Leta ntiyemera bimwe mu biri muri ‘raporo’ ya UNDP ku bushomeri
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Gashyantare 2015, ishami ry’umuryango w’Abibumbye UNDP-Rwanda ryatangaje imbanzirizamushinga ya raporo igaragaza uko iterambere ry’umuturage rihagaze mu Rwanda, ikaba ivuga ko ubushomeri mu cyaro bwiyongera, abana bagera kuri 1/2 bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba na 24% mu mujyi wa Kigali bagwingiye…gusa Umunyamabanga wa leta Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Vincent Munyashyaka yavuze ko ibiri muri iyi mbanzirizamushinga babyemeye kuri 70% gusa, ibindi bigomba kujyibwaho impaka.
Ni raporo yitwa ‘National Human Development Report’, ikaba isohorwa buri mwaka nibura na buri gihugu, nubwo mu Rwanda isohotse ku nshuro ya gatatu kuva gahunda yatangizwa n’Umuryango w’Abibumbye mu 1990, u Rwanda rwari rwarasohoye iyo mu 1999 n’iyo mu 2007.
Muri iyi raporo yakozwe n’impuguke yigenga, Charles Twesige hagaragaramo ko gahunda za Leta y’u Rwanda zagize uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, haba mu bijyanye n’ubuvuzi, uburezi, ndetse no kurwanya inzara.
Igaragaza ko imibare y’abana bajya mu ishuri yazamutse cyane, ikanagaragaza ko gahunda z’ubudehe, girinka, n’izindi zikubiye mu mbaturabukungu (EDPRS I, II) zagize uruhare mu kugabanya imfu z’abana bato n’imfu z’abana b’impinja n’abagore bapfaga babyara, ibyo ngo byatumye icyizere cyo kubaho kizamuka kigera ku myaka 64,5 kuri buri Munyarwanda.
Gusa ariko, raporo ya UNDP yagaragaje impungenge ko kuba serivise nyinshi ziri mu mujyi bishobora kongera ubushomeri mu cyaro, ndetse raporo yatunze agatoki ubushobozi buke bw’abakozi b’inzego z’ibanze no mu mirimo imwe n’imwe yo hejuru mu nzego za Leta ahanini ngo bigaragarira mu gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe za Leta.
Muri zimwe mu nama zagiriwe Leta, harimo kugira imiyoborere ihamye, ndetse no gukuraho inzitizi zibuza buri wese kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Gusa mu bintu bisa n’ibivuguruzanya, raporo ivuga ko Abanyarwanda 45% bari munsi y’umurongo w’ubukene (batunzwe n’amafaranga ari munsi y’idolari rya Amerika), ariko ikavuga ko ingo 79% nta kibazo cy’ibyo kurya zifite.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamabanga wa leta uhoraho muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko uwakoze imbanzirizamushinga ya raporo yagaragajwe na UNDP, yakoze akazi keza, ariko ngo ibyakozwe yabyemeye 70%.
Yagize ati “Ibyo ntekereza kuri raporo, ibyinshi barabikoze nka 70% ni amakuru atagize icyo atwaye, ibindi tugomba kubyumvikana atari ukuvuga ngo ni ugutekinika…”
Ku bijyanye n’uko raporo ivuga ko umubare w’abakennye cyane ari 45% ariko ikongeraho ko ingo 79% zihagije mu mirire atari ukwivuguruza, Munyeshyaka yagize ati “Nta kwivuguruza kurimo ahubwo birajyana n’uko raporo ikozwe, raporo ntireba ibijyanye n’amafaranga, niba ivuga ko 79% bafite umusaruro mu buhinzi ni ukuri, kuko nubwo abo 45% badafite icyo bakora kibaha amafaranga, bafite ibindi bakora bituma babasha kubaho.”
Ibijyanye n’ubushobozi buke mu bakozi bo munzego z’ibanze, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yavuze ko batacyemera, naho ikibazo cy’imirire mibi gituma abana benshi baragwingiye yavuze ko kizwi kandi kirimo gukemurwa.
Yagize ati “Ikibazo cy’imirire mibi, si ikigaragajwe na raporo, ni ikibazo tuzi turimo kurwana nacyo muri minisiteri zitandukanye, icyagaragaye ni uko imirire mibi idaterwa no kubura ibyo kurya ahubwo iterwa n’ubumenyi buke bwo kutamenya kuvanga ibyo biribwa kugira ngo bigire intungamubiri, uretse gahunda y’akarima k’igikoni, hari n’uburyo bwo gukoresha inganda mu kongerera intungamubiri ibiribwa, twizeye ko icyo kibazo cy’imirire mibi kizakemuka mu maguru mashya.”
Ukwiyongera ku bushomeri nabyo ngo Leta ntibyemera ngo kuko ubushomeri mu gihugu buri kuri 3,4%.
