Digiqole ad

Inama y’Abaministri kuri uyu wa gatanu yagarutse ku biza n’ibiyobyabwenge

None kuwa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2012, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama harimo ikibazo cy’ibiza byibasiye uturere tw’amajyaruguru y’u Rwanda, ndetse na gahunda yo kurangira ibiyobyabwenge yatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko, n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi.

Inama ya none yayobowe na President Kagame/photo archives
Inama ya none yayobowe na President Kagame/photo archives

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y‟Abaminisitiri yo ku itariki ya 02/05/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo ku ngamba zafashwe zo guhangana n’ingaruka z’Ibiza by’Imvura ikabije bikomeje kugaragara mu Turere tunyuranye tw’Igihugu, isaba inzego zose bireba kwihutisha gushyira mu bikorwa izo ngamba.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho raporo y’aho ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya amavuta yo guteka ava mu bihingwa bya soya n‟ibihwagari mu Karere ka Kayonza igeze, isaba ko imirimo ihuzwa neza kandi ikihutishwa

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo yerekana uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’iterambere ry‟Umurimo, irayishima isaba ko yohererezwa Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda n’imiyoborere byitegurwa rya Gahunda Mbaturabukungu no Kugabanya Ubukene, Icyiciro cya Kabiri.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ibipimo Ngenderwaho bishya by’Icyerekezo 2020.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 11/2009 ryo kuwa 14/05/2009 ryerekeye Ubugwate ku mutungo wimukanwa.

8. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Urubyiruko, n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 26 Gicurasi 2012, iyo Minisiteri ku bufatanyije n’Imiryango itari iya Leta, Abanyamadini n’abandi bafatanyabikorwa izatangiza Gahunda yo kurandura burundu ikoreshwa, ikwirakizwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Ku rwego rw’Igihugu, iyo gahunda izatangirizwa mu Karere ka Gatsibo , Intara y’Iburasirazuba na Nyakubahwa Jeannette KAGAME, Madamu wa Perezida wa Repubulika. Insanganyamatsiko iragira iti : “ Dushyire hamwe twese, twubake u Rwanda ruzira Ibiyobyabwenge. “Let’s strive for a health life by fighting drugs and drug abuse among youth”

b) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n‟Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2012, muri Serena Hotel i Kigali, hazabera Inama Mpuzamahanga ya 9 y‟Abayobozi bashinzwe Abakozi ba Leta baturutse mu bihugu 19 biri mu Muryango wa “Common Wealth”.

Insanganyamatsiko iragira iti: “Inzego za Guverinoma zose zishyire hamwe mu kugera ku ntego igihugu kiyemeje“Whole of Government approach to Achieving National Development Goals.”

c) Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri mu izina rya Minisitiri w‟Umutungo Kamere uri mu butumwa bw‟akazi mu mahanga, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Icyumweru cyahariwe ibidukikije kizatangira kuwa 26 Gicurasi 2012. Umunsi mpuzamahanga w’Ibidudukikije uzizihizwa taliki ya 5 Kamena 2012.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: Ubukungu butangiza Ibidudukije: Uruhare rwawe n‟uruhe?“The Green Economy: Does it include you“. Yanayimenyesheje kandi ko ku italiki ya 5 Nyakanga 2012, i Kigali hazaba Inama y’Abaminisitiri b’ibihugu bihuriye ku ruzi rwa Nile. Ku ma taliki ya 6 na 7 Nyakanga, i Kigali hazaba inama ihuza Abagize Inteko Ishinga Amategeko baturuka mu bihugu bihuriye ku urwo ruzi. Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe Imirimo y‟Inama y‟Abaminisitiri

0 Comment

  • Niba ntacyo mudukinze, noneho ntacyo mwakoze pe.

  • muraho? kugeza ubu inzego zose za leta abikorera ndetse n abaturage bagomba kumva ko twugarijwe n icyorezo cy ikoreshwa ry ibiyobyabwenge cyane cyane mu mashuri. nkaba natanga igitekerezo cy uko ababyeyi bareka guterera iyo bagakurikirana abana babo hanyuma abayobozi b ibigo by amashuri nabo bagakaza umutekano w abanyeshuri babasaka igihe bagiye gutangira amashuri imikwabo ihoraho mu macumbi yabo bityo ibiyobyabwenge tuzabihashya burundu

Comments are closed.

en_USEnglish