Digiqole ad

Kaminuza zimwe zahagarikiwe amasomo ziracyategereje ijambo rya MINEDUC na HEC

 Kaminuza zimwe zahagarikiwe amasomo ziracyategereje ijambo rya MINEDUC na HEC

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016, rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, gusa hari bamwe bavuga ko ibyo basabwe kuzuza babikoze, bagitegereje ijambo rya Minisiteri y’Uburezi ryo kubafungurira.

Minisitiri w’Uburezi Dr Papias Musafiri Malimba

Padiri Dr.Hagenima Fabien, umuyobozi wa Kaminuza ya INES Ruhengeri, imwe mu zahagarikiwe amwe mu masomo, avuga ko ibyo basabwe gukora babikoze bagendeye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Uburezi, wavugaga ko hazashyirwaho itsinda ry’abazagenzura ko Kaminuza zashyize mu bikorwa ibyo zasabwe.

Ati “INES mu by’ukuri turebye raporo yadukoreweho twasanze ibituvugwaho atari ibintu bigoye, amezi atanu yari ashize ibyo batubwiye twabishyize ku murongo, ntabwo twategereza amezi atandatu, imvugo nziza ya Minisitiri, dutegereje ko ishyirwa mu bikorwa abana bakagaruka mu kigo natwe tugatanga uburezi.”

Imvugo nziza ya Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba, ni iyo mu nama yabaye tariki 10, Werurwe mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Uburezi, aho yabwiye abayobozi ba Kaminuza zahagaritswe ko harimo ibyiciro bibiri, (mu bahagaritswe).

Dr. Malimba yavugiye muri iyo nama ko hari Kaminuza zizaba zisabwe gufanga igihe gito, hari na Kaminuza zizasabwa kuba zihagaritse amasomo aya n’aya, ariko zose zikaba zihawe nibura igihe cy’amezi atandatu ngo zibe zakosoye ibyo abagenzuye babonye.

Ati “Niba mwumva ibyo bavuze mwe mwarashoboye kubisubiza, mubikore vuba twe turiteguye kuza kubarebera.”

Iki cyizere gisa n’ikigiye kuraza amasinde kuri bamwe kuko hari Kaminuza zanditse zigaragaza ko ibyo zasabwe gukosora byakozwe.

Dr Papias Malimba kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata, asubiza Umuseke ku biri gukorwa, yagize ati “Basabwe gutanga raporo y’isuzuma bikoreye ubwabo. Bamwe barazitanze abandi ntibarazitanga. Ku bazitanze, ubu ziriho zirakorerwa isuzuma nyuma yaho itsinda ry’inararibonye bazajya muri ayo mashuli hanyuma bashyikirize Minisiteri raporo izashingirwaho hafatwa ibindi byemezo.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) ari bo bagenzura iki gikorwa.

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu mashuri makuru cyangwa guhagarika progaramu zayo cyagize ingaruka ku banyeshuri, bamwe bari baramaze kuriha amafaranga y’ishuri, abandi bararishye amafaranga y’icumbi n’azabatunga, bose basa n’abari mu gihirahiro.

Amashuri Makuru nka Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na  Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.

Andi Mashuri Makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo, ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).

Minisitiri w’Uburezi tariki ya 17 Werurwe yatangaje ko nubwo iki cyemezo cyagize ingaruka nyinshi ku banyeshuri, ariko ari na bo gifitiye akamaro kuko ngo nibasubira ku ishuri bazahabwa ireme ry’uburezi ryazabagirira akamaro.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

59 Comments

  • turambiwe kwicara murugo batubwira itariki ntarengwa bazakoreraho iryosuzuma kuko turigupfa ubasa kandi haribyinshi twagakoze ariko guhora bavuga bazaza twabirMbiwe pe badufashe

  • Iri funga ryaza kaminuza riba ryihishemo imitego mitindi myinshi, amashuri yafungiwe ni ayageragezaga ahubwo, naho ay’ibiryabarezi nkaza ULK, UR, nandi ntavuze ntawayakoraho kuko UR ari iya leta naho ayo yandi akaba ari ay’ibikomerezwa bya hano iwacu. Gusa Papias nabo bakorana ziriya gahunda bari bakwiye kureka gukomeza gutobanga abanyarwanda, bakareka abiga bakiga kuko nta burezi bufatika bukiri mu Rwanda, byose byahindutse business kubera inda nini. Muri business ni uguhangana nimureke bose bakore naho nimushaka ireme ryibyo mwita uburezi muzahere mu primary kuko byose niho byapfiriye. Mbese politiki y’uburezi mu rwanda sinatinya kuvugako ari zero, ntawe uzi iyo yerekera. Abakomeye bohereza abana babo kwiga hanze kubera iki? Bazi icyo bahunga.

