Za radios, Televisions, utubari, inzu z’imyidagaduro, inzu mberabyombi cyangwa izitanga service ku bantu benshi, amahoteli, restaurants n’ahandi bakoresha ibihangano by’ubwenge cyane muzika n’ibindi bitari ibyabo kandi ntibishyure ba nyirabyo, guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka baratangira kujya bishyuzwa nk’uko bivugwa na RDB. Claire Akamanzi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere,RDB kuri uyu wa gatanu aganira […]Irambuye
Kuva aho Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga na Njyanama biviriyeho muri manda ishize, hamaze kugaragara imwe mu mitungo ya Leta ivugwa ko yagiye igurishwa, indi igatangirwa ubuntu ku nyungu bivugwa ko ari iza bamwe mu bari mu buyobozi. Iyi mitungo irimo ikibanza cyahawe umuntu kubera ububasha bwe. Amakuru Umuseke wagiye uhabwa n’abaturage na bamwe mu […]Irambuye
*Ngo kwaka uruhusa rwo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga bizabigiramo uruhare, *Umujyi wa Kigali wo uvuga ko inzu zihagarikwa n’izisenywa zitazabura,… Umujyi wa Kigali uritegura gutangiza uburyo bushya bwiswe BPMIS (Building Permit Management Information System) bwo kwaka uruhusa rwo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga. Urugaga rw’abubatsi ruvuga ko ubu buryo bushya buzatuma umubare w’inzu zasenywaga kubera kutuzuza ibisabwa ugabanuka […]Irambuye
*Impaka nyinshi zishingiye ku bubasha bwa nyobozi izayobora urwo rwego, *NCSA ni urwego ruzaba rushinzwe kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga, *Abadepite batari bake ntibanyuzwe n’ibisobanuro bya Komisiyo yize itegeko ariko ryo ryemejwe. *Umushinga waje gutorwa n’Abadepite 59 ntawaryanze, ntawifashe, imfabusa ni ebyiri. Kur mugoroba wo kuri uyu wa kane mu Nteko rusange y’Abadepite, nk’uko byari byasabwe […]Irambuye
Mu muhango witabiriwe n’abantu benshi cyane barimo n’abayobozi bakuru b’igihugu nka Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na Mme Jeannette Kagame, Maitre Jean Sayinzoga watabarutse kuri Pasika ku myaka 75 yashyinguwe kuri uyu wa kane mu irimbi rya Rusororo muri Gasabo. Sayinzoga azakomeza kw’ibukwa nk’uwabaye ingenzi mu kubaka igihugu binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abahoze […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirenga ukwezi Kaminuza zigera ku 10 ziri mu gihirahiro kubera guhagarikirwa amashami, ndetse zimwe zigafungirwa imiryango, Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) iragirana inama nazo kuri uyu wa gatanu kugira ngo bigire hamwe uburyo icyo gihirahiro cyarangira. Mu kwezi gushize Kaminuza zihagarikwa zari zahawe igihe kitarenze amezi atandatu zikaba zakemuye ibibazo byagaragazwe n’igenzura rya Minisiteri […]Irambuye
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru yavugaga ku bwumvikane bucye bwavugwaga mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango, iyi komite nyobozi iyobowe na Francois Xavier Mbabazi yahaye ikiganiro Umuseke, yemeza ko ibyavugwaga byarangiye. Komite nyobozi y’Akarere ka Ruhango ivuga ko ubwumvikane buke bwavugwaga mu minsi ishize hagati yabo bumaze kurangira nubwo bemeza ko abatangaga ayo makuru ngo bashyiragamo […]Irambuye
Bernard Munyagishari wari umaze imyaka ine aburana ku byaha bya Jenoside yaregwaga, muri iki gitondo urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga rwanzuye ko ahamwa n’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu bityo ahanishijwe gufungwa burundu. Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranga imbibi ruhamije Munyagishari Bernard icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kwica […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, Minisiteri y’ubuzima, Police y’igihugu, MINALOC, Umujyi wa Kigali, MINAGRI, WASAC, Police na RDB byafatanyije ubukangurambaga bwo kureba uko za Hoteli zakira abazigana cyane cyane ibyo zibagaburira niba biba byujuje ubuziranenge. Ni mu rwego rw’ubukangurambaga bwiswe “Nk’uwikorera” bugamije gusaba inzego za Leta n’izigenga guha servisi nziza abazigana. Hari impungenge n’ibibazo bijya bigaragazwa […]Irambuye
Hon Galican Niyongana, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, ari kumw ena bamwe mu Basenateri basuye akarere ka Karongi bagamije kuganira n’Intore ku musaruro zitanga aho ziherereye, gusa ngo umusaruro w’Intore ntugaragarira ku jisho. Ba Hon Senateri Musabeyezu Narcisse na Hon Senateri Mukankusi Perune bari i Karongi ku wa […]Irambuye