Perezida Kagame na Mme basuye Djibouti
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze muri Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Africa.
Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize Perezida Ismail Omar Guelleh nawe yari yasuye u Rwanda aho ibihugu byombi byiyemeje gukomeza umubano hagati yabyo, umubano ushingiye cyane ku bucuruzi.
Agace Djibouti iherereyemo ni hamwe mu hantu hanyura cyane amato y’ibicuruzwa ku isi kurusha ahandi kuko hahuza inyanja y’Ubuhinde n’inyanja itukura.
Mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ubushize Perezida Guelleh yasuye Special Economic Zone i Masoro aho iki gihugu cyanahawe ikibanza na Leta y’u Rwanda cya Ha 10. Impapuro zishyikirizwa iki gihugu uwo munsi.
u Rwanda narwo rukaba rwarahawe Ha 20 z’ubutaka ku kirwa cya Djibouti mu 2013 u Rwanda rukaba ruteganya kububyaza umusaruro mu bijyanye no kwakira no kohereza ibintu mu mahanga.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Oh very nice, perezida wacu yongeye asubukura ingendo ze mu mahanga zigamije kuduhahira no kuduteza imbere. Bazabeshye ikindi icyo aragishoboye, undi muperezida wakwemera guhora mu ndege ni nde usibye intore izirusha intambwe? Undi muperezida wakwibuza kwicara mu gihugu ngo aruhuke wamukura he? Nakomeze aduhahire maze abanyarwanda tube abakire twese, dukire amavunja, abana bose bige, twese dutunge amamodoka, amazi meza n’amashanyarazi bigere hose, kwivuza bibe ubuntu, duture mu miturirwa twese nibindi byiza byinshi tuzakesha ingendo ahoramo kubera twe. Hari abicara basakuza ngo ingendo ze zitwara amafaranga menshi igihugu ngo kandi gikennye, niba gikennye cyamaze, mwari mwigera mumubaza inyungu ziva muri ziriya ngendo ajyamo hafi buri kwezi? Tumwifurije urugendo rwiza ndetse n’ibihugu atarageramo azabizenguruke byoseee.
Niyo yakwicara mu Urugwiro akarambya ubwo butindi n’ubujiji bikuri ku mutima ntibyazashira.
Hahahahahahahahahaha
Ntimukansetse rwose nizo comment zanyu
Akazi keza Mzee!!
Comments are closed.