Digiqole ad

Rulindo: Ivatiri yarenze umuhanda igonga umwana arapfa nayo igwa mu mugezi

 Rulindo: Ivatiri yarenze umuhanda igonga umwana arapfa nayo igwa mu mugezi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu rugabaniro rw’akarere ka Gicumbi na Rulindo ahitwa Gaseke mu murenge wa Ntarabana habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri (Voiture) yataye umuhanda igonga abanyamaguru bane barimo umwana w’umukobwa wari ugiye ku ishuri ahita yitaba Imana, abandi batatu barakomereka.

Nyuma yo guhitana uyu mwana yahise igwa mu mugezi
Nyuma yo guhitana uyu mwana yahise igwa mu mugezi

Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko iyi vatiri isanzwe itwara abagenzi (Taxi Voiture) yagonze icyapa bita ‘Arc de Triomphe’ ubusanzwe kigabanya uturere duturanye.

Bavuga ko yagonze abanyamaguru barimo umwana w’umukobwa wari ugiye ku ishuri wanahise yitaba Imana, abandi batatu barakomereka.

Umubiri w’uyu mwana witabye Imana wahise ujyanwa ku kigo Nderabuzima cya Kajevuba, n’abakomeretse bari kuvurirwa kuri iki kigo Nderabuzima.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mutete yabwiye Frank Kamu yabwiye Umuseke ko iyi modoka imaze kugonga abantu ngo yarenze umuhanda ikagwa mu kagezi wa Muyanza.

Uyu muyobozi avuga ko ishami rya Police rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatabaye nyuma gato y’iyi mpanuka.

yahise ihitana umwana w'umukobwa wari ugiye ku ishuri
yahise ihitana umwana w’umukobwa wari ugiye ku ishuri
Yagonze icyapa kigaragaza urugabaniro rwa Rulindo na Gicumbi
Yagonze icyapa kigaragaza urugabaniro rwa Rulindo na Gicumbi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Umudayimoni uri guteza izimpanuka atsindwe mw’izina rya Yesu!!!

  • nazo bazishyiremo speed governer, hamwe na ziriya bus za RITCO ziriruka umunsi zaguye ntawe uzarokoka

  • Nibyo ziriya BUS za RITCO Ltd zirirukanka biteye ubwoba ukabona Polisi yo mu muhanda nayo ntacyo izibaza. Ni ukubera iki???

    Ndetse ubu abagenzi bamwe ahubwo usanga bavuga ngo bagiye kwigendera mu modoka za RITCO yihuta aho kugenda mu modoka z’izindi Agences ngo kuko zo zitihuta zikaba zibakerereza. Uretse ko iyo mitekerereze atari myiza ku bagenzi, kuko ushobora kwirukira iyo modoka uvuga ko yihuta ntikugeze aho ugiye (iramutse ikoze accident kubera umuvuduko), nyamara iyo ugenda mu yindi itirukanka cyane wari kugera neza aho ujya nta kibazo. POLICE rero ikwiye guhagurukira iki kibazo, ingamba zifashwe zigafatirwa za Agences zose nta vangura.

Comments are closed.

en_USEnglish