Digiqole ad

Jean Sayinzoga yitabye Imana

 Jean Sayinzoga yitabye Imana

Mu Ukuboza 2016 Jean Sayinzoga yitabiriye inama nkuru y’Abana mu Nteko Nshingamategeko

Jean Sayinzoga wamaze igihe ayobora Komisiyo ishinzwe gusubiza Abasirikare bavuye ku rugerero mu buzima busanzwe yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi.

Mu Ukuboza 2016 Jean Sayinzoga yitabiriye inama nkuru y’Abana mu Nteko Nshingamategeko

Amakuru yizewe Umuseke ufite, ni uko Jean Sayinzoga yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri iki cyumweru mu masaha y’igicamunsi.

Hari amakuru avuga ko Sayinzoga yaba yari arwaye umwijima (Hepatite).

Umwe mu bakoranye na Jean Sayinzoga muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, yatangarije Umuseke ko yari amaze igihe arwaye.

Sayinzoga yari umukinnyi ukomeye wa Karate, yabimburiye abandi Banyarwanda wa kwambara umukandara w’umukara, yari afite “dan” esheshatu muri karate.

Jean Sayinzoga yari umugabo ukuze ufite abana n’abuzukuru.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • lmana imuhe iruhuko ridashira

  • Imana imwakire mubayo ; mugihugu tubuze ingirakamaro cyane ko twabonaga yitangiraga umurimo yarashinzwe.

  • Imana ikwakire mubayo Mzee wacu ntawakwibagirwa umutima mwiza wakurangaga

  • Urwanda rutakaje umuntu wintwari. Agiye tumukeneye.

  • Yooooo Imana imwakire mu bayo yari umusaza mwiza

  • May he R.I.P.
    Nabonaga afite wisdom cyane…

  • Yooo Imana imwakire mubayo.Uyu musaza yakundaga uRwanda cyane. Tubuze umuntu ukomeye.

  • IYI NKURU YO GUTABARUKA KWA SEN SEI SAYINZOGA JEAN BAYIMENYESHEJE MU RUKERERA RWA 16/4/2017, ICYAKORA NIBA ALIBYO, IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI IMWAKIRE MU BAYO.

  • Sayinzoga yari umugabo w’umukozi kdi w’umuhanga cyane mu bintu bya Economics! Nk’umunyakanage nahuye nawe mu biganiro inshuro 3 ariko yari umuntu uzi kuganira kdi akoresha ikinyarwanda kiryoshye! Muzi nk’umuntu ukunda abantu, akazi na Sports, yakundaga u Rwanda n’umuco nyarwanda!
    Imana imwakire mu bayo

  • Imana imwakire Mubayo Igihugu Kibuze umuntu w’Intwari

  • Imana imwakire mu bayo imwiyereke iteka aruhukire mu bayo. Muzehe Sayinzoga Jean yari umugabo mwiza, ugwa neza w’umukozi kdi w’umuhanga. Abo yigishije kuri ULK baramundaga cyane kuko uko isomo ryabaga rimeze kose buri wese yaharaniraga kuryumva kubera uburyo yigishagamo, akanyuzamo akadusetsa, niyigendere agiye aheza k’ubwibikorwa byiza byamuranze. ntituzamwibagirwa.

  • U Rwanda rubuze umuntu w’Umugabo pe. Yari afite ubu muntu, yakundaga u Rwanda n’abanyarwanda. Wabonaga afite ibyifuzo byo kugira urwanda buri wese yishimiye. Yaharaniraga ko nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi. Imana Imuhe iruhuko ridashira.

  • rip sayinzoga

Comments are closed.

en_USEnglish