Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2015, ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda ryatangaje imbanzirizamushinga ya raporo igaragaza uko iterambere ry’umuturage rihagaze mu Rwanda, ikaba ivuga ko ubushomeri mu cyaro bwiyongera, abana bagera kuri 1/2 bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba na 24% mu mujyi wa Kigali bagwingiye…gusa Umunyamabanga wa leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu […]Irambuye
Karongi – Ni kenshi havugwa amakimbirane ashingiye ku kutuzuza inshingano hagati y’abakozi n’abakoresha, mu bigo byigenga cyangwa ibya Leta. Minisiteri y’Umurimo (MIFOTRA) yateguye amatora y’Intumwa z’Abakozi ku rwego rw’igihugu mu bigo byigenga n’ibya Leta bafite inshingano zo kuba ikiraro hagati y’abakozi n’abakoresha. Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015 i Karongi, nka hamwe mu hazabera amatora, […]Irambuye
Inama yaguye ya 16 y’Umuryango wa Africa y’iburasirazuba irateranira i Nairobi muri Kenya mu minsi ibiri kuva kuri uyu wa 19 Gashyantare 2015. Irahuriza hamwe akandi abakuru b’ibihugu bitanu bigize uyu muryango baza kwiga ku busabe bwa Somalia na Sudani y’Epfo byifuza kuwinjiramo. Abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango baraganira ku iterambere ry’abatuye uyu muryango […]Irambuye
18 Gashyantare 2018 – Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) bwatangaje kuri uyu wa gatatu ko mu rwego rwo gusigasira ubutaka buto bw’igihugu ngo n’abanyarwanda b’igihe kizaza bazabone aho batura ibibanza byatangwaga kugira ngo byubakweho amazu ni metero 20 kuri 30 bivuga ngo inzu y’umuryango umwe yubakwaga kuri metero kare 600(m2) gusa ubu […]Irambuye
18 Gashyantare 2015 – Abaturage bo mu kagari ka Kivumu mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu bagaragaza ikibazo cy’ibidukikije bahangayikishijwe nacyo giterwa n’ibyuma bisya biri iruhande rw’ingo z’abantu. Urusaku rukabije ku manywa na nijoro, umwanda w’ifu itumukira mu ngo bavuga bibateye ikibazo gikomeye. Ibi byuma birenga 20 biherereye aho bakunze kwita ku madepo […]Irambuye
Kuri uyu wa 17, Gashyantare , 2015 ubwo abarimu mo mu Karere ka Gicumni bateraniraga kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu kazi kabo, baboneyeho umwanya wo gusaba ubuyobozi bw’amashuri bigishaho ndetse n’ubw’Intara ko bakwiriye kwishyurwa ibirarane bw’imishahara yabo kuko babayeho nabi. Bavuga ko umwuga wabo ari ingirakamaro ku buzima bw’igihugu […]Irambuye
17 Gashyantare 2015 – Kuva mu mwaka w’i 2000 Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda basinye amasezerano y’imikoranire mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka no guhanahana amakuru n’abanyabyaha nk’ibihugu bituranyi. Inama ngarukamwaka ihuza ubuyobozi bw’izi nzego ngo isuzume uko iyi mikoranire ihagaze uyu munsi yateraniye i Kigali ku kicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Ku ruhande […]Irambuye
Kantengwa Angelique wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi, (RSSB) agatabwa muri yombi mu mwaka wa 2014 akekwaho kunyereza asaga miliyari 1,6 z’amanyarwanda yagaragaye mu Rukiko Rukuru aburana ubujurire yarugejejeho ku cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugegenge cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo we akaba asaba ko yaburana ari iwe kubera uburwayi no kuba atatoroka ubutabera. Urukiko Rukuru kandi […]Irambuye
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko tariki 13 Gashyantare 2015 ku kibuga cy’indege cya Kigali Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore babiri batwaye ibiro 13 by’ikiyobyabwenge cya Cocaine gihagaze agaciro hafi ka miliyoni 702 z’amafaranga y’u Rwanda. Abo bagore bacyekwa ni Cecile Mukarukundo na Sammy Uwimana bafite Passport z’ububiligi bafashwe bakigera mu Rwanda bavuye ku […]Irambuye
Mu murenge wa Bweramana, mu gace gatuwe cyane ka Gitwe hashize imyaka myinshi abaturage bahaturiye bafite ikibazo kibakomereye cyo kutagira amazi ahagije. Kuri ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufatanije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo buri kugeza amazi ahagije muri Gitwe. Gitwe nka centre ahanini ikunze kugaragaramo abanyeshuri benshi, ikibazo cy’amazi make kandi afite isuku idahagije cyari gihangayikishije […]Irambuye