  • University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), bashatse bazayifunge kuko ntacy’imaze. Ntacyo bigisha ni za business gusa. Kubona abantu barangiza bakamara imyaka 5 nta kazi kubera ko guhangana ku isoko bigoye ;ibi biterwa n’ubumenyi bukeya barangiza bafite.ARIKO UBUNDI ZI KAMINUZA ZIVUKA ZIMAZE IKI?

    • @Kamitinga: Simvugira UTAB, sinahize sinafite n’umwana uhiga, ariko njye nzi abantu baharangije ubu bakaba bafite akazi, ndetse keza! So, urebe niba ikibazo kitari ahandi (imitwe y’abanyirigukora ibizamini). Icyo nabwira abana b’ubu biga, niba mushaka kwiga:1)learn to learn:muve buyo kwigira mu bigare (fata umwanya uhagije wo kwiga wenyine); musome cyane, murenge ibyo mwahawe mu ishuri; mwihatire kumenya neza ururimi rwigishwamo (kuvuga no kwandika neza icyongereza)

      • @fernandel: ibyo mvuga ndabizi neza: UTAB ntacy’imaze. Ngo har’abaharangije bafite imyanya myiza? NI BANDE SE? PERCENTAGE(%) NI KANGAHE?nkeneye ibisobanuro bihagije. Naho kuvuga ngo abantu bige,bige se ibiki ko CURRICULUM zabo ari za fake?ngo kwiga English? wayigishwa na bande se kandi nabo bigisha batavuga English? bavuga FRENCH gusaaa!!none uziga FRENCH uzahangane ku isoko?

  • twebwe turifuzako mwatubariza mineduc na hec nyuma yoguhagarika kaminuza twigaga nibyo koko hari izitari zifite ubushobozi bwo gutanga ubumenyi cyane nkagitwe twigamo mumashami yubuganga bavuzeko kubanyeshuri batazihanganira ko amashuri yabo bayategereza igihe yafungirirwa bazabafasha kugirango bakomereze amasomo yabo ahandi ikintu cyitubabaje nukuntu ibyo twasabwe byose twabikoze ariko kugeza kuruyumunsi ntakintu tirabwirwa kugirango dukomeze amasomo yacu kurubu amezi arenda kuba abiri duhagaritswe ariko ubufasha mineduc yemereye abanyeshuri ikaba ntacyo iratumarira rwose mudufashe mutubarize inzego bireba kuko turababaye cyane

    • Niko sha, iGitwe niba nta bumenyi batangaga wumva bagutwara murindi shuri bikamara iki? Nubwo Gitwe uyibeshyera ariko niba warasanze ntacyo wahigaga nibagushakira ahandi bazagusubize muwa mbere wige noneho nyakwiga.

    • ireme ryuburezi ridahari ntabwo urwanda rwaba rwarageze kuri vision 2020, kuko ibyo byose twagezeho ni uko dukora kandi tugakora ibifitiye igihugu akamaro. kandi twize mu Rwanda.

  • Iri huzagurika rya Ministeri y’uburezi ryateye igihombo kitabarika ku mpande nyinshi!Ubanza umukuru w’igihugu ariwe watabara.

  • Kaminuza niba zararangije ibyo zasabwaga ni iki kibura ngo ibyo Minister yavuze bishyirwe mu ngiro abana bave mu kangaratete….biratangaje abagasigasiye ireme ry’uburezi(Ministeri na HEC) aribo bashyira akavuyo mu mashuri cyane ko bivugwa ko hajemo itunga gatoki na ruswa kuri amwe mu mashuri na Kaminuza!

  • Biragaragara ko harimo ikintu kuri amwe mu mashuri kuko nta kuntu wasiga University of Kigali na RTUC iyi y’amahoteli (zitagira naho zikorera) ngo ufunge Gitwe University burundu….n’izi program za INES!Hanyuma UNILAK yigisha environment conservation, kimwe na no kurwanya ibiza nta na ka Labo na kamwe ikigaramira, UNIK(INATEK) yigisha za chimie, biology….nta ka labo ntirebwe….ibi bintu birimo tena!

  • Nyuma ya Dr Mugisha Innocent, niba uwitwa Dr Baguma Abdallah agumye muri HEC nubundi imikorere mibi bizakomeza bivuze ubuhuha!Leta nirebe ko yashyira amaraso mashya muri HEC kuko niyo nyirabayazana w’ibi byose birimo biha isura mbi igihugu.

