Consolee Nyirabega umwangavu wo mu murenge wa Gakoma mu karere ka Gisagara afite ubuhamya ku icuruzwa ry’abana bakiri bato cyane cyane ab’abakobwa. Avuga ko yajyanywe muri Kenya yizezwa gukomeza kwiga, agakoreshwa imirimo yo mu rugo ndetse apangirwa kujyanwa i Dubai ariko akaza kurokoka. Abamureraga (Sekuru na Nyirakuru) umwana wabo mu gihe kirenga umwaka yarajyanywe aho […]Irambuye
Abanyarwanda benshi batunguwe no kubona umuhanzi bakundaga yambaye amapingu ashinjwa ibyaha bikomeye bihabanye cyane n’umwuga we n’ibikorwa byo kwigisha amahoro yakoraga. Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu muhanzi n’abo bareganwa bari bukatirwe. Abantu 200 Umuseke wabajije icyo biteze ku isomwa ry’uru rubanza 158 bibaza ko Kizito akatirwa imyaka itarenze 15. Kizito n’abareganwa nawe batatu bararegwa […]Irambuye
Raporo y’umuryango Amnesty International iherutse gusohoka yashyize u Rwanda na bimwe mu bindi bihugu byo mu karere mu majwi ko bihonyora uburenganzira bw’ibanze bw’ababituye mu gutanga bwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Minisitiri Louise Mushikiwabo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015 muri Interview yahaye Radio10 yavuze ko izo raporo zihora ari zimwe kandi zikorwa n’abo yise abashomeri […]Irambuye
Mu rubanza rubanziriza urundi aho uvugwa mu rubanza ahabwa umwanya wo kugaragaza inzitizi mbere yo kuburana, Col Tom Byabagabamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza kuri uyu wa 25 bari imbere y’Urukiko rukuru rwa rwa Gisirikare i Kanombe aho bongeye gusaba kuburana bari hanze. Umushinjacyaha na we atanga ingingo z’uko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunze, ndetse anavuga […]Irambuye
Karongi – Francois Ndayisaba wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi niwe inama Njyanama y’aka karere n’intumwa z’imirenge batoreye kuba umuyobozi mushya w’aka karere mu matora yabaye kuva saa sita z’amanywa kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015. Ndayisaba yatowe bidatunguranye cyane ku bwiganze bw’amajwi ari hejuru ya 95% y’abatoye. Uyu munsi kandi […]Irambuye
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015, riremeza ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yasimbuje Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza, Mme UWACU Julienne. Tariki ya 11 Kanama 2014 nibwo Amb Joseph Habineza yagarutse mu Rwanda yakirwa […]Irambuye
*Iyi ndwara iterwa n’umwunda w’ukama cyangwa ibikoresho akamiramo *Unyoye amata y’inka ifite ifumbi ashobora kwandura indwara *Iyi ndwara ishobora gutuma umusaruro w’amata ugabanuka *Hari gutekerezwa kongera ingano y’amata Umunyarwanda anywa, kuko ku rwego mpuzamahanga umuntu yakanyweye l 200 z’amata ariko ubu mu Rwanda umuntu umwe ngo anywa l 40 gusa Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi […]Irambuye
Police y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015, aho Kaminuza igiye guha aba polisi ubumenyingiro buzabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo. Ni amasezerano yatangiye mu mwaka wa 2008, ariko mbere bakoranaga na Kminuza ku giti cyayo, nyuma amashuri makuru na Kimuza Nkuru biza guhuzwa bikora […]Irambuye
*Ntibagira ubwiherero bituma mu binogo *Bamwe bemeza ko batazi uko ikarita y’ubwisungane mu kwivuza isa *Abana babo ngo bavuye mu ishuri kubera kubura ibyo barya n’imyambaro y’ishuri *Basaba Leta kubinjiza muri gahunda zifasha abakene ndetse nab o bagahabwa imirima bakiteza imbere Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Remera ho mu karere ka […]Irambuye
Kuri uyu wambere tariki 23 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite nomero za purake RAB 196M, yari ipakiwemo litiro 256 za Kanyanga n’udushashi 3000 twa Chief Warage. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP André Hakizimana, yavuze ko iyi modoka […]Irambuye