Digiqole ad

Gasabo: Impanuka y’ikamyo yahitanye bane barimo abana 3 bavuye ku ishuri

 Gasabo: Impanuka y’ikamyo yahitanye bane barimo abana 3 bavuye ku ishuri

Ikamyo yangiriritse cyane

Mu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita,  ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Ikamyo yangiriritse cyane
Ikamyo yangiriritse cyane

Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga, CIP  Emmnanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita.

Uwabonye iyi mpanuka iba, yabwiye Umuseke ko iyi kamyo yari itwaye itaka, iza guta umuhanda igonga abana batatu bari bavuye ku ishuri, ihita ikomeza mu ngo z’abaturage isenya inzu iri hafi aho.

Avuga ko muri iyi nzu yasenywe n’iyi kamyo nta muntu wari urimo.  Uwari utwaye iyi kamyo, yaje kwitaba Imana, akigezwa mu kigo nderabuzima cya Nyacyonga.

Yakomeje mu ngo z'abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo
Yakomeje mu ngo z’abaturage igonga inzu ariko ntawaguyemo
Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba
Ni impanuka ikomeye, abayibonye bavuga ko yari iteye ubwoba
Police yahise igera ahabeye impanuka
Police yahise igera ahabeye impanuka

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Birababaje!ivyo bibondo nuyo mushoferi Imana ibahe iruhuko ridashira.

  • Oh my God! Mbega inkuru iteye agahinda! Imiryango yabo mukomere, Imana ibahe imbaraga kuko ntibyoroshye.

  • Ababuriye ababo muriyi mpanuka bihanga

Comments are closed.

en_USEnglish