  • ahhahha iri huzagurika rya MIEDUC rigamije iki kuki abantu bateza igihombo nkiki mu gihugu ababakuriye bagakomeza barebera koko . His excellence aracyafite akazi kabisa INES niho niga nijugunyeyo ejo bundi ewana babasure batubwire twisubirire school

  • Ko KIM (Kigali Institute of Management) ntacyo bayivuzeho??? Kandi bizwi neza ko iryo shuri ari urwamenyo????

  • Olalalala unyibukije uyu Dr Baguma rwose, ngo ubanza ariwe ushinzwe ureme ry’uburezi muri HEC, uyu ni hatari niyigire mu bindi bidasaba ubwenge kuko nta reme yayobora nawe ubwe ntaryo agira!

  • Ni gute wasura University isaha imwe irengaho iminota mike, ku ishuro rifite nk’udushami 14 hanyuma bikarangira ufunze nk’udushami tubiri cg dutatu kandi utigeze uhagera ngo udusure….niko kuri kw’ibyakozwe rwose!Nta audit yakorwa nkiyakozwe ifunga ibigo na programu iheruka!Byumvikana ko hari igisa na list yaho bagombaga gufunga yakozwe mbere…..none ko Mount Kenya yari muri aya mashuri igihe babitangazaga, bikaba byaranyuze mu nzira zitazwi ikaba itakivugwa??Kandi nayo rwose ntacyo yigirira uretse kubeshya abanyarwanda!

    • @muneza,ese wowe wiga MOUNT KENYA cg urimo urapfa kwivugira kugirango uteshe agaciro abanyarwanda murirusange.mugemureka kuvuga ibintu bidafite gihamya kuko ntago mubamurimo murafasha nagato.

  • Uyu Minister ko ananiwe kandi aribwo agitangira?Iki kibazo yacyitwayemo nka technician kandi kiri politic,…..Ubutaha bajye babanza barebe ibyo bangiza mbere yo kwemera ko izi kaminuza zitangira, kimwe no guhozaho mu kureba ibyo baba barumvikanye nayo mashuri….Apana kugenda uhita ufunga nk’aho hari uwabatumye, ariko basiganwaga nuriya mwanzuro w’umwiherero hanyuma babikora nabi!

  • Mount Kenya ko kuri list yari yasohotse ku zifungwa cg zifungirwa zimwe muri Programu byagenze bite?….Ariko ngo Dr Mugisha Innocent kimwe na Dr Baguma ngo bafitemo imishahara kuburyo bahise bayikira kuri izo zihagarara….Ni gute kuri Mount Kenya bigisha Biomedical sciences nta nagakoresho na kamwe bafite(Labolatory)???Aha niho bari guhera rwose!Ariko nyine cash ni cash.

    • @Kabanda Ariko nkawe warize, cyangwa ntuzi nibikoresho bikenerwa muri health sciences? ese Mount kenya uvuga urayizi, niba utarahagera wasabye ukazaza kuhatemberera ukava mumanjwa. nkubu uwa gutuma payroll Dr Mugisha na Dr. Baguma bishyurirwaho kuva muri Mount kenya wayitanga? dore ninkamwe akanwa kibihuha kazica. niba utanabizi Audit no muri Mount Kenya barayikoze kandi niba nawe ushaka kubyibonera uzaze uhasure. nkuyu @YYY koreka uzi igisobanuro cyabyo? nonese uherahe uvuga utyo. haguraka ugende muma Private and Public institutions zose urebe ko uburamo abanyeshuri bize muri Mount kenya, maze ubihuze nibyo uvuga. Ntabwo urwanda ruzubakwa namateshwa nkaya muba muza kwandika hano, uwariwe wese yaba umunyarwanda cg umunyamahanga uzaza kudufasha mwiterambere ryi gihugu uwo turamwemera kandi nibyo dukeneye? Niyihe University yatumye abanyarwanda bareka kwiruka hirya nohino bashaka Masters? MKU niyo yazanye Masters programs bwambere, none ngo iraboreka??? mufate umwanya wo gutekereza ahari ikibazo nyacyo ariko ntimuvuge nibyo mutazi.

  • Mont Kenya iraroga abanyarwanda rwose,icyo giturire kiroreka imbaga…..

    • @yyyy,iyo kaminuza wavuze ntayiba mu Rwanda(mont kenya),kereka niba washakaga kuvuga Mount Kenya? niba ariyo rero ntaho yaba utandukaniye nabamwe bita babavuga menshi yibinyoma.
      kandi sinzi uwuriwe ariko biratangaje kuko ntamusanzu urimo gutanga nagato rwose. rekeraho gutesha abantu umwanya uvuga ibidafite gihamya.

