Digiqole ad

Baguwe gitumo baca inyuma abo bashakanye bajyanwa mu buroko

Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiwe umugore w’itwa Isabelle Umutesi n’umugabo w’itwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye.

Station ya Polisi ku Muhima ahafungiwe aba bombi
Station ya Polisi ku Muhima ahafungiwe aba bombi

Amakuru yamenyekanye ubwo Francois Bizimana, umugabo wa Umutesi, yamenyeko umugore we yakodesheje inzu asigaye acyuramo abandi bagabo nyuma y’uko bagiranye ibibazo byo mu rugo.

Ubwo twageraga kuri Polisi ya Muhima twasanze Umutesi na Ntamuheza bamaze gufungwa nyuma yo gutabwa muri yombi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26/05/2012, naho Bizimana amaze guhatwa ibibazo n’inzego za Polisi.

uyu ni Bizimana waciwe inyuma n'umugore we
uyu ni Bizimana waciwe inyuma n'umugore we

Bizimana wabanaga n’umugore we i Runda mu karere ka Kamonyi, yatangaje ko ibibazo yagiranye n’umugore we bitari bikomye, ku buryo yendaga kumugarura mu rugo ariko akaza kumva ko asigaye acyura abandi bagabo.

Avuga ko yatangiye guperereza amakuru y’aho umugore bashakanye byemewe n’amategeko, yaba yarimukiye nyuma yo guta urugo n’abana, akaza gusanga yibera mu Muhima.

Nyuma yo kuhamenya avuga ko yitabaje inzego z’umutekano muri Muhima, nabo bamusaba ko bazabazindukira kugira ngo bamenye neza ko bararana, niko kubagwaho mu rukerera kuri uyu wa gatandatu.

Bizimana ukora akazi k’ubushoferi avuga ko yifuza gutandukana n’umugore we, kuko amagambo yamubwiraga amwereka ko yahindutse.

Ati: “Ndifuza ubutane nta mpamvu yo kugumya kwihambira ku muntu kandi yigamba ko ngo aziranye n’abayobozi”.

Ntitwashoboye kuvugana n’umugore n’umugabo bafashwe basambana, Bizimana yatubwiye ko umugore we yiyemereye ko yasambanye.

Bizimana yakomeje avuga ko yaganiriye na Ntamuhuza akamubwira ko yari amaze igihe aryamana n’umugore we ariko ko yabikoraga nk’ugura, anamusaba imbabazi.

Bizimana na Umutesi bafitanye abana babiri, umwe w’imyaka irindwi n’undi w’imyaka ine.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bwana Ntamuhuza ararengana kuko we yagiye kugura ku wigurisha kandi wicumbikiye , ashobora kuba atari azi ko uwo ari n’umugore w’umugabo .ikosa ni uko Ntamuheza nawe yaba afite uwe mugore. Naho niba ari umusore bamureke yitahire.

  • wasanga uyu mugore yarahohoterwaga agahitamo kwigendera cg yarihimuraga kubyo umugabo we akora

  • Abagabo benshi bahugira gushaka amafranga bakirengangiza kubaka ingo zabo,uyu mugore bamureke yagiye gushaka icyabuze murugo

  • iminsi y’igisambo irabaze abagore mwese mwagize bussines gucuruza igi*** mumenyeko muza fatwa kandi mumenyeko akokazi mukora mudasorera leta hahaa…,

    • abapfubuzi harya basorera leta??

  • AHAAA NDUMIWE

  • NTAMUHEZA yatangaga amafaranga akagura nkugura ibindi bicuruzwa, ntabwo yamufashe ku ngufu, ubwo rero agomba kurekurwa,ni nkabo bose basanzwe bicuruza.
    BIZIMANA rero niyake ubutane kuko yararumbije ejo atazahakura na SIDA , areke undi yikomereze izo gahunda ze.

  • Hm aka sakumiro ra? cyangwa ninjye utasobanukiwe? ngo bafungiye kuri station ya police? nonese mu Rwanda ubusambanyi bwabaye icyaha gihanwa n’amategeko kuva ryari? baca umugani ngo ”ukubitiye imbwa kunnya murugo wazimara” Munsobanurire please!

  • N’ubwo ntarengera abakoze ibyaha, aliko uriya mugabo ararengana, yagiye gushaka umugore nk’uko abandi bose babikora, kandi mwavuze ko Mutesi yari yarahukanye akajya gukodesha inzu ye, so uriya mugabo ararengana, cg se mujye mu ma quartier yose ya Kigali mufunge abagabo bagiye mu ndaya, kuko ashobora kuba atari azi amakuru y’uwo Mutesi ko yatanye n’umugabo kuko ndizera ko atari yarabyanditse ku rugo rw’umuryango.
    Gusa ndarangiza mvuga ngo ubusambanyi mu Rwanda burakabije hakwiye gushaka umuti otherwise tuzaba nka za south african countries zarenzwe n’ikibazo cya SIDA.

  • kanyomyawe none se urumunyamuryango wa kopfumu(koperative pfubuka munyarwandakazi)

  • Ariko najye birantangaje ngo ari kuri polisi?ubwo icyo yakoze gitangaje ni ikihe kandi namwe mwivugira ko bari bafitanye amakimbirane kandi yaranahukanye? ahaa keretse niba hari ibindi da naho gusambana byo keretse ufunze abanyarwanda bose ntafuze ko bose basambana ariko jye ntekereza ko abakora nkibyo birenze ari beshi kandi ntawe bajya gucungacunga.

  • Harya ubu polisi igiye kuzajya no mu buzima bwite bw’abantu? Biteye isoni kandi ga n’umugabo wa Mutesi agatinyuka bakamufotora akanavuga. Ubutane se babushakira mu binyamakuru?