Yagize ati “Nta kibazo cy’ubwiyongere gihari, imibare y’igihugu ni 3,4% ahubwo bitewe n’itsinda ry’abantu, nk’abafite amashuri menshi bigenda bizamuka ndetse bikagera kuri 15% ariko ntitwemera ko mu cyaro imibare y’abashomeri igenda yiyongera kuruta mu mujyi. Haracyaboneka abantu benshi basaba akazi mu mujyi ariko biterwa n’uko ibyo bize bidahura n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”
Iyi raporo ya UNDP-Rwanda ngo isohoka kugira ngo ikebure Leta mu kongera ingufu muri politiki ziteza imbere abaturage cyane ahaba hagaragaye icyuho.
Impaka zakurikiye mu cyumba cyatangarijwe iyi raporo, inzego za Leta zasabye uwayikoze kubanza kugenzura neza akamenya niba imibare yagiye atanga ihura neza n’iyo leta ifite ubu ngubu mu bitabo ngo kuko ni ikintu cy’ingenzi.
Prof Shyaka Anastase uyobora ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yagaragaje impungenge y’uko muri raporo bavuze ko uruhare rw’abaturage mu kubaka uburezi bw’imyaka 9 na 12 kuri bose ari 40%, mu gihe we ngo amakuru aheruka ya Ministeri y’Uburezi yavuga uruhare rwa 66%, akaba yasabye Charles Twesige wakoze raporo kuzabegera bakamufasha kubona amakuru nyayo akeneye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
12 Comments
Erega kwihagararaho ntacyo byatumarira. Na banyaburayi bakira kubera ko bakoresha ibarurishamibare rihuje n’ukuri. Naho gutekinika ngo mukunde mwereke Umukuru w’igihugu ko ibintu bimeze neza mu gice iki n’iki kandi wenda atari byo, bituma atamenya aho ashyira imbaraga mu gushakira abanyarwanda imibereho myiza. Ni uku uzasanga ariwe wiboneye ko hari abanyarwanda barwaye amavunja, iyo abaguyeho asanze bibagiwe kubamuhisha, nanone ni uko uzasanga ariwe wibonera ko hari abana bafite imirire mibi, iyo abayobozi b’aho ari bunyure bibagiwe kubamuhisha. Iyo umukuru amaze kubabona usanga noneho inzego zose zahagurutse ukagirango mbere ntibabonaga nyamara bakabona ari ibisanzwe ntibabaivuge muri raporo batanga.Mbona umukuru w’igihugu bamuvunisha.Kandi aba yabashyizeho ngo bamufashe kwegera abaturage banamufashe kwihutisha iterambere abateganyiriza. Bityo rero aho kwihutira kwamagana ibarurishamibare, mujye mureba ahari ikibazo muhashyire imbaraga naho hazamuke. Aho kwibaza ngo yebaba tuzabwira umukuru w’igihugu ngo iki?
Ariko rapport ikorwa ku Rwanda ikemerwa ni iyihe? noneho ngo bayemeye 70%, ubwo muribwira ko muzahora mutekinika?Kagame nawe yaragowe, niwe wiboneye amavunja, niwe wiboneye bwaki ubwo se abakozi babishinzwe bahemberwa iki?
Iyi rate ya chomage na US ntayo igira
Ngwiki Prof Shyaka ni ukuri ni umuntu utazi gusoma no kwandika ntiyatinyuka kuvuga ko chomage murwanda ari 3% nkaswe wowe professeur.
None se abo banyarwanda bakora bakora iki ?bakorahe ?bakorera nde ? bahembwa iki ? bakimaza iki ?Chomage n’amaso yakwereka imibare utiriwe ujya mu bushakashatsi
Ariko rwose Prof. Shyaka wacishije make, ugakizwa ukavugisha ukuri nyakuri aho gutsimbarara ku kinyoma. Bitwaye iki wemeye ko chomage mu rubyiruko mu Rwanda iri hejuru? Ko bigaragarira buri wese.
Niba ushaka kumenya chomage u Rwego igezeho, uzatumize inama rusange ihuriwemo n’abanyeshuri bose bari mu gihugu barangije Kaminuza batarabona akazi kugeza ubu kandi bamaze imyaka irenze itatu barangije. Bazakwibwirira akababaro kabo.
Nimureke tuvugishe ukuri, twerekane ibibazo nyabyo dufite, wenda abo baterankunga bazaboneraho umwanya wo kudufasha kubibonera igisubizo. Naho kwihagararaho kandi turimo gupfa, bazatwihorera dupfe nyine, kandi tuzapfa baduseka aritwe tubyiteye.
JYEWE UBWOBA MFITE NI UKO WASANGA NA N’UBU HARI ABARIMO KWIGA IBINTU BITAZAKENERWA KU ISOKO RY’UMURIMO….
PLZ, ABASHINZE PLANNING (MINEDUC,etc) BAHAGURUKE BAREBE KURE BAFATE INGAMBA.
