rwanda mu nteko Inshinga Amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Africa y’Uburasirazuba (EALA). Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda lisiti y’abakandida mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaraho uyu mugabo wari umaze igihe atari muri politiki y’u Rwanda. […]Irambuye
16 Gicurasi – Yves Muyange, umuyobozi wa EWSA kuri uyu wa gatatu nawe yitabye akanama gashinzwe ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko (PAC) ngo yisobanure ku mushinga w’urugomero rwa Rukarara. Uyu muyobozi yasobanuye ko kuva mu Ukuboza 2011 aribwo abakozi ba EWSA bagiye ku rugomero rwa Rukarara ku nshingano za Ministeri y’ibikorwa Remezo. Iki gihe […]Irambuye
Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Rutabo haravugwa ikibazo cy’imibiri isaga ibihumbi 60.000 itarashyingurwa mu cyubahiro. Iki kibazo cyongeye kugaragazwa mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Mukoma giherereye muri uwo Murenge wa Kinazi wabaye ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2012. Nk’uko byatangajwe na Madamu Josee Ntakirutimana, […]Irambuye
Bivugwa ko Protais Mpiranya yibera mu mujyi wa Norton mu birometero 40 uvuye Harare mu burengerazuba bwa Zimbabwe, nubwo zimwe mu nzego z’iyi Leta zibihakana. Protais Mpiranya, wahoze ari Major anakuriye ingabo zirinda Presindent arashakishwa kubera ibyaha akekwaho yakoze muri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. US State Department yongeye gusaba Zimbabwe ko ifata byihuse uyu […]Irambuye
Tariki 28 Werurwe uyu mwaka kompanyi y’indege ya Turkish Airlines yari yatangaje ko tariki 16 Gicurasi aribwo indege zayo zizatangira kugwa mu Rwanda, kuri uyu wa kabiri ku mugaragaro batangije iki gikorwa. Louise Mushikiwabo Ministre w’Ububanyi n’Amahanga na Ministre w’Ibikorwa Remezo Albert Nsengiyumva bari abashyitsi bakuru baje kwifatanya na Turkish Airlines mu gutangiza ingendo zayo […]Irambuye
Byatangajwe mu mpera z’iki cyumweru na Global fund ko Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho ashyizwe mu kanama k’abantu batandatu bazahitamo abakandida bane bazavamo umuyobozi mushya wa Global Fund. Ni mu itangazo ryasohowe ku rubuga rwa theglobalfund.org ku byavuye mu nama y’inama nyobozi y’uyu muryango yari yateraniye i Geneva mu Ubusuwisi, mu nama yabo ya 26. Iyi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 14/5/2012 mu nteko ishinga amategeko akanama gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) kahamagaje Minisitiri w’ibikorwa remezo gutanga ibisobanuro mu magambo ku kibazo cy’itinda cy’urugomero rwa Rukarara. Minisitiri Albert Nsengiyumva na Minisitiri wa Leta ushinzwe Ingufu na Emma Francoise Isimbibagabo, basobanuraga impamvu zatumye uwo mushinga umara imyaka […]Irambuye
Abasigajwe inyuma n’amateka mu turere twa Nyaruguru na Gisagara ubwo basirwaga na Dr.Ngabitsinze Jean Chyrisostome umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutaka mu gihugu bamutangarije ko bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira ubutaka, bityo ko bifuza ko Leta yabafasha kubona ubutaka nabo. Abasigajwe inyuma n’amateka bivugwa ko benshi muri bo bafite ikibazo cyo kutagira ubutaka, Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka […]Irambuye