  • nibake ubutane naho nabadafitanye ibibazo barabagira? binanira abazima? katswe abazimu? muzafunga muruhe niyo si tugezemo rero naha yesu na se?

  • Ariko iri ni ishhyano uyu mupolisi wemeye guko intervention nkiyi nawe akurikiranwe ahobora kuba hari ikindi yashakaga. Umuntu afite uburenganzira bwo kuryamana nuwo ashatse umugore yaguca inyuma cyangwa umugabo yaguca inyuma ibyo ni mubuzima busanzwe bwabantu. Kumva ko yafunzwe kandi atagiye murugo rwundi mugabo ngo byitwe ko yateje imidugararo (violation du domicile) ararengana 1000 ku ijana. Police murakora ariko mujye mushishoza nkubu mwishyize ku akarubanda rwose.

  • POLICE YAKOZE AKAZI KAYO NTIMUYIVEBE KUKO GATANYA IZOROHERA UMUGABO UBYIFUZA KUKO YABONYE EPREUVE ?NAHO UWO MUGABO WAJE KWIGURIRA WE ARAZIRA UBUSA KEREKA NIBA AFITE UNDI MUGORE KANDI NABWO UWO MUGORE AZIKURIKIRANIRA UMUGABO WE NIBAMUREKURE GUSA IBIMENYETSO BYABONETSE Sipiriyani ati iyi si irashaje ndetse iranarwaye ni aha Yezu na Mariya naho ubundi turashize

  • Yaba abagura,yaba abagurisha,bose ni
    abo gusengerwa.

  • mureke dufatanye dusegere abarimbuka. n’abashaka kuzana umuvumo k’umuryango nya Rda. Mana genderera ABANYA Rda! amen

  • haaaaa police uyurwanda ni abaswa peeeee umugore afite uburenganzira busesuye bwo kukwanga koko numuntu kimwe nawe nahoo kuvuga ngo yafashwe birasekeje pee bazamurega se ikihe cyaha ko umugore yavuye murugo akajya iwe bihuri he nicyaha

  • ariko uyo mu police numuswa cane, atukishije polisi yu rwanda.
    none umuntu agiye kugura nikibazo? uyu mugore yariyipangiye akabura amafranga yu bukode, akayashakisha, akayabona none nikibazo?
    duhaguruke dufashe uyu mugabo azize akarengane

  • Icyaha cy’Ubusambanyi (Adultere) gihanwa n’amategeko ahana mu Rwanda. Ni icyaha rero, gusa ni ngombwa ko umwe mu bashakanye akiregera. Gusa uriye wafashwe niba ari celibataire ntabwo yahanwa. (Ndavuga umugabo). Umugore rero ari mu cyaha ndetse gishobora kuba mu ntandaro cyo kuba haba divorce

    • Wowe wavuze ko celibataire adahanwa, keretse iyo ari aba celibataires babiri, naho iyo bamufatanye n’umwe mu bashakanye bamuha igihano cyahawe uwo wubatse nk’umufatanyacyaha.

  • ariko si byiza kubishyira ku karubanda wenda yari buzihane agasaba n’Imbabazi ubuse ntimuhemukiye abana yabyaye koko, ndababaye

  • Mwese ibyo muvuga buri wese aragaragaza uruhande aherereyemo. Abashyigikiye ubusambanyi murakina n’ibyo mutazi. mukomeze murumbire mu ngeso mbi muzageraho mubone inyungu zazo nababwira iki?Ku bemera yezu Kristu tumenye ko imibiri yacu ari ingoro ya Roho Mutagatifu.

  • Police yakoze ibyayo ahasigaye ni ah` inkiko , abavuga ko Police yakoze amakosa ibi ni ukuvuga gusa !!!! Kuko inkiko arizo zitanga ubutabbera ninazo zigaragaza ukuri ariko reka nanjye nivugire .

    ABASHYIGIKIYE BARIYA BANYABYAHA NI MUSIGEHO KIRIYA NI ICYAHA GIHANWA .

    URIYA MUGABO ARIKO NIBA NTA MUGORE BASEZERANYE AFITE NTA CYAHA MBONA YAKOZE KUKO N` UWAMUREZE UBUFATANYA CYAHA BIDASHOBOKA KO WAKURIKIRANWA KUCYAHA UDASHOBORA GUKORA , BURIYA ABURA ICYO BAKWITA QUALITE , NI NKUKO UMWANA W` IMYAKA 10 YAFASHA UMUNTU KWIBA .

    Reka ibindi mbiharire ubushishozi bw` urukiko ,

  • MUMUJYI WA HUYE NAHO HARI UMUDAME WAFASHWE NUMUGABOWE ARYAMANYE NUMUSORE WUMUTAXMEN BAHISE BABURIZA PANDAGARI AHO BARI UBU MURAHUMVA NAMWE.

  • none se u RWANDA ruzagangahurwa nande ko Imana n’umwana wayo bo twabasuzuguye, ikindi nimworohereze abatarashaka mutore itegeko rijyena mandat umugore n’umugabo bazajya bamarana biyongeze mu gihe babishaka.Naho ubundi abazungu baradusize. ubu se segorene roiyale na francois hollande babaye iki. no mu Rwanda nicyo kizakemura ibibazo

    Abagifite agatima (akamanamana)mwiyubahe kandi mukurikize gushaka kwayo,kandi ibyahishwe byose bizajya ahabona

  • Uyu mugabo afite impamvu yo kurakara ndetse nuwafashwe ntarengana.uyu mugabo igitsina yagutanzeho ibyamirenge kugirango akibone uwo mugabo nawe ntiyatanze igice Ngo bage basangira none Ngo ararengana mureke amarangamutima.

Comments are closed.

en_USEnglish