Burya ngo iyo uhaze ugirango na bandi barahaze ! uyu muntu wakoze iyi rapport ni umuhanga cyane pee ! Ndemeranya nawe cyane nongereho ngo cyane 100%.ahubwo jye ndatangaye !! http://WWW.UMUHANGA.RW
Ko mbona uyu Munyamabanga Mukuru muri MINALOC arimo yigiza nkana ku kibazo cy’imirire mibi mu bana b’u Rwanda? Arimo arihandagaza akavuga ko imirire mibi idaterwa no kubura ibyo kurya ngo ahubwo iterwa n’ubumenyi buke bwo kutamenya kuvanga ibyo biribwa kugira ngo bigire intungamubiri. Uretse kwiraza inyanza koko, ninde uyobewe ko mu miryango myinshi ikennye ariyo usangamo imirire mibi.
Ubwo se arashaka kwemeza ko abanyarwanda b’ubu arizo njiji kuruta abakera mu bijyanye no kumenya kuvanga ibiribwa bitanga intungamubiri?. Ko kera nta mirire mibi twabonaga mu bana b’abanyarwanda kandi ababyeyi babo benshi batarigeze bajya no mu ishuri batazi ndetse no gusoma no kwandika? Igisubizo naguha nakubwira nti: “Kera hari ibiryo mu giturage, barahingaga bakeza, nta mwana wicwaga n’inzara, ariko ubu ugera mu miryango imwe ugasanga barya rimwe mu minsi ibiri”. Izo ntungamubiri se wazibona ute utarya?!!!!
Nimuvugishe ukuri mureke kubeshya rubanda. Ibyo muvuga ngo nta nzara ihari ngo ibiryo birahari ngo abaturage nibo batazi gutegura indyo yuzuye. nta kuri kurimo. Murimo guhemukira abanyarwanda ariko namwe mutiretse. Mubona muhembwa buri kwezi, mugendera muri V8 abana banyu biga mu mashuri y’akataraboneka, mugakeka ko rubanda idahangayitse.
Please mujye muba “honest” and “realistic” mureke guhora mubeshya umukuru w’igihugu mumwereka ko byose ari OK kandi dufite ibibazo nyabyo, bikwiye kwigwaho bigashakirwa ibisubizo nyabyo.
niki bemera se? chomage iravuza ubuhuha ariko mana ahaaa. mwagiye mukora
Rega ibi ibivugwa si byanone ..kdi nejo hazaza imvugo izaba ariyi..bimaze kugaragara yuko Umukuru wi Igihugu byinshi atabibyizwa ukuri nkuko bicyenewe…Ngayo amavunja niwe wayiboneye imbonankubone za bwaki..kubana bu Rnda..umwanda wokutabona amazi na gasabune..kdi ibibyose simucyaro no mumijyi ibi bibazo birahari..Gsa njye nyeka yuko Prezida mucyubahiro cye afashe agafuka cg agashaka nundi ukamutwaza ikitwaza inoti..1000frw..ubundi akajya musoko..akajya kuyihahisha nayibonamo ifunguro rimuhagije we gusa atashyizemo nabandi..azamenye yuko ugutaka kwa benshi mubanyaRwanda arukwigiza nkana..nonese iyo noti yigihumbi itajyize icyo iguze..yo ahubwo ibona bangahe…??..uzarebe umu nya Rda nkiyo agize amahirwe akabona icyo akora cyinjiza nyuma yamezi nkabiri ahita abyibuha…ukibaza mbere yaho haburaga icyi..??…nukuri mu Rnda ntabiryo bihari..Nyagasani Tabara.
Iyi rapport ntiyibeshye rwose, kandi ntibivuze ko iterambere ridahari so reka twoye kwihagararaho dushire imbaraga mubyo batweretse.
Icyo bavuze kikanshimisha kurushaho nuko Services nyinshi ziri mu mujyi zishobora kudindiza ibyaro!! Reba nawe ukuntu ibintu byose byimurirwa i kigali nkaho wagira ngo nirwo Rwanda gusa. Aha ndatanga urugero rw’ukuntu Kaminuza nkuru y’igihugu yajyanywe i Kigali, urebye imiterere ya kgli si ahantu ho guturwa n’abanyeshuli baba bifitiye amikoro make. Ntawutazi ko nka Butare yacungiraga cyane kuri kaminuza mu mibereho ya buri munsi, aho kugirango tubyongeremwo imbara maze uburezi buyizamure, intara yose ibe igicumbi cy’uburezi, turayifashe tuyijyanye ikigali??? ubwo se mwumva hari ukudindiza iterambere birenze ibyo?? Ikindi ni murebe ukuntu abantu bose birukira kubaka no gutura i KIGALI kubera babona ariho byose bijyanwa. Kgali isanzwe ifite byinshi biyizamura, kandi ntabwo ariyo yagewe ibyiza gusa reka dutekereze iterambere ku gihugu cyose twirinde ubusambo n’amaranga mutima.
Rero koko ibi biragaragaza ko hari abafata ibyemezo bidakwiye bigatuma byinshi bidindira aribwo bwa bushobozi buke kuri bamwe iyi rapport yakomyeho. SINZI NIBA BYOSE HIS EXCELLENCY AZAJYA ABYIKORERA.
ngo ubushomeri kuri 3% kwahaaaa !! ko mbona abashomeri turi benshi ra?
Comments are closed.