  • Mwiriwe neza, Ndashimira umuseke cyane, wita kuburezi cyane kuri aba banyeshuli bahagarikiwe amashili bigagamo, hari uwavuze ngo kuki ibyo Minister yavuze byo gufasha abanyeshuli kudatakaza igihe cyabo ko bazafashwa bakabona aho biga, kuki batabikora wamugani, ese byarabananiye kuki ukwezi gushize batarabona igisubizo. niba ari amezi atandatu kuyategereza warishyuye minerval,nibindi nkenerwa suguhomba? basi nibafashe abifuza kujya ahandi hari ireme. ariko igihe cyo gutakara. kd niba amashuli yaratanze impapuro zisaba gukorerwa igenzura nirikorwe. sindi umunyeshuli,ariko uwo twaganiriye wiga I Gitwe yifuza ko ishuli barifungura ariko bakita kubikoresho nabarimu. cyangwa byanze babafashe bajye ahandi aho gutegereza amazi atandatu!

  • Batekereza nyuma yo gukora, kuko ntiwaza uhubutse nta nindi inspection yabaye ngo ufunge ishuri cg programu!Ibi ni ubuhubutsi rwose butakogombye kubera muri Minisiteri y’uburezi irerera u Rwanda!

  • Ariko Minister arabuka iki ngo atange ingengabihe isobanutse bikava muri parapara….ni inshuro ya gatatu cg ya kane asubiza mu kirere nk’aho gusubiza abanyarwanda bifatika bitamushobokera!Inteko iduhagarariye koko yamutubarije uko iki kibazo kizarangira!

  • Njye mbona aha habura ubuvugizi nka ministere y’urubyiruko ivuganire urubyiruko rwayo nonese Yumva ruri gukora iki muri iki gihe niba koko ihangayikiye urubyiruko yakaruvuganiye kuko niba mineduc imaze 2semaines ibonye letters hanyuma ntisuzume ndumva hakenewe ubuvugizi burenze ubwa za kaminuza PE

  • Kaminuza zimwe na zimwe nka Mount Kenya zigisha Biomedical zitagira ibikoresho bya labo bamenyako baraza kubasura bakajya kubitira none nizo zidafite ikibazo na mba!!! Ni akumiro

    • Ndumva uvuga nkaho wabafashije kubitira, uzaze ntamuntu uhari usure lab maze ufotore, njye nibyo niga kandi twiga neza, sinumva impamvu mwiha Mount kenya kdi nta University ifite ibikoresho nkayo muriki gihugu. uzaze urebe.

  • turakomerewe pe ,minister adufashe mubyubahiro bye atureke twige pe kuko ni ukudutesha umwanya .niba barabuze umwanya wo gukora audit batureke twige bazayikore turi kwishuri kuko ntago badutesha umutwe gucya ngo tubemerere ,bazanye foarm ziruzuzwa hadaciye kabiri ngo zarapfuye batanze iza kabiri ntagisubizo cyabonetse ubwo c ibyo nibyo twazahoramo kweri

  • Ko utavuga CUR (Catholic University of Rwanda) uburyo itira ibikoresho bya labo, ntabwo yakabaye yigisha laboratory kabisa, usanga bameze nkabari kwigisha management ntabwo ari science baba bigisha,ni ukwiga nta practice ukora n’imwe.

  • Kwiga k’ubu ni ibibazogusa, abari kugubitirwa aherenga inzega ngo ntabikoresho nibo twari tuziho ubushobozi ubwo rero ntumbaze ngo tuzerekeza he???

  • Njye mbona iki kibazo cyari cyoroshye n’uko abo kireba batagihaye umwanya,ubundi uwabaza HEC icyo iheraho itanga programs cg yemerera kaminuza gufungura yavuga ko ari iki???? Byose byicwa na HEC kandi n ubusanzwe ikora amagenzura atandukanye

    • ireme ry’uburezi rirahari mu rwanda. kandi niba minister yigisha umwana we hanze ni uburenganzira bwe. ntabwo mugisha na baguma bafata ruswa kuko barahembwa kandi bakorera igihugu cyabo. gusa, uwavuga nabi ntiyavuga ikigo kuko audit ubundi nzi ko ikorwa n’abantu badakora muri Hec. gusa bishobora kuba ibyavuye muri audit bitarashimishije ababyeyi. ariko natwe ababyeyi twishimira kwigishiriza muri kaminuza jujuje ibisabwa na minisitere y’uburezi

      • Ariko kaminuza niba zarakemuye ibibazo bihari, impamvu zidafungurirwa niyihe ? Ko hashize 3semaine urumva abari kubigenderamo se ari bande ? Mujye mureba inyungu rusange di

