Rwanda: Hagiye gutorwa INTUMWA Z’ABAKOZI zibunga n’abakoresha
Karongi – Ni kenshi havugwa amakimbirane ashingiye ku kutuzuza inshingano hagati y’abakozi n’abakoresha, mu bigo byigenga cyangwa ibya Leta. Minisiteri y’Umurimo (MIFOTRA) yateguye amatora y’Intumwa z’Abakozi ku rwego rw’igihugu mu bigo byigenga n’ibya Leta bafite inshingano zo kuba ikiraro hagati y’abakozi n’abakoresha.
Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015 i Karongi, nka hamwe mu hazabera amatora, abakozi ba Minisiteri y’abakozi n’umurimo bahuguye abakozi n’abakoresha bo mu bigo byigenga n’ibya Leta ku matora y’izi ntumwa z’abakozi n’umumaro wazo azaba tariki 31 Werurwe 2015 mu gihugu hose.
Inshingano z’intumwa z’abakozi zizatorwa ni uguhuza abakozi n’abakoresha mu gihe ari ngombwa, kuvugira abakozi mu bigo bakoramo mu gihe hari ibibazo, no gukurikirana iby’ubuzima n’umutekano w’abakozi mu bigo bakoramo.
Claudien Nsengiyumva, umuyobozi mu kigo kigenga COOPEC-Inkunga wari muri aya mahugurwa yabwiye Umuseke ko Intumwa z’abakozi zikenewe cyane nko mu bigo byigenga kuko ngo zitazajya zibogamira uruhande urw’arirwo rwose mu guhwituta kuzuza inshingano.
Ati “Umukoresha utuzuza inshingano izi ntumwa zizajya zimusaba kuzuza ibyo asabwa ku bakozi be kandi n’umukozi utuzuza inshingano ze ajye akeburwa n’izi ntumwa.”
Fabien Mugabo, umugenzuzi w’umurimo ku rwego rw’igihugu wahuguye aba bakozi n’abakoresha i Karongi yavuze ko abakozi bose barengeje imyaka 18, bafite amasezerano y’akazi amaze umwaka, n’abitwa ba nyakabyizi bamaze amezi atandatu bakora, mu bigo bya Leta n’ibyigenga bemerewe gutora.
Abafite imiziro igendeye ku mategeko, abatagejeje ku myaka 18 ntibemerewe gutora Intumwa z’abakozi. Ba nyiri ikigo n’abo mu muryango we n’abayobozi b’ibigo ntabwo bemerewe kwiyamamaza mu ntumwa z’abakozi, haziyamamaza abakozi gusa.
Deo Bitegetsimana, umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Karongi yatangaje ko uru rwego rugiye gutorwa arubonamo ikizere n’igisubizo ku makimbirane akunze guhora hagati y’abakozi n’abakoresha mu bigo bitandukanye mu karere ka Karongi akoreramo ndetse n’ahandi.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
3 Comments
Mudusobanurire, none n’ibigo bya Leta bizagira intumwa z’abakozi bahagarariye abandi cyangwa birareba ibigo byigenga gusa?
Murakoze
Murakoze cyane kuri iki gikorwa, kiziye igihe. Ndahamya ko bizakemura ibibazo byinshi cyane cyane abo mu bigo byigenga kuko batagiraga kivugira. Ugasanga umukoresha aritwaza ko Leta idafite aho ihuriye nawe, bigatuma akandamiza abo akoresha yitwaje ko ari Private cg ko akazi kabuze, ngo nubyanga uhave. Imana Ibahe umugisha cyane.
Ntabwo amatora y’intumwa z’abakozi areba ibigo bya Leta. Areba gusa ibigo byigenga.Fabien
Comments are closed.