  • urwango malimba afitiye za kaminuza zimwe nazimwe narureke areke abana babanyarwanda bige kuko biragaragarako nawe atari kumenya icyo akwiye gukora.
    none ko nyakubahwa minister wavuzeko uzashakira abana aho biga , mukanasohora na za form zo kubafasha ngo aho bazajya none abo umaze gutransferinga barihe?
    murajujubya abantu kurwego rwohejeru
    ntekerezako niba ukunda abanyarwanda wagombye no kutaryama ngo usinzire utarakemura iki kibazo

  • Noneho rero batumare impaka batubwire ko tuzamara amezi 6 tureke gukodesha amazu twizeye ngo baraza gukora audit kumbi ari ukubeshya ase ubundu gukora audit byakagoranye hejuru yikibazo nkiki niba igoranye ubuvugizi nanjye bukenewe ministere yurubyiruko nitabare abayo

  • Ikigaragara nta buremere baha iki kibazo, none gute ibigo bimaze ukigihe cyose byaranditseko byasoje ibisabwa bakaba baritereye agati muryinyo, bakekako ikigihe bari kudutesha bazakidusubiza, ubuse gusuzuma amabaruwa nukwezi kose hhhhhhhh ibibazo bigwira abagabo, vrema bave mubiro badukorere audit dusubire kwiga niba hari nizindi kata nabwo batubwire kuko njye sinumva icyo ukwezi gushize bakoze

  • ibi ni ruswa na munyumvishirize kubatemera gutanga icyacumi nawe se koko wakwambura medecine na infirmière ISPG ukayiha nde ? ubwo na UR ntawo yaba ikwiye kuzitunga kuko Gérard afite ishuri, akagira ibitaro ndetse s’agira na za laboratoires

  • Ibi ni ibintu utamenya ibyo aribyo buriya abanyarwanda barababaye nuko ntaho kuvugira naho ubundi urebye ibiri kuba biteye agahinda muburyo burenze. Oya ubu mukuri wambwirango harabura iki kugirango HEC ikore iryogenzura imodoka bagendamo n’imisoro y’abaturage, ibikibyose none barimo barabicira kurwara nk’inda.Ni mwirire sha Imana izabibabaza igihe nikigera.

  • Nkatwe ababyeyi c turazira iki umuntu aba yaratse credit Ngo abana bige akongeraho agasora Ngo service za leta zitangwe Neza none aho kutubwira igihe ahubwo basubiramo ibyo bavuze ubuse barajwe ishinga Niki? Ndabona ibintu byose byarabaye philosophy Ngo bazatungura ariko byaheze iyo

    Abana ntibize none na bank iteje cyamunara inzego za leta zituvuganire naho ubundi birakaze

  • Ngo ireme ry’uburezi???!!!mu Rda ntareme ry’uburezi ryabaho!nawe c abana babayobozi nabandi bashoboye barajya kwiga hanze,ababyeyi banyarwanda bakirya bakimara ngo abana bige none ndebera, mukuri bayobozi twatoye mwaretse gukinisha imitima yabanyarwanda muyobora! Izo politic mukina mukinira kubantu mwumva Muri mubiki koko? Kuko ntamwana wanyu urimo niyo mpamvu mwatesha abantu umutwe! Mufungure abana bigire kwiga murekere aho imikino, twarayirambiwe! Ibyo bibazo mufitanye mubikemure Ariko mutarenganije abana binzirakarengane, ubwo ibyo bikoresho mubaza harya izo mwasize nizo zibifite? UR ujya itira ibikoresho muri za Ines none ngo nimwe mubifite? Cyakora cyo mu Rda ntamitima yita kubandi tugira,twirebaho gusa, kuko harimo abana banyu mwagakemuye ikikibazo mumaguru mashya kuko kirakomeye, murekere ago gutera akavugo mubantu!kuko namwe muradukenera

    • Uvuze ukuri byo baradukenera siblague gusa nuko badukenera bakabicisha muri izi kata zabo

  • Ariko rwose njye narumiwe. nawe HEC yari yaravuzeko muri 2 weeks iba igiye kugenzura amashuri yamaze kuzuza ibyasabwe.none ubu iki Si icyumweru cya gatatu irabuzwa Niki kujyayo?

    mubigaragara ugiye no mukuru wasanga izahagaritswe Atari nazo zifite ibibazo .

    ahubwo hajemo nakubukomissionaire ngo nibajyanwe muzindi kaminuza.harya zifite iki kiruta izo bahagaritse? ubuse niyihe kaminuza irusha Ines Ruhengeri ibikoresho bya Biotechnology? ni CAVM se?

    Ikirenze kuri byo nibaza umuntu urenganira muri iki gihugu gifite ubuyobozi bwiza gutya yazarenganurwa nande?

    President natabare birakabije

    • Ndumubyeyi ariko ndabona iki kibazo cyamashuli kiduteje igihombo
      Papias azakibazwa imbere y’Imana. Kuko niba nawe afite abana , akaba yarabajyanye kwiga hanze
      abacu bagakomeza kwichara, n’ubugome bukabije. Birirwa mu biro gusa aho kujya kuri terrain.
      Ese arabona ikibazo cyose kizajya gikemuka aruko President wa repubulika ahagurutse?
      Niba ministere imunaniye niyegure. Imivumo yababyeyi ntabwo uzayikira papias.

      • Urabeshya ngo uri umubyeyi!Niba uri umubyeyi,kuki utajyanye umwana mwishuri ryiza?
        Uratega iminsi minister wagirwe ikizere kubera imikorere ye myiza? Ntacyo azaba kuko akora byiza. Imana ireba kure kandi nibwira ko nayo ishyigikiye ireme ry’uburezi!Haaaaaaa! Njye namwambika umudari wishimwe!bo nibo ba minisitiri dukeneye batari abakangwa nabantu nkamwe!

    • Perezida yaragowe koko! Muzajya mukora amafuti ngo Perezida natabare! Afite byinshi byo gukora ntimukamugore aho kumufasha! Mubwire aba nyiri ama iniversite bacyemure ibyo bibazo. Namwe mujye mwiga mu mashuri ashinga. Ntimukigize nkana muzi ukuri.

  • Ivugurura ryari guhera muri HEC rikavanamo abamunzwe na ruswa bose!Dr Baguma Abdallah kimwe n’abandi….naho ubundi ntibizoroha na busa!

    • Ubu se wakuramo Innocent na Baguma ugasigaza nde? Urashaka gutema amashami yibiti yose! Ubwo turabona aho werekeza! Ayo ma iniversite yaguhaye icya 100! Itonde mwa!
      Harubwo waba uri umwe muri banyiri ama inverisite! Ntabwo HEC izagendera ku bigambo byaba ibyanditse cyangwa ibivugwa hirya no hino kuko ikurikiza amabwiriza namategeko agenga uburezi.
      Urugero ntanga nuko mu buvuzi nkuko nabandi babyifuza ko nta muturarwanda ukeneye kuzavurwa nabize murayo ma iniversite atujuje ibyangombwa. Twese tubyamagane dufatanije na Minisitiri wa education!

  • None se nawe abantu bemera kaminuza nk’izi z’abahinde bafunze kimwe nizi zigisha za Biomedical(Catholic University of Butare kimwe na Mount Kenya University) kandi zitagira laboratoires nimwe koko….urumva aba baganga bejo batazaba ba rumashana!

  • University of Rwanda, ko nayo inengwa abarimu badashoboye, bigisha mu Kinyarwanda, imyigishirize idakwiriye kaminuza kimwe n’ibikoresho bidahari cg nuduhari akaba tutakijyanye n’igihe….iyaba abanyeshuri basinzirira muri UR aribo baza muri izi kaminuza ziri privates(z’abikorera) baba ibitangaza….kuko bavetereramo rwose kandi baba batsinze ari aba mbere!UR na ULK ziri ku rwego rumwe rw’ibiryabarezi.

  • Ntushobora kugereranya UR na Gitwe ku kwigisha ubunyamwuga, INES nayo niba nibuka neza izi za NPD COTRACO kimwe nabandi bubaka imihanda,….iyo laboratory yabo niyo bakoresha bareba niba aho bubaka bakoresha ubuhe buryo bukomeza ibyo baba barimo!Abo ba INES sibo ambassador wa US yavugaga ejo buri kuri CNN nk’ishuri rikuru ryintanga rugero mu karere mu kwigisha bijyanye n’ibikenewe ku isoko, imfashanyigisho na methods nziza….abanyeshuri babo sibo bakoze demarquation y’imihanda da?Ntitwababonaga bakwiye igihugu cyose?None ibyo nibyo bafunze??Munbwire niba nabyo biri mubyo HEC yafunze ibyo!

    • bavandimwe banyarwanda, njye ndi umubyeyi mfite abana biga muri za kaminuza ebyeri ariko ntizafunzwe. gusa mfite umwe wiga mount kenya nshimishwa nuko agaragaza ko azi icyo yiga kandi nanjye ubwanjye nagiyeyo mbona ibikoresho bakoresha biga (lab) ndanurwa kuko bo banemerera umubyeyi ko anamemya imyigire y’umwana we. njye nahahuriye numuyobozi wa kaminuza y’igitwe aje kureba uko mount kenya yakoze lab yabo kandi nawe yari yararangiwe n’abandi. ahubwo uwiga aho bafunze yazajya kubaza ibisabwa akahiga ni heza cyane

  • Yego, kuri INES bo barabarenganyije cyane, nibura iyo bafunga ibindi bitari Civil eng. cg Biomedical kuko izi programu zabo zatewe inkunga na DFID, USAID kandi impuguke za UNESCO nizo zashyizeho programu bakurikira, bagura na equipments…labo,…bahaye bourses abarimu bagombaga gusimbura abanyamahanga igihe project yari kuba irangiye(bamwe ngira ngo bize i Liege, bourkina fasso na Maroc,….)abo barimu ubu baragarutse!Iyi civil engeneering ni interegional program kuko abaganda, abanyakenya…..niyo bareberaho mu karere.

  • Iyi nkubiri ni sawa!Iratuma benshi bivugurura.Iyo ikoranwa ubunyamwuga gusa….igakurikiza n’amabwiriza ya auditing or inspection nkubo babivuga.

  • Imvugo yuyu mu Padiri irimo ubwenge, aririnda kuvuga ko barenganyijwe kugira ngo badagunga byose noneho!Ariko ni hahandi….ati twabikosoye keraaa ariko imvugo ya Minister nishyirwe mu ingiro…Mwokabyara mwe ko abapadiri n’abihaye Imana ko amashuri yabo agerageza kandi abayizemo bazi uburyo ntako batagira(ariko sinshaka kuvuga ko bujuje ibisabwa), aho kubafungira programu iyo babaha iminsi ntarengwa ko baba barahise babikora neza kandi vuba!?Iriya ICK kimwe na INES ntibagakwiye kuba kuri iyi list kuko Kiliziya ntijya isondeka!

  • Nimureke uriya Muyobozi mushya bashyize muri HEC witwa Dr. MUVUNYI Emmanuel abanze yacengera neza muri icyo kibazo, we rwose azagikemura atajuyaje namara kukimenya neza, kuko tumuzi nk’umuntu w’umukozi kandi utagira amarangamutima y’amatindi. Rimwe na rimwe akoresha ukuri kandi akagira “droiture” mu kazi, ndetse nta muntu umuvugiramo ngo abyemere mu kazi ashinzwe, keretse niba nawe wenda hagati aha hari ibindi byiyumviro bya Politiki byatuma adakora akazi ke nta mususu.

    Hari za Kaminuza zigenga zikwiye gufunga imiryango kuko bigaragara ko ziroga abana aho kubaha ubumenyi bakeneye, izo Kaminuza zirazwi ntawazicira urubanza hano kuri Internet,hari ababishinzwe. Ariko na none mu by’ukuri Abashinzwe gukora “Audit” nabo bakagombye gukora neza mu buryo bukwiye kandi bwa kinyamwuga, bakareka icyo bita “amalgame” ngo bafate za Kaminuza bizwi ko zigisha neza kandi zifite ibikoresho bihagije hanyuma baziigirizeho nkana batume zifungirwa amashami kubera ishyari cyangwa agahimano.

    Iyo urebye nk’ibyo bakoreye INES bayifungira amashami ya “Civil Engineering” na “Biomedical” ubona harimo akagambane, urugomo, cyangwa ubugome. Rwose ibyo bintu byatangaje abantu benshi basanzwe bazi neza uko INES ihagaze muri ayo mashami, ndetse na bamwe mu baterankunga bayo bibajije impamvu ntibasobanukirwa. Ariko ibyiza ni ugutegereza “decision” ya nyuma ya Minister of Education nyuma yo koherezayo indi “Audit team” ngo irebe neza uko ibintu byifashe ubu.

    Kaminuza ya Gitwe nayo hari abavuga ko bayirenganyije cyane kuko mu bijyanye n’amasomo y’ubuvuzi, rwose turetse amatiku, i Gitwe baragerageza. MINEDUC rero yari ikwiye gushishoza neza ikareba niba muri ibi byemezo byafashwe nta baba barabirenganiyemo.

    Naho muri rusange ibyo kugenzura ireme ry’uburezi muri Kaminuza byo rwose ni ngombwa ahubwo MINEDUC yari yaratinze cyane kuko hononekaye byinshi kuva izo Kaminuza zihawe uburenganzira bwo kwigisha amashami anyuranye kandi mu by’ukuri zimwe muri zo zitari zibikwiye, nibwo ubona abanyeshuri barangiza muri izo Kaminuza bafite igipapuro cyitwa “Bachelor Degree” cyangwa “Master Degree”, nyamara ariko mu by’ukuri mu mitwe yabo nta kintu kirimo gifatika. Muri iki gihugu cyacu hari mythe y’icyitwa Diplome ya Kaminuza. Umuntu arakubwira ati njyewe mfite Diplome ya Licence muri ibi nibi, ariko wamubaza akantu gato kajyanye n’ibyo yize cyangwa wamuha dosiye runaka uti ngaho yikoreho, ugasanga igisubizo aguhaye ni mu mwijima gusa.

    Ariko niba hari igikwiye gukorwa na MINEDUC mbere ya byose ni ukuvugurura HEC Higher Education Council kuko benshi mu bakozi bakora muri HEC usanga mu by’ukuri batazi inshingano zabo kandi banafite ubushobozi buke budahagije ugereranyije n’uburemere bw’akazi kagombye kuhakorerwa. Ntabwo rwose ari ukubasuzugura cyangwa kubakerensa, ariko mu by’ukuri iyo urebye uburyo bakora, usanga badakora kinyamwuga cyo ku rwego rwa Higher Education, they are not professional enough at the level of Higher Education. Usanga bikorera nkaho bagenzura amashuri yisumbuye, ntabwo rwose bakora nk’abagenzura amashuri ya Kaminuza (amashuri makuru). Birakwiye rero kunyuza akeyo muri HEC.

  • Aliko banyarwanda namwe banyarwandakazi, njye mbone MINEDUC yarakoze neza. Njye ndayishima. Ahubwo yaratinze!
    Rwanda waragowe! Muvuza induru kandi muzi ko izo iniveriste mwigamo zitagenda! Ngo muba mushakisha ibipapuro! Niyo mpamvu abanshi bagera mu kazi bikabayobera bagatangira kuvuga ko babanga!
    Leta yaragowe! Niyo yabohereje murayo mashuri? Ubwo uwakurikirana yasanga mutari mufite namanota abajyana mu university! Ubusanzwe iyo umuntu yize mwishuri ridashinga biba bimureba! Mwirukira murayo mashuri kuko muzi ko muzabona diplome mutakorereye kuko bo bishakira ifaranga tu!
    Nibaza impamvu izo univeriste zidakora byiza kandi banyirazo bafite ubushobozi burenze kwemera! Nimwuzuze ibisabwa nimutabyuzuza MINEDUC ibahagarike burundu!! Nimureke kwica abanyarwanda!
    Abigisha ubuvuzi bo rwose mubakanire ibibakwiriye kuko umuvuzi wize nabi yica benshi kugeza igihe azahagarikira akazi. Mumenye ko nabadapfyuye bamugaraaaaaa!
    Kandi nubu turabibona muri bamwe bize muri ayo ma university! Ministri yubuzima nayo ikwiye gukurikiranira hafi abavura mrui leta na cyane cyane mu mavuriro yigenga. Nayo adashinga azahagarikwe!!
    Mureke guharabika abakozi ba HEC! Nabahanga cyaneeee! Bariya ninararibonye muve ku maraso mashya adafite ubunararibonye! Ahubwo abo bamaraso mashya bakwiye kwigira kurabo munenga kuko badakora ibyo mushaka!
    Abavuga poltike bazi icyaricyo? Poltike nziza igendana na naba tekeniciensbatanga service zifite ireme ryaba mu kwigisha cyangwa mu gukora.
    Ndagushyigikiye MOE!
    Nahubutaha.

    • Buriya rero iyo utanga igitekerezo nibyiza no gutekereza ukareba, uravuzengo abaganga keretse niba utazi icyo abaganga bivuze, kuko kugeza ubu UNIVERSITY OF RWANDA niyoyonyine isohora abaganga kugeza ubu kuko Gitwe niyo yaritangiye ariko ntirasohora abaganga abo babi uvuga bizehe ? Gitwe ? Mujye mutanga ibitekerezo bitarimo amarangamutima. Kuko niba aribyo abaganga bakora amakosa benshi bize UR kuki itafunze cyangwa ngo bahagarike ishami ryayo ry’ubuvuzi ? Ngo amashuri bayajyamo kubera amanota make ndagirango nkumenyesheko ntamubyeyi w’umunyarwanda wahangara kujyana umwana we muri Kaminuza atabanje kurebako leta y’u Rwanda iyemera. Ntabwo rero ikosa ari iry’abanyeshuri cyangwa ababyeyi. Ntabwo nzi niba warigeze wiga naho wize ariko unyihanganire cyane kuko ukoresheje imvugo mbi hejuru y’abantu bibabariye kubera ibihombo n’ibindi,..

  • Nibajye gukora audit abana bigire kwiga, ibindi ni amajwe

Comments are closed.

en_USEnglish